Nuramuka ubonye ibimenyetso bikurikira uzihutire kugana kwa muganga

Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko kuribwa cg ububabare butandukanye buba budasobanuye ikintu kinini mu mubiri ariko hari n’ibindi bimenyetso byerekana ko umubiri uri mu kaga.

Hari indwara zizahaza umubiri zikaba zanakurura urupfu, niyo mpamvu igihe cyose ubonye ibimenyetso bidasanzwe ugomba kwihutira kugana kwa muganga utazuyaje.

Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga mu maguru mashya;

Kumva udafite imbaraga mu maboko n’amaguru

Nutangira kumva ucika intege cg uzana ibinya mu maboko, amaguru cg mu isura, bishobora kuba ikimenyetso cya stroke, cyane cyane ni biba ku ruhande rumwe.

Ugomba kugana kwa muganga, igihe wumva uribwa umutwe bidasanzwe, utangiye guta ubwenge cg se ufite ibibazo mu kuvuga cg kumva. Ushobora kandi kuba wibasiwe na stroke, niba udashoboye guhagarara neza, wumva uzungera cg se udashoboye kugenda neza.

Ugomba guhita ugana ivuriro byihuse, igihe ugaragaje kimwe muri ibi bimenyetso.

Kuribwa mu gatuza

Nutangira kumva uburibwe mu gatuza ntuzazuyaze kumenya ikibitera ugana kwa muganga.

Kubabara mu gatuza biherekejwe no kubira ibyuya, guhumeka insigane, cg iseseme ni ikibazo kigomba gukurikiranirwa hafi n’abaganga. Kuribwa mu gatuza cg kumva haremereye bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima, cyane cyane iyo bikubaho mu gihe uri muri sport cg uri gukora. Bishobora kandi kuba ikibazo kindi gikomeye, nk’utuntu dukomeye turi mu maraso yawe (blood clot) turi kujya mu bihaha.

Niba wumva mu gituza haremereye, uburibwe bugenda bugaruka, bikaba bimara iminota myinshi, wizuyaza gana kwa muganga.

Nubona amaraso mu nkari

Ibintu bitandukanye bishobora gutuma amaraso agaragara mu nkari:

Niba ubona amaraso mu nkari zawe, kandi ukaribwa umugongo cg ku nda hasi, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko mu mpyiko zawe harimo utubuye. Utubuye mu mpyiko ni imyunyungugu n’umunyu ugenda ugahagama mu miyoboro itwara inkari yo mu mpyiko.

Amaraso mu nkari bijyana no gushaka kunyara buri kanya, kimwe no kumva wokerwa mu gihe uri kunyara bishobora kuba ikimenyetso cy’infection mu muyoboro w’inkari cg mu mpyiko. Ugomba guhita ugana ivuriro igihe ubonye ibi.
Niba uzana amaraso mu nkari ariko utagira ububabare, gishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’impyiko cg uruhago, ugomba kugana kwa muganga bakagusuzuma.

Gutangira gusemeka

Gusemeka kimwe n’ibindi bibazo mu mihumekere, bigomba kwitabwaho vuba bishoboka. Niba uri guhumeka insigane, gusemeka cg wumva uhumeka nk’ipusi, ugomba kwihutira kugana kwa muganga.

Bishobora kuba asima, indwara y’ibihaha, allergies zikomeye cyane cg se kuba ubundi burozi bukomeye bwakwinjiyemo. Muganga nyuma yo kugusuzuma niwe uzamenya ikibitera n’uburyo ushobora kuvurwa.

Gusemeka bishobora guterwa n’umusonga cg ubwandu bw’ibihaha nka bronchitis. Niba ukorora igikororwa gisa umuhondo cg icyatsi, ukaba ufite umuriro cg uhumeka bikugoye, uba urwaye bronchite/bronchitis ntuzatindiganye kugana kwa muganga.

Ibibazo mu guhumeka ntugomba kubitindana, igihe cyose ubonye bije usabwe guhita wihutira kugana kwa muganga.

Kumva mu ntege cg impfundiko haribwa

Iki nacyo gishobora kuba ikimenyetso cy’uko amaraso adatembera neza mu maguru cg harimo ibindi biyabuza gutembera neza (blood clot), bizwi nka Deep Vein Thrombosis (DVT).

Ibi bishobora kubaho igihe umaze igihe kinini wicaye, nko mu modoka cg indege, kimwe no kumara igihe kinini uryamye nk’igihe urwaye.

Iyo mu maraso harimo ibiyabuza gutembera neza (blood clot), uhita wumva uburibwe iyo uhagururtse cg uri kugenda. Ushobora no kubona icyo gice cyabyimbye; uzabona hatukura kandi hoorshye cyane kurusha ukuguru kuzima.

Niba usanzwe ukora imyitozo ngorora mubiri, ni ibisanzwe kumva uburyaryate nyuma ya siporo, niwumva ariko hokera kandi hatukuye, ugomba kwihutira kugana kwa muganga.

umutihealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo