Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko umwijima wawe wuzuyemo imyanda myinshi

Umwijima ni inyama yo mu nda ifite akamaro gakomeye cyane ko kuyungurura amaraso ugakuramo imyanda igasohoka bityo umubiri ukamererwa neza ndetse umuntu ntarware indwara zitandukanye.Iyo rero umwijima wuzuyemo imyanda myinshi, hari ibimeneyetso ushobora kubona.

1. Ubwivumbagatanye mu mubiri (Allergies)

Iyo umwijima ukora neza,ukora abasirikari barinda umubiri bagahangana n’udukoko twinjira mu mubiri,iyo rero umwijima utari gukora neza,umubiri ubika twa dukoko,ubwonko nabwo bugatanga ibyo bita Histamine,ibi bigatuma ugira ubwivumbagatanye bw’umubiri.Aha rero uba ukeneye gusukura umwijima ndetse n’umubiri muri rusange.

2. Kurwara ibiheri mu maso (Acne)

Iyo imyanda yabaye myinshi mu mwijima,bituma imisemburo idatangwa neza,ibi rero bigatera bya biheri byo mu maso bita ibishishi.Hano rero umuntu aba akeneye gusukura umwijima we aho gushakira mu mavuta yo kwisiga.

3. Kubyibuha mu buryo budasobanutse

Rimwe na rimwe kubyibuha bidasobanutse bishobora gusobanura ko umwijima wawe ubitse imyanda myinshi kuko iyo myanda ituma umwijima udashwanyaguza ibinure bityo bikibika mu mubiri,ukabona umuntu arabyibushye cyane birenze.

4. Kugira umunaniro uhoraho

Iyo imyanda yabaye myinsi mu mwijima,birumvikana inakwira mu mubiri hose,ibi rero bituma imbaraga ziba nkeya ugasanga umuntu arahorana umunaniro kabone niyo yaba atakoze akazi kavunanye.nubona uhorana umunaniro uzamenye ko ukeneye gusukura umubiri ndetse n’umwijima.

5. Kubira ibyuya cyane

Kubira ibyuya cyane nabyo bishobora kugaragaza ko umwijima wawe udakora neza,ibi rero bituma umwijima ushobora kugira ubushyuhe bwinshi ndetse bugasakara umubiri wose,bigatera kubira ibyuya kabone n’iyo haba hakonje.

Ibi bimenyetso bishobora kuba bihuje n’iby’ubundi burwayi,ni byiza nanone kugana muganga kugira ngo arebe koko niba umwijima wae waba ufite ikibazo mu gihe ubonye ibi bimenyetso.

Pt Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo