Nubona ibi bimenyetso, uzamenye ko ufite udusebe mu gifu

Ni kenshi uzumva umuntu ataka ko igifu kimurya. Ibyo ariye byose igifu kikamurya. Ni hahandi usanga umuntu yokerwa mu gatuza hameze nk’ahakamo umuriro.Hari igihe haba harimo udusebe utabizi (Gastric ulcers).

Utu dusebe rero dushobora guterwa n’aside yo mu gifu iba yabaye nyinshi, udukoko tumwe na tumwe, gufata imiti imwe n’imwe ndetse no kunywa inzoga cyane.

Nubona rero ibi bimenyetso bikurikira uzamenye ko ufite udusebe mu gifu,wihutire kugera kwa muganga bagupime neza.

1. Kumva wokerwa ndetse n’ububabare bukabije mu gatuza

Iyo mu gifu harimo udusebe, wumva ufite ububabare bukabije mu gatuza ndeste ukumva hokerwa,ndetse niyo hagize icyo ushyira mu nda wumva ubabara cyane.

2. Kumva udashaka kurya

Ikindi kimenyetso cyakuburira ko ushobora kuba ufite udusebe mu gifu ni ugutakaza Appetit,uba wumva udashaka kurya nyamara ibi ni bibi kuko bituma udusebe turushaho kukuzahaza.

3. Kugira isesemi ndetse no kuruka

Iyo ufite udusebe mu gifu,ibinyabutabire byo mu gifu birahungabana,ibi rero ni byo bitera guhinduka kw’imikorere y’umubiri, ugasanga umuntu abyukana isesemi ndetse akanaruka,hari n’igihe umuntu aruka amaraso.

4.Igogorwa ry’ibiryo ntirigenda neza (Indigestion)

Iyo umuntu afite udusebe mu gifu,igifu nacyo ntabwo gicagagura ibiryo neza cyane cyane uba wumva n’ububabare,ibi rero bituma igogorwa ritagenda neza, ugasanga umuntu aragugaye mu nda ndetse hari n’igihe ibiryo bigaruka,hamwe ubona hari abantu buza nk’amatungo.

5. Imyanda isohoka isa n’umukara

Buriya ni byiza ko iyo ugiye mu musarani,uba ugomba kureba ibara ry’imyanda isohoka kuko hari icyo biba bivuze,nubona rero ibara risa n’umukara,iki gishobora kuba ikimenyetso cy’udusebe mu gifu,bituma amaraso asohoka mu myanda.

Ubufasha ku bantu baba bafite udusebe mu gifu

Niba urwara igifu,ni byiza kujya kwa muganga kugira ngo barebe niba koko ari udusebe mu gifu ufitemo,kuko ibimenyetso bishobora guhura n’iby’izindi ndwara zo munda,gusa na nonone ushobora kuba ufite utu dusebe mu gifu,Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera ivura utu dusebe two mu gifu ndetse igatuma usubira ku byo utajyaga urya. Iyi miti irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga kuko yemewe n’ibigo by’ubuziranenge bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).

Muri iyo miti twavugamo nka: Propolis plus capsule,Spirulina plus capsules,Aloevera Capsules, ganoderma plus capsules,….

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo