Kalisiyamu (Calcium) ni imyunyungugu umubiri wacu ukenera ku bwinshi kuko ifasha amagufa n’amenyo gukomera. Ifasha umubiri kugira imbaraga, kwikanya kw’imyakura (muscle function) ndetse no kuvura kw’amaraso (blood clotting) mu gihe wakomeretse.
Ariko se wari uzi ko yaba abakuze ndetse n’abana bakenera iyi myunyungugu?Ese ni iki cyakubwira ko iyi myunyungugu yagabanyutse mu mubiri wawe?Ibi nibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Umuntu akenera Calcium ingana ite buri munsi ?
Buri munsi umubiri uba ukeneye hagati ya 800mg na 1300mg. Muri zo hafi 99% byayo mu mubiri wacu zibikwa mu magufa no mu menyo.
Akamaro ka Calcium mu mubiri wacu
Iyi myunyu ngugu niyo iza ku isonga mu myunyu ngugu umubiri wacu ukenera bityo rero ifite akamaro gakomeye cyane mu mubiri w’umuntu.Muri yo twavugamo:
o Ituma amagufa akomera n’amenyo agakomera ndetse ntanajegajege.
o Igira uruhare mu mikorere myiza y’imikaya, umutima, imyakura n’urwungano ngogozi.
o Ikenerwa kandi mu kubaka ibice by’uturemangingo fatizo.
o Ifatanyije na vitamini D usibye kurinda amagufa, binazwiho gufasha umubiri guhangana na kanseri, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
o Ku mugore utwite inda iri hejuru y’amezi 3 asabwa kurya ibikungahaye kuri calcium kuko bifasha mu gukomera kw’amagufa y’umwana uri mu nda, no kuzamera amenyo akomeye.
o Ifatanyije na fosifore bikora phosphate de calcium iyi ikaba igira uruhare mu gutuma amagufa amera uko tuyabona, agakomera kandi akagira uburemere.
Ngibi ibimenyetso byakwereka ko yaganyutse mu mubiri wawe
Iyo iyi myumyungugu ya Calcium yagabanyutse,hari ibimenyetso simusiga byakuburira ko ari nkeya,muri byo twavugamo nka:
1. Guhorana umunaniro ukabije
2. Kuva amaraso umwanya munini iyo wakomeretse kuko Calcium ituma amaraso avura.
3. Kuvunika amagufa ku buryo bworoshye.
4. Imikaya itakaza imbaraga.
5. Kugira ibinya ndetse no gufatwa n’ibyo bita “imbwa”kenshi.
6. Koroha ndetse no kwangirika kw’inzara.
Wari uzi ko habonetse Calcium y’umwimerere ?
Calcium iboneka mu byo turya bya buri munsi harimo nk’imboga n’imbuto ndetse n’ibindi gusa hari igihe umubiri utabona iyo ukeneye ubu rero habonetse inyunganiramirire za Calcium y’umwimerere zitwa “Calcium Capsules” Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Ni nziza cyane ku mubiri wacu ndetse inafasha abantu bafite indwara zitandukanye z’amagufa ndetse no mu ngingo.
Twabibutsa ko iyi nyunganiramirire nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse uyikeneye, wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.
Pt Jean Denys NDORIMANA











nduwimana sosthene
murakoze kumakuru muduhaye ariko nkanjye ko ndi umurundi ntuye i burundi izo capsules nazironka nte? Nigute mwamfasha ?