Ni ryari ugomba guhagarika imibonano mpuzabitsina igihe utwite ?

Abagore batwite ndetse n’abo bashakanye benshi baba bibaza niba imibonano mpuzabitsina ntacyo yahungabanyaho umwana uri mu nda, ese ntibyatuma inda ivamo? ese haba hari uburyo imibonano yakorwamo bikagenda neza? Nkuko inzobere mu buzima zibitangaza,tugiye kureba byinshi mwibaza ku gukora imibonano mpuzabitsina umugore atwite.

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cy’ingenzi ku bashakanye, nta mpamvu n’imwe yo guhagarika imibonano mpuzabitsina mu gihe umuntu atwite kuko umwana mu nda aba arinzwe bihagije, keretse gusa iyo hari ibindi bibazo umugore afite igihe atwite.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga webmd.com, niba utwite inda ukaba nta kibazo na kimwe ufite, nta kibuza gukomeza gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye kugeza igihe utangiriye ibise. Uru rubuga rukomeza rubwira abagore batwite ko bagomba kubanza kuvugana na muganga wabo (gynécologue) akababwira uko nyababyeyi imeze, niba nta n’ikindi kibazo bagira bitewe n’uko we abibona nk’impuguke.

Nk’uko uru rubuga twabasomeye rubivuga, nta kibazo na kimwe umwana uri mu nda agira iyo nyina akora imibonano mpuzabitsina(Gukurakuza). N’iyo umugabo yaba ari hejuru y’umugore we atwite (aha ariko nk’umuco w’Abanyarwanda abagabo bakwiye kugiramo ubushishozi, kuko atari byiza kubikora umugabo asa nk’uri mu marushanwa), ntacyo bitwara umwana, kuko hari akantu gasa n’agafuniko gafite ururenda ruhagije (L’épais bouchon muqueux) gafunga nyababyeyi kugira ngo hirindwe ingaruka zose zatuma habaho ikibazo nko gukomereka ndetse no gufunguka kwa nyababyeyi. Aha, icyo bita liquide amniotique n’imikaya ifite ingufu ya nyababyeyi bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukingira umwana.

Ni ryari ugomba guhagarika imibonano mpuzabitsina igihe utwite ?

Ni byiza kuvugana na muganga igihe utwite,kuko iyo asanze hari bimwe mu bibazo ufite,ashobora kukugira inama yo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina niba ufite bimwe muri ibi bibazo bikurikira:
• Niba ufite ibyago byinshi byo kubyara mbere y’igihe cyagenwe ( Preterm labor)
• Niba ujya utwita inda zikavamo
• Niba ufite ikibazo cyo kuva mu gihe utwite
• Niba hari ibimenyetso ko nyababyeyi ishobora kwifungura bitunguranye.
• Ububabare bukabije.
• Niba utwite abana barenze umwe.
• Niba isuha yamenetse hakiri kare cyane.

Mu gusoza wamenya ko gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite nta ngaruka bigira ku mwana. Icyakora abagore batwite bagirwa inama kugana muganga kandi niba muganga akubwiye ko utagomba gukora imibonano mpuzabitsina,jya ubyubahiriza kuko aba yabonye impamvu yabyo.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo