Ni iyihe miti umukobwa uribwa cyane ari mu mihango yakoresha ?

Kuribwa mu gihe cy’imihango ku bagore n’abakobwa ni ibisanzwe . Ariko hari igihe uburibwe umukobwa cyangwa umugore agira mu gihe cy’imihango buba budasanzwe bikamutera kumererwa nabi cyane ku buryo ndetse byaba nk’uburwayi.

Nk’uko abakobwa bamwe bakunze kudusaba ko twababariza muganga icyo bakora igihe bagize uburibwe bwinshi mu gihe cy’imihango, Rwandamagazine.com yegereye umwe mu bacuruza imiti ( Pharmacienne) ukorera muri Farumasi Score iherereye ku Gisimenti agira icyo abitubwiraho.

Twatangiye tumubaza niba hari imiti runaka umukobwa uribwa mugihe cy’imihango yafata bikaba byamugabanyiriza uburibwe, maze adusubiza ati " Imiti igabanya uburibwe iba ihari kandi inyuranye. Umuntu uribwa mu gihe cy’imihango ku buryo budasanzwe yafata imiti inyuranye y’ ama Anti Spasmodique ikamufasha kugabanya ububabare."

Yakomeje atubwira ko imiti yo mu bwoko bwa Anti-Spasmodique irimo ibyiciro twavuga nka: Spasfon Comprimé , Nospac, Buscopan n’indi inyuranye iboneka muri farumasi.

Ese umuti wa Ibuprofen hari ingaruka waba ugira ku buzima?

Imwe mu mpungenge abakobwa bamwe batugejejeho ni uko umuti wa Ibuprofen bakunda kwifashisha mu kugabanya uburibwe budasanzwe mu gihe cy’imihango, waba ugira ingaruka zinyuranye ku buzima. Kuri iki kibazo Pharmacienne ukorera muri Farumasi Score yatubwiye ko nta bushakashatsi azi burabigaragaza adusaba kubaza abaganga bavura indwara z’abagore, Gynecologues.

Kuba Ibuprofen yaba imara ububare mu gihe cy’imihango yadusubije ko hari abayinywa ikabagabanyiriza uburibwe ariko hari n’abo itagira icyo imarira gusa avuga ko Ibuprofen atariyo gusa ivura ububabare bwo mu gihe cy’imihango, ko n’indi yavuzwe haruguru yagira icyo ifasha. Kuwo byananirana akaba yagana umuganga akamusuzuma akamurebera impamvu ibitera.

Ntitwagarukiye aho twegereye Dr. Iba Mayere umuganga w’indwara z’abagore (gynecologue) . Twatangiye tumubaza icyaba gitera ububabare budasanzwe mu gihe cy’imihango n’imiti umukobwa cyangwa umugore ufite iki kibazo yafata.

Dr Iba yagize ati " Ububabare budasanzwe mu gihe cy’imihango bushobora guterwa n’impamvu zinyuranye. Umuntu ufite iki kibazo aba agomba kwegera muganga akamusuzuma akareba uko ikibazo giteye ninabwo amenya imiti yamwandikira."

Dr Iba yamaze abari bafite impungenge ko umuti wa Ibuprofen ukunda kwifashishwa n’abakobwa benshi bagira iki kibazo, ko nta ngaruka mbi ugira ku buzima.

Niba nawe ufite uburwayi cyangwa ikibazo ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cyawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo