Ni iki gitera kuzana ’ibicece’ ku nda ? (VIDEO)

Mu iki gihe abantu benshi bahangayikishijwe n’umubyibuho ukabije, mu bihe byashize kubyibuha bikabije ntibyafatwaga nk’ikibazo ahubwo iyo abantu babonaga umuntu ubyibushye cyane babonaga abayeho neza, uko ibihe byagiye bishira niko abantu benshi bamenya ingaruka mbi zo kugira umubyibuho ukabije aho kubyibha bikabije bijyana n’indwara zitandukanye nka: Diyabeti, Umutima, Umuvuduko ukabije w’amaraso,….

Izi ndwara ziri mu ziri guhitana benshi muri iki gihe. Mu gushaka kumenya byinshi kuri ku bitera umuntu kubyibuha bikabije ndetse no kuzana ibicece, twegereye Uwizeye Dieudonne wo muri HORAHO life adusobanurira byinshi ndetse atubwira n’ubufasha ku bantu bafite iki kibazo.

Uwizeye Dieudonne avuga ko umubyibuho ukabije ndetse n’ibicece bituruka ku mikorere y’umubiri aho umubiri ubika ibinure byinshi ntubikoreshe, ibyo binure byinshi bikipakira ku bice runaka by’umubiri bityo bikaba bibaye kimwe mu byo umubiri udakeneye kugira bikaba byatera zimwe mu ndwara nyinshi zitandura nka Diyabete, Umuvuduko ukabije w’amaraso “ Hypertension”, Indwara z’umutima n’izindi.

Nubwo umubyibuho ukabije ushobora guterwa n’impamvu nyinshi nk’ uruhererekane mu miryango (genetic influences), Imyitwarire (behavioral influences) ndetse n’ihindagurika ry’imisemburo (hormonal influences), ngo kwinjiza ibinure byinshi mu mubiri ntubitwike niyo mpamvu nyamukuru yo ku byibuha.

Tumubajije igihe bavuga ko umuntu afite umubyibuho ukabije, yadusobanuriye
ko bavuga ko umuntu afite umubyibuho ukabije igihe hakoreshejwe ibipimo harimo icyo bita BMI “Body Mass Index”.Ufata ibiro byawe (kg) ukagabanya uburebure (m) bwikubye kabiri.

Impamvu nyamukuru ziri gutuma abantu babyibuha cyane muri iki gihe ?

• Kudakora imyitozo ngororamubiri: Abantu benshi banga gukora imyitozo ngororamubiri (siport) nyamara iyi myitozo itwika bya binure uba wariye,bigatuma bitibika mu mubiri.Ni byiza rero gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.

• Imirire itaboneye ikungahaye ku binyamavuta ndeste n’ibinyamasukari : Inyama zitukura, Mayonnaise, Amafiriti, amavuta ya buri munsi, amasukari, imigati,…..Ibi ni byo abantu benshi basigaye birira,ibi rero iyo ubikoresha cyane, umubiri ubibika nk’ibinure bikagenda byibika gake gake mu mubiri,ugasanga wabyibushye birenze urugero.Niba ubikunda rero gerageza ugabanye kuko umubyibuho ukabije uragutegereje.

Ingaruka mbi ku muntu ufite umubyibuho ukabije

Abantu babyibushye cyane bashobora guhura n’ingaruka mbi kandi nyinshi, twavugamo : diyabeti, indwara z’umutima,umuvuduko ukabije w’amaraso,Ibibazo by’imitsi n’amagufa,Guhumeka nabi,indwara z’umwijima,…

Uwizeye avuga ko avuga ko muri HORAHO Life bafasha abantu bafite umubyibuho ukabije, babagira inama ku byo bagomba gukora, ibyo bagomba kurya ndetse n’ibyo bagomba kugabanya.

Icyiyongeraho ni uko babaha Products ( Inyunganiramirire zikoze mu bimera) nk’ibyayi bita Proslim tea, Lipid care tea, Kudding tea ndetse ngo hari n’utunini dufasha abantu gutakaza ibinure cyane cyane abantu bafite ibinure byinshi ku nda “ibicece” cg “Ibinyenyanza” twitwa Slimming Capsules, iyo rero ufite ibinure byinshi ukoresha Slimming Capsules na Proslim tea.

Ni iki Proslim tea na Slimming zikora mu mubiri kugira ngo ibyo biro bigabanuke ?

Dieudonne yavuze ko izo products zigabanya umubyibuho zikoze mu buryo bwihutisha gutwikwa kw’ibinure umubiri wabitse, iyo umubiri utakaje bya binure rero umubyibuho ukavaho.

Nk’iki cyayi, gihera mu igogorwa ry’ibiryo, aho gihagarika kwinjira k’urugimbu cg se ibinure byinshi, utunini natwo dufasha inyama mu gutwika ibinure biba byibitse mu nyama ntoya ndetse n’inini bityo bya binure bikagabanyuka bigatuma wirinda za ndwara zitandura ziri guhitana benshi.

Mu gutwika ibinure nta zindi ngaruka bigira kuzindi nyama zo mu mubiri ?

Uwizeye akomeza avuga ko abantu benshi bahangayikishwa nuko bakoresheje ibintu bindi badasanzwe bamenyereye bagira ibibazo ariko ngo zo nta ngaruka zigira.

Ati " Rero nta ngaruka zigira kuko zikoze mu bimera, waba wazikoresheje mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire, ahubwo zifasha gutakaza bya binure umubiri udakeneye. Ikindi kandi izi Products zirizewe kuko zifite ubuziranenge bw’ibigo mpuzamahanga bireba ubuziranenge bw’imiti n’ibiryo nka FDA ( Food and Drug Admistration). Niba rero ushaka kwirinda ndetse no kugabanya umubyibuho, wakoresha izi Products kuko nta ngaruka zitera uwazikoresheje."

Horahora Life ibarizwa mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri Etaji ya Gatatu mu muryango No 301 na 302 ndetse wanaduhamagara kuri
0788698813 cg 0785031649.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo