Ni iki gitera kugira ibinure byinshi ku mwijima?Bigira izihe ngaruka ?

Inyama y’umwijima ni inyama ifite akamaro kenshi mu mubiri. Muri iki gihe rero abantu benshi bagira ibibanezeza byinshi nko kunywa inzoga nyinshi gusa ntibamenya ko hari ibice by’umubiri biba byangirika.Umwijima ni inyama yo mu nda yangizwa no kunywa Alukolo (Alcohol) nyinshi.

Ese ibinure ku mwijima bisobanuye iki?

Ibinure byinshi ku mwijima cyangwa se Fatty Liver/ Hepatic steatosis ni igihe umwijima wawe uba ubitse ibinure byinshi kuburyo bishobora gutuma udakora neza ndetse bikaba byatuma ubyimba.Ubusanzwe umwijima ugira ibinure bike ariko iyo byabaye byinshi biba ari ikibazo.Bavugako umwijima wawe ufite ibinure byinshi iyo 5-10% by’ibiro by’umwijima bigizwe n’ibinure.

Ese byaba biterwa n’iki?

Impamvu ya mbere itera kugira ibinure byinshi ku mwijima ni ukunywa cyane ibintu bifite Alukolo (Alcohol),ni ukuvuga inzoga cyane.Gusa nanone no kubatazinywa nabo bashobora kugira icyo kibazo.

Akenshi ibinure byirunda mu mwijima iyo umubiri wawe ubika ibinure byinshi cyangwa se utabasha kubishwanyaguza vuba vuba.Ibyo binure rero byibika mu turemangingo tw’umwijima bityo bigatera uburwayi bwo kugira ibinure byinshi ku mwijima (Fatty Liver Disease). Kurya ibintu bikize ku binure, ku masukari se nabyo bishobora kugira uruhare mu kugira ibinure byinshi ku mwijima.

Izindi mpamvu zishobora kubitera:

o Umubyibuho ukabije.
o Kugira ibinure byinshi mu maraso ibyo bita hyperlipidemia.
o Diyabeti (Diabetes).
o Gutakaza ibiro vuba vuba
o Ingaruka z’imwe mu miti ikoreshwa nka aspirin, Steristeroids, tamoxifen (Nolvadex), and tetracycline (Panmycin).

Ibimenyetso byakuburira

Ubusanzwe ibimenyetso ntabwo bihita bigaragara ariko ushobora kumva uhora unaniwe cyangwa se kumva utameze neza mu gice cy’ibumoso aho umwijima uherereye.Gusa nanone,ibinure byinshi bituma umwijima ubyimba.
Iyo umwijima wawe wabyimbye ushobora kugaragaza bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira:

o Kubura ubushake bwo kurya (Appetit).
o Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse.
o Kubabara mu nda mu gice umwijima uherereyemo.
o Gucika intege ndetse n’umunaniro.
o Kwitiranya ibintu (Confusion).

Iyo bikomeje,umwijima ugatangira no kwangirika (cirrhosis),utangira:
o Kubyimba inda , amazi aba yiretse mu nda.
o Uruhu rutangira kuba umuhondo ndetse n’amaso agahinduka umuhondo.

Zimwe mu nama zagufasha kwirinda ibinure byinshi ku mwijima

o Irinde kunywa inzoga nyinshi nibiba ngombwa uzireke burundu.
o Gerageza kugabanya ibyo kurya bifite ibinure cyane.
o Gabanya ibyo kunywa bifite isukari nyinshi.
o Gerageza gukora siporo byibura gatatu mu cyumweru.
o Jya urya imboga n’imbuto cyane cyane ibirimo fibre (imineke, ipapayi,….).

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo