Ni ibiki bizwi kuri XBB.1.5 ubwoko bushya bwa Covid?

Ubwoko bushya bwa Covid buteye impungenge muri Amerika, aho burimo gukwirakwira vuba cyane.

Ababwanduye bamaze kugaragara hamwe na hamwe i Burayi. Ni ibiki rero wamenya kuri XBB.1.5?

XBB.1.5 ni iki ?

Ni ubundi bwoko bushibutse ku bwa Omicron yari yimonogoje ku isi, nayo yari ivuye ku moko yabanje ya alpha, beta, gamma na delta.

Kuva ibonetse mu mpera za 2021 Omicron yabaye mbi cyane kurusha aya moko yayibanjirije ya Coronavirus, kandi yavuyeho andi moko mato menshi ndetse yandura cyane kurusha yo ubwayo.

Ibimenyetso bya XBB.1.5 bivugwa ko bisa n’iby’andi moko mato yavuye kuri Omicron, ariko haracyari kare kwemeza ibi. Benshi bagira ibimenyetso nk’ibya ’grippe’.

Yaba yandura kandi ikaze kurusha andi moko?
XBB.1.5 ubwayo iva ku bundi bwoko bwa XBB, yatangiye gukwirakwira mu Bwongereza muri Nzeri(9) 2022, ariko ntiyigeze ishyirwa mu rwego rw’ “ubwoko buteye inkeke” n’abashinzwe ubuzima.

XBB yari ifite ukwihinduranya kuyifasha kunesha ubwirinzi bw’umubiri, ariko ubwo bushobozi nabwo bugatuma icika intege zo kwanduza utunyangingo.

Prof Wendy Barclay wo muri Imperial College London avuga ko XBB.1.5 ifite ukwihinduranya kwitwa F486P, gufite ubushobozi bwo kwihambira ku tunyangingo igakomeza kwihisha ubwirinzi bw’umubiri. Ibyo bigatuma ikwirakwira vuba.

Kuwa gatatu abahanga bo muri OMS/WHO bemeje ko XBB.1.5 kugeza ubu ifite “ingufu zo gukura” kurusha andi moko mato yose ya Covid.

Gusa bavuze ko nta cyerekana ko yaba ikaze cyangwa ari mbi kurusha andi moko yavuye kuri Omicron.

OMS ivuga ko ikomeje ubushakashatsi muri za laboratoires, mu bitaro no ku barimo kuyandura, biga ingaruka zayo ku bantu bayanduye.

Ni hehe XBB.1.5 irimo gukwirakwira ?

Hejuru ya 40% by’abanduye Covid muri Leta zunze ubumwe za Amerika ubu biravugwa ko ari XBB.1.5, bituma ubu aribwo bwoko bwiganjeyo.

Mu ntago z’Ukuboza gushize, yari ifite 4% gusa mu banduye Covid, yahise ikwirakwira vuba cyane ica ku yandi moko yashibutse kuri Omicron.

Abashyirwa mu bitaro kubera Covid bariyongereye mu byumweru bishize muri Amerika.

XBB.1.5 ishobora kugera n’ahandi?

Birashoboka.

Nko mu Bwongereza, icyumwero cyo kuwa 17 Ukuboza ikigo Sanger Institute cy’i Cambridge cyavuze ko ku bwandu 25 bwa Covid bumwe ari XBB.1.5.

Gusa ibyo byavanywe ku bipimo icyenda gusa, rero ni ugutegereza ikindi cyumweru cyangwa bibiri hakaboneka ishusho nyayo y’uko irimo gukwirakwira.

Prof Barclay avuga ko yiteze ko gushyira abantu mu bitaro mu Bwongereza biziyongera ubu bwoko nibukwirakwira “nk’uko twiteze ko buzabikora”.

Prof Paul Hunter wo muri University of East Anglia ati: “Ikigereranyo cy’ibishoboka ni uko XBB.1.5 izatera umuriri mushya wa Covid hano mu mpera z’uku kwezi, ariko ntawabihamya neza.”

Abahanga muri siyanse ibatewe ubwoba?

Prof Barclay avuga ko nta mpungenge zihariye atewe nayo kuko “nta kimenyetso” ko ubu bwoko bushobora kunesha ubwirinzi butangwa n’inkingo.

Gusa avuga ko afite impungenge z’ingaruka zayo ku bageramiwe, nk’abantu batakingiwe n’abandi inkingo za Covid zitagira icyo zifasha umubiri wabo.

Prof Hunter avuga ko nta gihamya arabona ko XBB.1.5 yaba ari mbi kurushaho, bivuze ko urebye idashobora “kugushyira mu bitaro cyangwa kukwica” nk’andi moko ya Omicron.

Yongeraho ati: “Biratangaje uburyo buri wese ari kwita ku yandi moko ashobora kuva mu Bushinwa, nyamara XBB.1.5 yavuye muri Amerika.”

Prof David Heymann wo muri London School of Hygiene and Tropical Medicine avuga ko urebye ari bicye bimaze kumenyekana kuri ubu bwoko bushya.

Gusa avuga ko bishoboka ko butazateza ibibazo bikomeye mu bihugu bifite umubare munini w’abakingiwe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo