Coartem ni umuti wifashishwa mu kwica udukoko(mikorobe) dutera malariya tuzwi ku izina rya “plasmodium falciparum” twinjira mu maraso nyuma yo kurumwa n’umubu w’ingore (anopheles female)uba uducumbikiye.
Coartem ni umuti ukozwe n’imiti ibiri ariyo artemether na lumefantrine. Coartem ni izina ry’uruganda(brand name) ryahawe uru rukomatane rw’iyi miti ibiri. Uruganda rwitwa “NOVARTIS” rubarizwa mu Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi. Ibi bishatse kuvuga ko urukomatane rw’iyi miti rwitwa coartem mu gihe rwakorewe muri uru ruganda izindi nganda nazo zigira amazina yazo.
Coartem ni umuti ubu uboneka gusa mu buryo bw’ibinini. Ikinini kimwe cya coartem kiba gifite miligarama 20 za artemether na miligarama 120 za lumefantrine. Coartem =artemether (mg 20)+lumefantrine(mg 120).
Coartem ifatwa ite ?
Kimwe n’indi miti yica mikorobe, Coartem ni umuti ugomba gufatwa habanje gupimwa ndetse no kubona mikorobe zitera malariya. Ni umuti ufatwa hagendewe ku biro by’umuntu afata inshuro 6 (dose 6) aho afata inshuro 2 ku munsi mu minsi 3.
– Ku mwana ufite hagati y’ibiro 5 na 15 afata utunini 6 ni ukuvuga akanini 1 mu gitondo akandi nimugoroba.
– Ku muntu ufite hagati y’ibiro 15 na 25 afata utunini 12 ni ukuvuga 2 mu gitondo na 2 nimugoroba.
– Ku muntu ufite hagati y’ibiro 25 na 35 afata utunini 18 ni ukuvuga 3 mu gitondo na 3 nimugoroba
– Ku muntu urengeje ibiro 35 afata ibinini 24 ni ukuvuga ibinini 4 mu gitondo na bine nimugoroba
– Kuri ubu hamaze no gukorwa ikinini kimwe ku bantu barengeje ibiro 35 aho iki kinini gifite miligarama 80 za artemether ndetse na 480 za lumefatrine ni ukuvuga ko bafashe ibinini bine bakabishira hamwe biryo umuntu agahabwa ibinini 6 gusa aho kuba 24.
Ikitonderwa: Ku munsi wa mbere dose ya mbere iyo ifashwe iya kabiri ifatwa nyuma y’amasaha umunani naho umunsi wa 2 n’uwa gatatu hagati ya za dose zombi habamo amasaha 12 ni ukuvuga mu gitondo na nimugoroba.
Ni bande batemerewe kunywa coartem ?
– Umuntu wese wamaze kugaragaza ko umubiri we ugira ubwivumbure ku miti ikoze coartem (allergie).
– Igihe malariya yabaye igikatu, yageze mu bwonko (palie cerebrale) hakoreshwa indi miti ya malariya nka kinini (quinine).
– Igihe umugore atwite kandi akaba akiri mu mezi atatu ya mbere cyangwa se ateganya gusama akimara gufata coartem.
– Abantu barwaye zimwe mu ndwara z’umutima (indwara z’ihindagurika ry’itera ry’umutima)
– Umuntu uri kunywa indi miti ifite aho ihurira n’ihindagurika ry’itera ry’umutima
– Umuntu uri gufata imiti y’igituntu ndetse n’imwe mu miti ikora ku bwonko
– Coartem nanone igomba kwitonderwa ku bantu bafata indi miti yica mikorobe ni byiza kuganira na muganga akakubwira niba bitazirana
– Mu bisanzwe ,coartem ntiyemewe ku mubyeyi wonsa ndetse ni nabyiza kurindira ibyumweru 4 nyuma yo kurangiza gufata coartem akabona konsa.
Izindi nama ku muntu ufata Coartem
Byagaragaye ko Coartem ari imwe mu miti myiza ya malariya udateza ibibazo bikakaye ku murwayi wa malariya akaba ari nayo mpamvu buri wese akangurirwa kuwukoresha neza abanje kwisuzumisha indwara ya malariya hirindwa ku kuba uyu muti wagaragaza ubushobozi buke(drug resistance) mu kwica mikorobe itera malariya nkuko byagiye bigaragara ku yindi miti ya malariya yayibanjirije.
Aha twavuga nka za fansidari, kororokini (chloroquine), amodiyakini (amodiaquine) yagiye igaragaza ubushobozi buke mu kwica mikorobe ziboneka muri aka gace dutuyemo cyangwa se ikagira ingaruka zikabije ku bayifata bityo ikavanwa ku rutonde tw’imiti ikoreshwa mu kuvura malariya muri aka gace ariko bitabujijwe ko hari bimwe mu bihugu igikoreshwamo bitewe n’ubwoko bwa malariya ihaboneka cyangwa imibereho y’abahatuye. Gufata umuti w’indwara utarwaye bituma umubiri uwumenyera biryo wazawufata urwaye noneho ya ndwara ntuzagire icyo ukumarira.
Menya ifunguro cyangwa ibinyobwa wakoreshwa mu kunywa umuti wa ’Coartem’
Mu gihe umuntu ari gufata Coartem agomba kuyifatisha ifunguro cyangwa ibinyobwa birimo amavuta (fatty food) kuko umuti winjira mu maraso utwawe n’ibinyamavuta. Aha urugero twavuga amata n’ibiyakomokaha, isosi y’inyama, isosi y’ubunyobwa,…
Uko umuntu agenda afata dose ni nako umuti ugenda ugatangira kwica izi mikorobe ziba zatangiye kwangiza uturemangingo twa amaraso tuzwi nka " globules rouges ",Ni ngombwa kubahiriza amasaha ari hagati ya za dose ibi bituma mikorobe zigabanuka mu maraso mu buryo bugaragara.
Mu gihe umuntu arutse mbere y’isaha ni byiza kugana muganga akongeraho indi dose isimbura iyo umuntu amaze kuruka ndetse iyo kuruka bikomeje ni byiza guhindurirwa agahabwa indi miti ya malariya yo iterwa mu maraso. Ku bana badashobora kumira ikinini bagenewe ibinini bivungagurika mu mazi make ubundi akanywa, akenshi usanga ku gakarito haba handitseho " dispersible tablets"
Abakunzi bacu tuzajya tubagezaho ibisobanuro birambuye kuri buri muti mwifuza,niba hari umuti ukeneyeho ibisobanuro watwandikira ubinyujije ahagenewe ibitekerezo cg ugacisha ubutumwa kuri e- mail:[email protected].
Phn N.Marcelo Baudouin