Mu Rwanda, 30% by’abicwa n’indwara zitandura baba bazize iz’umutima-RBC

Abakora mu bijyanye n’indwara zitandura bavuga ko siporo ari umuti ikaba n’urukingo rw’indwara z’umutima bityo abantu bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda izo ndwara zikomeje kuza kw’ isonga mu guhitana abantu yaba mu Rwanda no kw’ isi muri rusange.

Bamwe mu barwaye indwara z’umutima bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri ari kimwe mu bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Uwizeye Marie Justine amaze gutakaza ibiro birenga 40 na ho Uwingabire Louise wabazwe umutima, kuri ubu ubuzima bwe bumeze neza.

Uwizeye Marie Justine ati “Nari mfite ibiro 150, kugenda byari byarananiye. Mu rugo ikintu cyose natumaga abana. Aho ntangiriye siporo nkayigira umuco, nagize ubuzima bwiza. Nagiraga umuvuduko w’amaraso wa 17/10 byari bibi, ubu mfite 12/7 cg 13/7. Nagize imbaraga, sinkinanirwa kuva aho ndi.”

Na ho Uwingabire Louise “Bambwiye ko utwanya 2 twasohoraga amaraso mu cyumba kimwe tuwujyana mu kindi twangiritse cyane,bambwira ko tugomba kubagwa bakadusimbuza. Nabazwe 2019, ubu ndumva meze neza,muri controle bambwira ko bimeze neza. Bambwiye ko gukora siporo bizamfasha gukomera, bikamfasha gutuma umutima n’ibihaha bikora neza kandi ibiro byanjye bikaguma ku rugero, ibinure ntibibe byinshi ku mutima.”

Kuri uyu wa Gatandatu, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru, bugamije gushishikariza abantu kwirinda indwara z’ umutima.

RBC ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda indwara z’umutima zirimo umuvuduko w’amaraso n’izindi ziza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’ abantu. Mu Rwanda 15,3% by’abantu bakuru barwaye indwara y’ umuvuduko w’ amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by’abapfa bari mu bitaro bazira indwara zitandura zirimo indwara z’umutima.

Dr.Uwinkindi Francois ukuriye ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC avuga ko abantu bagomba gushyira imbere kwirinda indwara z’ umutima.

Yagize ati “Koresha umutima wawe wumve ko kunywa inzoga nyinshi ari bibi, kurya indyo itarimo imboga nyinshi, ibiryo bitarimo imbuto zihagije byogera ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Tugendeye nko ku muvuduko w’amaraso akenshi iyo bitangira nta kintu ubona. Uko bigenda bizamuka ntuvurwe ni ko bigenda byangiza umutima. Indwara z’umutima zirangwa no kunanirwa vuba, kuzamuka bikanga, ni byiza kwisuzumisha,muri ibi bihe bya COVID19 ni ukwirinda iki cyorezo kuko abantu bafite indwara z’umutima n’izindi zitandura iyo bahuye n’iyo ndwara ibibasira cyane.”

Prof. Joseph Mucumbitsi, umuganga w’ indwara z’ umutima avuga ko 80% by’ indwara z’umutima umuntu ashobora kuzirinda ahinduye imibereho. Uretse siporo ikindi umuntu yakora ngo ni ukwirinda amavuta menshi kuko ari kimwe mu bitera indwara z’ umutima.

Yagize ati “Ya mavuta menshi urya, udakeneye gukoresha mu buzima bwa buri munsi,aragenda agahoma muri iyo mitsi yose y’umubiri itwara amaraso, bigeza ubwo akenge gacamo amaraso gasigara ari gato cyane cyane kuri ya mitsi igaburira umutima. Ukazagira rimwe wakora imirimo y’ingufu cyangwa siporo umutima washaka gupompa amaraso udutsi tukaba duto, ibyo bigatera guhagarara k’umutima umuntu akaba yakwitura hasi agapfa mu gihe atabonye ubundi bufasha, ni byiza kwisuzumisha cholesterol byibura rimwe mu mwaka.”

Abakora mu mu bijyanye n’indwara z’umutima bavuga kandi ko imwe mu mbogamizi igihari ari uko u Rwanda rutaragira ubushobozi bwo kubaga indwara z’ umutima.

Kugeza ubu ngo hari abantu bashoboye gushyirwamo insimburangingo y’icyuma ku mutima binyuze mu muryango Team Heart w’abaganga baturuka hanze y’ igihugu barenga 250.

Kugeza ubu ngo hari abandi barenga ibihumbi 15 bashobora kuba na bo bakeneye bagashyirwamo izo nsimburangingo.

Ku isi buri mwaka abantu hafi miliyoni 18 bapfa bazize indwara z’ umutima, zikaba ari zo ndwara ziza kw’ isonga mu kwica abantu benshi kw’isi.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo