Kwiheba no kwigunga (DEPRESSION) ndetse n’umubabaro: ni ryari wagana muganga?

Mu buzima tubamo bwa buri munsi, hari byinshi biduhangayikisha ndetse bikatubabaza, Bamwe babasha kubyihanganira, abandi bigahinduka uburwayi bubabaho karande ku buryo hakenerwa uburyo bunyuranye mu kubavura. Iyo uwo mubabaro, agahinda, byateye umuntu kwigunga no kwiheba biba byabaye indwara ariyo twita Depression. hari benshi batamenya ko barwaye iyo ndwara, ese ni ryari wagana muganga?

Depression (Kwiheba no kwigunga) ni iki?

Iyi ni indwara itera imikorere y’ubwonko guhinduka aho umuntu aba yumva atishimiye ibimubaho akiheba, akigunga kandi akumva ntacyo amaze bikanatuma ahindura imyitwarire.Iyo ufite iyi ndwara, iteka uba wumva ushaka kuba wenyine,ntushake gusabana n’inshuti zawe,ugashaka gukora ibintu byose wenyine,ndetse ugashaka ko uba uri ahantu hatuje wenyine.

Ibimenyetso bizakwereka ko ufite iyi ndwara ya Depression

Niba ufite bimwe muri ibi bimenyetso, bikubaho mu gihe kirenze ibyumweru 2, uzamenye ko ufite indwara yo kwigunga Atari umubabaro usanzwe.

Muri byo twavugamo:
• Kwiheba no kwigunga
• Guhorana agahinda n’umubabaro ukabije,ugahora wishinja amakosa y’ibyabaye mu gihe cya kera, ndetse rimwe na rimwe ukarira.
• Gutakaza ibyishimo muri wowe ibyo twita Anhedonia, hahandi utakishimira ibyagushimishaga, niba wakundaga siporo runaka, ugasanga warayanze, niba warakundaga kwishimana n’inshuti zawe,ugasanga ntukibikunda,….
• Gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse.
• Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira cyane ntushake kuva mu buriri.
• Gutinda gusubiza no gucika intege mu mubiri no mu mikorere.
• Kumva nta gaciro ufite no kwiciraho iteka ndetse ukagerageza kwiyahura
• Gufata imyanzuro itari yo no gutekereza nabi

Hari n’ibibonwa na muganga cyangwa abakuri hafi nko:
• Guhorana amarira mu maso, no kwijima isura byerekana agahinda cyangwa kwiheba.
• Kutabasha gutumbira umuntu mu maso
• Impinduka mu mikorere n’imivugire aho usanga ukoresha ijambo rimwe gusa: yego, oya, simbizi, urakoze, n’andi
• Guhindura imyitwarire, kutongera gutera urwenya, kurakazwa n’ubusa, kunenga abandi cyane no kwigaya, kimwe no kujya impaka bidasanzwe.
Ku bana,ingimbi n’abangavu

Abana bafite Depression bashobora kwanga kujya ku ishuri,ndetse yanajyayo ugasanga yasubiye inyuma mu ishuri, hahandi usanga yatangiye guhindura imyifatire no muri bagenzi be.

Ingimbi ndetse n’abangavu nabo bashobora kwanga ishuri,bashobora kumva bashaka kurya cyangwa kuryama igihe cyose. Bashobora kandi kwishora mu biyobyabwenge,ndetse ugasanga batangiye kwikata uruhu ndetse bakaba bashaka no kwiyahura.

Ni ryari wagana muganga ?

Urubuga webmd dukesha iyi nkuru batangaza ko igihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso kandi ukabona bimaze guhera ku byumweru bibiri kuzamura, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye imitekerereze n’indwara zo mu mutwe (psychologist cg psychiatrist). Kuko mu gihe wivuje hakiri kare wahabwa inama zagufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.

Ese iyi ndwara iravurwa igakira ?

Yego,Iyi ni indwara iravurwa igakira neza . Mu kuyivura hakoreshwa uburyo 3 bunyuranye:
• Ubufasha: ubu ni ubufasha buhabwa ababana n’umurwayi ndetse bukanahabwa we bwite. Ni ubufasha bujyana no kubaganiriza ku bibazo bihari ndetse n’uburyo bashobora kubisohokamo, ndetse n’uburyo bakirinda ikibongerera stress. Ibi bikorwa mu buryo bw’ibiganiro.

• Kuganiriza umurwayi: ibi bizwi nka psychotherapy. Ni ukuganira n’umurwayi, bikorwa n’umuganga wize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologist). Akenshi ubu buryo nibwo bwiza kuko ntibukoresha imiti. Aganira n’umurwayi, akamubwira uko ameze, aho bishobora gukorwa amaso ku maso, kuri telephone cyangwa se bikaba byanakorwa mu matsinda.

• Iyo ibi ntacyo bitanze hitabazwa imiti yagenewe gutuma umurwayi atuza, ikaba imiti itangwa na muganga gusa, bivuze ko utemerewe kuba wayigurira utayandikiwe. Muri yo twavugamo nka: Citalopram (Celexa), Escitalopram (Lexapro, Cipralex), Paroxetine (Paxil, Seroxat), Fluoxetine (Prozac), Fluvoxamine (Luvox) na Sertraline (Zoloft, Lustral).

Depression ni indwara ishobora kuvurwa igakira, ntugatinye kuba washaka ubufasha, mu gihe wumva uyirwaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo