“Kwiheba Ni Rwo Rupfu”: Icyo Wakora Igihe Watakaje Icyizere Cyose cy’Ubuzima

Ese waba uri mu bihe mu buzima ubona bigucikiyeho ubona icyizere cyose cy’ubuzima cyatakaye? Cyangwa se bene iki gihe cyigeze kukibaho? Ikintu kimwe wamenya ni uko: Nturi wenyine.

Mu buzima, hari ubwo ibintu bibaho aho mu buryo utazi uzisanga watakaje icyizere pe!

Ibi bishobora guterwa, ni urugero, no kubura uwawe wakundaga cyangwa ikintu cyari kigufatiye akamaro cyane mu buzima nk’akazi cyangwa ugahomba wenda wibwe ukisanga nta n’urutoboye usigaranye kandi yari amaguzanyo; mbese ukagerwaho n’ikintu kigoye cyane kwihanganira.

Imigambi ugize ikanga ntigende uko wabyifuzaga, ukisanga mu kibazo kwikuramo bikomeye cyane ndetse watekereza ukabura neza neza uko bizagenda ngo ubyigobotore ku buryo bigera n’aho ubona ko kubaho nta cyo bimaze.

Icyakora icyaba cyarakubayeho cyose, cyangwa ibihe bikomeye urimo ubu uko byaba bimeze kose, menya ko ushobora kubirenga ukabivamo ukongera ukagira icyizere cy’ubuzima na none.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga lifehack, turakugezaho ibintu byagufasha kugarura icyizere hanyuma ukava mu bibazo ufite wemye ukongera kubaho urorana ejo hazaza icyizere cy’uko hazaba heza kandi koko icyizere ni ikirungo gituma inzira y’ubuzima uyigenda ubona yuje umucyo kabone nubwo haza umwjima n’amahwa, icyizere ubwacyo kikubera urumuri.

Kuki icyizere ari ngombwa mu buzima?

Icyizere ni ikintu nkenerwa cyane kugira ngo ugire kandi usigasire ubushake n’urukundo wikunda bigufasha kubaho ubuzima bufite intego kandi ukabubamo mu mwuzuro wabwo. Niba ushaka kubaho ubuzimwa bwuzuye kandi bufite igisobanuro, icyizere ni imwe mu nshuti udakwiye gutakaza na rimwe.

Hari imvugo igira iti: “Umuntu ashobora kubaho iminsi 40 atarya, iminsi itatu atanywa amazi, iminota umunani adahumeka, ariko ntiyarenza isegonda rimwe adafite icyizere.”

Dore uburyo icyizere ari ngombwa cyane mu buzima:

1. ICYIZERE KIBYARA UMURAVA UKENEWE MU GUHANGANA N’AMAGORWA Y’UBUZIMA

Byinshi mu bibazo, ingorane n’ibyago bigera ku muntu mu buzima biza bimugwiririye bitateguje, kenshi umuntu bikamusanga atiteguye guhangana na byo.

Urugero, icyorezo cya COVID-19 cyatitije isi yose nta kintu cyakibanjirije cyerekanaga ko cyashoboraga kubaho nyamara cyatwaye ubuzima bw’amagana y’ibihumbi by’abantu, miliyoni z’abantu babura akazi, na ho za bizinesi zihomba za miliyari z’amadolari.

Hari ibindi bibazo bishobora kuza bidafite ubukana nk’ubwa Covid ubwayo nyamara bikagira ingaruka zikomeye ku magara y’umuntu ku giti cye, ubukungu bwe, umuryango n’urugo cyangwa bizinesi ye.

Nyamara ibi biramutse ari wowe bibayeho maze ukibyutsamo icyizere muri wowe, bituma wibonamo imbaraga zo guhangana n’icyo kibazo nta kabuza.

Rimwe na rimwe bikora nk’ubufindo cyangwa ‘magic’ igihe ubona ingufu mu ntege nke zawe, ukabona icyizere mu gihe cy’ubwihebe ndetse n’amahirwe mu byago ukamera nk’uhahira aho abandi baburiye.

2. ICYIZERE NI UKUMUNYA UKANAHAMYA MU MUTIMA KO IBINTU BIZAGENDA NEZA

Icyizere ntikimanika amaboko ngo kive mu byo cyiyemeje kandi nticyemera gutsindwa.

Iyo ufite icyizere, icyo wiyemeje ugashyiraho umutima hafi ya cyose wakigeraho kuko wizera ko imbaraga n’umwete ushyize mu byo ukora zizabyara umusaruro. Icyizere kigufasha kwizera ko nubwo ibihe urimo cyangwa ibibazo ufite byaba bikomeye bite, uzabirenga ukabitsinda.

3. ICYIZERE GIFASHA GUFATA INGAMBA NSHYA

Icyizere kiguha ingufu zo gufata ingamba nshya zigufasha kubona igisubizo aho kumanika amaboko ngo ureke ibyo wari waratangiye wariyemeje. Iyo ugize icyizere, umenya gushaka ibisubizo byasaga n’ibidahari ukabigira nk’uhanga udushya tugufasha kwivana mu kibazo urimo.

Icyizere gishaka inzira nshya zo kugera ku nzozi aho kwemera gutsindwa n’uburemere bw’ibidashoboka, cyita ku bishoboka kikaba ari byo gishyiramo ingufu.

4. ICYIZERE KIGUFASHA KUGUMA ‘MU GAKINO’ KUGEZA IGISUBIZO KIBONETSE

Hari ibihe uba ureba ukabona nta nzira byacamo ngo igisubizo kiboneke. Nka kwa kundi wisanga ugomba koga ukivana imuhengeri igihe ubwato warimo burohamye.

Ntuzi ngo intera iri aho uri kugera ku nkombe ingana ite, noneho ukisanga ufite amahitamo abiri yonyine: Kwemera kurohama cyangwa koga uko ushoboye kugeza wenda aho igitangaza cyabera.

Kugumana icyizere bishobora kugufasha gukomeza umutsi kugeza igisubizo kibonetse. Abantu benshi babonye ibisubizo mu buryo busa n’ibitangaza biturutse gusa ku kwihangana no kuguma mu mukino.

Ukora iki ngo igihe watakaje icyizere ukigarure?

Igihe uri mu kibazo aho wisanze ku gisa n’imanga ndetse ukisanga uri hasi ha handi bisa n’ibirangiye icyizere ari gike cyane, dore ibintu ugirwa inama gukora ngo wenyegeze umuriro w’ubuzima, uve mu bwihebe maze wigarurire icyizere.

1. VUGA AKAKURI KU MUTIMA

Ibikubabaje ukwiye kubisohora mu mutwe wawe. “Agahinda gakuzwa no kukihererana”, ni ko Masabo Nyangezi yariririmbye mu ndirimbo ye yitwa “Kwizera”.

Rimwe na rimwe kugira ngo ubonere ikibazo igisubizo, ugomba gutangirira mu nzira yo kugisohora mu mutwe wawe. Hari ikintu gisa n’ihumure no kumva uruhutse wiyumvamo igihe usohoye ibyiyumviro byawe waba ubivuze ari wowe ubyibwira cyangwa se ugize undi ubibwira.

Ushobora kwandika ikibazo muri ka gakayi gato wandikamo ibikubaho bya buri munsi (journal) bitewe n’uburemere bwacyo cyangwa ugashaka uwo ukiganiriza.

Kuvuga ikibazo cyawe ukavuga akakuri ku mutima, bituma umutima wawe utura umutwaro wo kuba ari wowe cyari kiremereye wenyine ndetse aha ushobora kuhakura ubujyanama bwakugarurira icyizere na none bitewe n’uwo wabibwiye.

2. UBAKA UMUBANO, URUNGANO N’ABANDI MUHUJE

Usibye kuvuga akakuri ku mutima mu buryo butandukanye wakoresha, kutaba wenyine na byo ni ikintu cyagufasha cyane. Iyo uhuye n’abantu wenda bafite ibibazo nk’ibyawe, cyangwa abigeze kubigira, umenya uburyo wabyitwaramo, cyangwa ukumva inkuru z’uko babigenje cyangwa uko bari kwitwara ngo babashe kubyigobotora.

3. REBA ISHUSHO N’INTEGO NGARI Y’UBUZIMA BWAWE

Iyo witaye ku bibazo ufite uyu munsi n’ukuntu ibintu byagenze nabi bikaba bibi bikabije, bishobora kugorana kubona icyizere. Nyamara ariko iyo wibanze ku ishusho ngari kandi ukibanda ku ntego ikomeye kurusha izindi usanzwe ufite mu buzima, bituma na none wongera kugira icyizere bundi bushya.

Aha kandi umenya ko ibi bihe urimo bizashira kandi ko umuseke uzongera gutambika ukabona igitondo gishya kizakugeza kuri za nzozi zikomeye wahoze urota.

4. IYIBUTSE IBIHE BYIZA WAGIZE

Rimwe na rimwe, ibibazo bimwe na bimwe bishobora gusa nk’aho ari ibintu birenze kugeza igihe wibutse ibihe byiza bindi waciyemo. Ushobora gusanga hari ubwo waciye mu bindi bihe bibi binakomeye kurusha ibyo urimo nyamara ukabivamo kigabo.

Nubwo wenda ibibazo waba waraciyemo mbere byaba byari byoroshye kurusha ibyo urimo ubu, ushobora gukoresha uburyo wakoresheje mbere ariko noneho n’ingufu nyinshi zirenzeho maze ukagera ku gisubizo ukeneye.

5. HINDURA UMUVUNO

Ubundi buryo bwo kugira icyizere ni ukugerageza ikintu gitandukanye. Ushobora guhindura akamenyero n’uko usanzwe umenyereye gukora ibintu cyangwa ugahindura aho wari uri wenda ugasohokera nk’ahantu runaka hari ibyiza nyaburanga aho uzabona ibintu bitandukanye n’ibyo wari uzi ndetse ugahura n’abantu bashya.

Ushobora na none gufata umwanya ukawumara mu bimera no mu ishyamba cyangwa ku mazi aho wumva akayaga unumva utunyoni.

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo ufashe igihe ukakimara uri mu biremwa ‘nature’ bigira inyungu haba ku mubiri wawe ndetse no bwonko. Ibi ngo bigabanya siteresi ndetse bikabaganya ari na ko byoroshya agahinda gakabije (depression) n’umuhangayiko (anxiety).

6. SOMA IBITABO BIVUGA KU BUZIMA BW’ABANTU N’IBYO BIYANDITSEHO

Hari imvugo izwi cyane ivuga ngo nta gishya kibaho mu nsi y’ijuru.

Abantu baraje baba kuri iyi si barangije baragenda. Muri ubu buzima rero babuhuriyemo n’intambara n’igorane z’ubwoko bwose. Inkuru nyinshi z’intsinzi n’uko bigobotoraga ibibazo barazibaze cyangwa barazandika, abandi barazandikisha.

Ufashe akanya ukazisoma byaguha amakuru ashobora kugufasha kugira akanyabugabo muri ibyo bihe by’ubwihebe ndetse ushobora kubiboneramo uburyo bufatika bw’uko wabigenza ukivana mu kibazo cyawe.

Ntukeneye kumva uko umuntu nka Nelson Mandella yafunzwe imyaka irenga 25 ariko ntatakaze icyizere ahubwo agasohoka muri gereza akaba perezida?

N’abandi benshi bazwi bageze ku bikomeye babanje guhura n’ibibazo bishobora kuba bikomeye kurusha ibyo urimo. Kugenda ugasoma ibyabanditsweho byagufasha kugarura icyizere.

7. REBA FILIMI ZIVUGA KU BUTWARI

Zaba zishingiye ku bintu byabayeho nyabyo koko, cyangwa ari ibihimbano, nureba filimi z’ubutwari, bishobora kugufasha kugarura icyizere.

Filimi zifitemo uburyo zidukora ku bwonko. Rero zishobora kugukongezamo ikibatsi ukeneye ngo ukomeze ugane imbere. Igihe ureba abantu basanzwe bahindura ibihe maze bagatsinda mu bibazo byari bikomeye, hari ikintu muri wowe kizamuka kikakwemeza ko nawe ushobora kurenga ikibazo urimo ukanesha.

8. ONGERA UREBE UMUKINO W’AMATEKA WAREBYE

Niba uri umukunzi wa siporo n’imikino, uzi ukuntu myinshi mu mikino ibamo gutungurana, no kugarukana (comebacks) bisa n’ubufindo cyane cyane muri bya bihe bita “injury time” igihe bamwe mu bafana baba banatangiye kwisohokera muri stade bazi ko byarangiye ikipe yabo itsinzwe.

Kongera kureba bene iyo mikino yabayemo nk’ibyo bishobora kugufasha kugarura icyizere.

Igitego cy’umutwe Sergio Ramos yatsinze Atletico Madrid byari 1-0 cya Aletetico bikarangira Real itsinze 4-1 cyangwa ikizwi nka “Tiger Woods’ Master Win” ni imwe mu mikino warora ukagarura icyizere igihe wari uzi ko byanze burundu.

9. WIBYIHERERANA, SHAKA UBUFASHA

Ushobora kuganiriza uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe, inshuti, umujyanama (counselor) cyangwa undi wese witeguye kuguha umwanya akagutega amatwi ngo yumve inkuru yawe.

Uretse kugira abantu uganiriza, hari ibindi bintu wakora.
Ushobora gushaka ubufasha runaka nko gutangiza igisa n’ubukangurambaga bugamije gukusanya inkunga y’amafaranga niba ari ikibazo cy’amafaranga ugakora bimwe bita ‘Gofundme’.

Kuvugisha umuryango usanzwe ukora ubuvugizi niba ari ihohoterwa ukorerwa cyangwa ucibwa inyuma, gushaka ubufasha buva ku zindi nzobere nk’abaganga b’indwara zo mu mutwe bashobora kugufasha kwivana mu kibazo kigukomereye cyangwa kumenya uko wabigenza ukomerewe ukagarura icyizere.

10. SABA UBUFASHA BW’IJURU

Nk’abantu, hari ibintu bitubaho mu by’ukuri biturenze, iyi ikaba ari yo mpamvu tutagakwiye gushidikanya gushaka ubufasha bw’ijuru igihe duhuye n’ikibazo tubona kidukomereye cyane.

Isengesho ni intwaro benshi bifashisha kandi ikabasubiza intege mu bugingo ndetse bakongera bakishima bakagira umunezero w’ubuzima ndetse iyo usenze wizeye, kenshi biguha icyizere ko ibintu bizagenda neza n’igihe ibyo ucamo biruhije bitararangira ukamenya ko ari iby’igihe gito ndetse ko “imibabaro y’iki gihe idashobora kugereranywa n’ubwiza bwo mu ijuru.”

Mu gusenga, dutura imitwaro ituremereye tukayiha Imana ari yo Data wa twese, aha twemera ko twe turi ikiremwamuntu kandi ko ububasha bwacu bugira aho bugarukira, ko dukeneye ubufasha undi muntu wese atabasha kuduha usibye Imana yo ishobora byose.

MURI MAKE: Umuhanzi Masabo Nyangezi Juvenal yararirimbye ati “Iyo wiherereye mu gahinda n’akababaro, iyo wihereranye ishavu iteka ukiheba, iyo wumva ko uri wenyine mu kangaratete, uba wishuka, uba wiyica.” Yaranaririmbye ngo “Burya kwiheba ni rwo rupfu.”

Muri buri kibazo uko cyaba gikomeye kose, habamo isoko y’imbaraga ndetse n’icyizere cy’uko cyakemuka kikarangira kiba gihari. Ikibi wikorera utakizi ni ukwiheba no gutakaza icyizere.

Gira umuntu waganiriza, shaka ikintu wakora gitandukanye, irebemo imbere mu mutima wiyibutse impamvu ikomeye uriho n’icyo waremewe, soma ibitabo ku bantu bageze ku bintu bikomeye, ibuka ibihe byiza wigeze kugira n’ibintu bindi bikomeye wagezeho kandi na rimwe ntuzibagirwe gusenga wizeye.so wo mu ijuru

Nubigenza utyo, uzumva uruhutse mu mutwe, maze ubone ibibazo byawe bigabanije uburemere maze ugarure icyizere cyo guhangana n’ikibazo urimo ubundi birangire utsinze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo