Mu mpera z’ukwezi gushize, Eswatini na Zambia byabaye ibihugu bya mbere muri Afurika byakiriye umuti wa Lenacapavir uvuye ku ruganda ruwukora rwa Gilead Sciences, nk’uko leta ya Amerika yabitangaje.
Abashinzwe ubuzima ku isi bavuga ko uyu muti uzanye impinduka zikomeye mu kurwanya virus itera SIDA yica abantu ibihumbi amagana buri mwaka muri Afurika.
Kuri iyi tariki ya mbere Ukuboza isi yizihiza umunsi wahariwe kurwanya iyi virus.
ONU-SIDA ivuga ko mu 2024 habaruwe abantu bagera kuri miliyoni 40 babana n’ubwandu bw’iyi virus.
Muri uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ziteganya gutanga doze 250,000 z’umuti wa Lenacapavir uterwa umuntu kabiri gusa mu mwaka.
’Ibindi bihugu bitegereje kwakira kuri uwo muti birimo; Botswana, Kenya, Malawi, Namibia, Rwanda, Tanzania, Uganda na Zimbabwe.
Ibyo wamenya kuri uyu muti, n’uko mu Rwanda bawiteguye
"Ndashimira Imana ko uwo muti ugiye kuza nkajya mbikora nishimye, nonese umuntu yakongera kugira ubwoba kandi azi ko uwo muti ukora? Keretse niba udakora, ariko mu gihe ukora ni ’enjoy’ kabisa."
Uwo ni umukobwa twise ’Jeannine’ umaze imyaka itanu akora akazi k’uburaya mu mujyi wa Kigali, avuga ku muti mushya utegerejwe cyane mu Rwanda.
Ni umuti mushya wo guterwa witwa Lenacapavir uzajya afatwa rimwe mu mezi atandatu ukarinda kwandura virusi ya SIDA cyangwa kuyanduza, ukanasimbura ibinini bya buri munsi bigabanya ubukana bwa VIH/HIV bifatwa n’abanduye.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko uyu muti uzagabanya inshuro zirenga ebyiri ikiguzi cy’imiti igabanya ubukana, kandi ugakuraho impungenge ziriho kubera igabanuka ry’inkunga ya Amerika mu kurwanya SIDA ku isi.
Claire Nyiramwiza wo mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda, yanduye SIDA afite imyaka 16 gusa, ubu amaze imyaka irenga 10 afata ibinini bigabanya ubukana bwa virusi ya SIDA, yiteze ko uyu muti uzahindura byinshi.
Ati: "Numvise ari byiza, kwa muganga ni bo babituganirije bawutubwiraho, ariko batubwira ko na bo igihe [uzagerera ino] batakizi.
"Urabona kiriya kinini umuntu yajyaga anywa buri munsi, nimba nafataga ibinini by’amezi atandatu, ntabwo ari ko byose nabinywaga ngo mbimare, hari igihe amezi atandatu yashiraga nkasanga nsigaranye nk’ibinini 10, bivuze ngo hari ubwo nabisibaga, kandi si byiza."
Gufata umuti rimwe mu mezi atandatu avuga ko byahindura imibereho ye, ati: "Sinazongera guhora kuri iyo ’stress’ [umuhangayiko] y’imiti ya buri minsi’."
Mu nama mpuzamahanga kuri siyanse ya HIV/VIH yabereye i Kigali mu kwezi kwa Nyakanga(7), ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi, OMS/WHO, ryasohoye amabwiriza y’ikoreshwa ry’uyu muti ukorwa n’uruganda Gilead Sciences rwo muri Amerika.
OMS yatanze amabwiriza y’ikoreshwa ry’uyu muti nyuma y’uko amagerageza abiri atandukanye yawukorewe yerekanye ko "99,9% by’abatewe lenacapavir bapimwaga HIV ntiboneke", nk’uko Gilead ibivuga.
Ikigo cya Global Fund, hamwe na Gilead, byatangaje porogaramu zo kugeza uyu muti ku bantu miliyoni ebyiri mu bihugu byatoranyijwe kugezwamo uyu muti ku ikubitiro.
Icyo cyiciro cya mbere cyo kuwutanga ku isi kirimo ko Gilead Sciences iwukora yemeye gutanga Lenacapavir kugeza igihe kompanyi zindi (generic companies) zizatangira gukora uwo muti wo ku giciro gito, nk’uko bivugwa na Global Fund na Gilead Sciences, biteganya ko uzagezwa muri ibyo bihugu mu mpera z’uyu mwaka.
Muri Kamena(6) uyu mwaka Gilead Sciences yavuze ko igiciro cyawo muri Amerika kiri ku $28,218 USD (miliyoni hafi 41 Frw) ku muntu umwe ku mwaka. Gilead ivuga ko uyu muti ushobora guterwa umuntu mukuru upima guhera nibura kuri 35Kg.
U Rwanda ruri mu bihugu hafi 10 uzatangira gukoreshwamo mu mezi ari imbere bahereye cyane cyane ku bugarijwe na virusi ya SIDA kurusha abandi, abo ni abakora akazi ko kwicuruza, abakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje, n’abafite ubwandu bafata imiti igabanya ubukana.
Ku mibare yo ku rwego rw’isi ya 2023, abantu hafi miliyoni 40 babana na virusi itera SIDA, 65% byabo bari mu karere WHO/OMS ireberera ku mugabane wa Afurika (WHO Africa region).
Kuva mu 2005 imibare y’abanduye SIDA mu Rwanda yakomeje kutarenga 3%, abashinzwe ubuzima bavuga ko uyu muti nuramuka ugeze ku bo wagenewe mu buryo bukwiriye uzahindura byinshi ku ishusho rusange y’iki cyorezo, kimaze kwica abantu bagera kuri miliyoni 44 ku isi kuva cyaboneka bwa mbere mu myaka igera kuri 44 ishize.
Muri iyo nama mpuzamahanga kuri SIDA yabereye mu Rwanda muri Nyakanga(7) uyu mwaka, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umukuru wa OMS/WHO, yagize ati:
"Mu gihe urukingo rwa HIV rukomeje kunanirana, lenacapavir ni ikindi kintu cyiza gishya. Umuti ugabanya ubukana ukora igihe kirekire, mu magerageza werekanye ko urinda hafi ubwandu bwose bwa HIV ku bantu bugarijwe."
Mu bantu bugarijwe harimo na Jeannine, ahura n’ingorane nyinshi mu kazi akora, zirimo gufatwa ku ngufu n’ibyago byinshi ko yakwanduzwa SIDA, yifuza kuba mu ba mbere bazafata uyu muti.
Ati: "Abagabo benshi nzi barabikoze, baramfashe ntibananyishyura bamwe…uwo muti nuza uzaturinda byinshi muri macye…ni jye muntu wa mbere uzajya kuwufata."
Léon Pierre Rusanganwa wo mu ihuriro CCM rihuriyemo abikorera na leta mu kwita ku bafite ubwandu bwa SIDA no kuyirwanya, avuga ko uyu muti mushya ari inkuru idasanzwe.
Agira ati: "Mu Gifaransa baravuga ngo ni ’fête au village’ kuko kunywa ikinini buri munsi [ntibyoroshye]…Hari no kubigeraho, nko kuba imiti yashize umuntu akagomba gushaka itike akajya kuyifata kuri ’centre de santé’ nubwo zatwegereye, kandi uko umuntu atinze gufata imiti ni ko ubwandu bwongera kuba urwiri, bivuga ngo ni ikintu cyiza ko iyi gahunda ihari."
Uyu muti mushya uje mu gihe ubu henshi mu bihugu hatangiye kuboneka ibura ry’ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA, n’udukingirizo, kubera igabanuka ry’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyiraga mu ishami rya ONU ryo kurwanya Sida, UNAIDS.
Amashyirahamwe ategamiye kuri leta afasha abafite ubwandu bwa SIDA avuga ko uyu muti ushobora kuzaba igisubizo kuri icyo kibazo.
Igihe nyacyo uyu muti uzagerera mu Rwanda ntabwo kizwi, ariko abashinzwe ubuzima bavuga ko witezwe mu mezi ari imbere.
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, muri ya nama mpuzamahanga kuri SIDA yabereye i Kigali yavuze ko u Rwanda rurimo kwitegura kwinjiza uyu muti "muri gahunda y’igihugu yo kurwanya HIV", yongeraho ko ibyo "bizashyirwa mu bikorwa vuba".
Kugeza ubu nta muti uvura indwara ya SIDA cyangwa urukingo rurinda kwandura HIV/VIH biraboneka.
BBC











/B_ART_COM>