Kurota umuntu avuga biterwa n’iki ?

Mu ijoro hari igihe ujya ubyuka ubyukijwe n’uwo murarana uba avuga amagambo atumvikana ndetse asa naho aterekeranye neza, ukibaza ikibimutera kikakuyobera.

Hari bamwe bahangayika bibaza ko hari ikibazo gikomeye mugenzi wabo yaba afite. Urubuga Medisite rwandika ku buzima, rutangaza ko ntawe bikwiriye gutera inkeke kuko umuntu nkuwo aba afite ikibazo mu misinzirire , ‘somniloquie’.

Kurota uvuga…ikibazo gihurirwaho n’abantu benshi

‘Somniloquie’ niryo zina bakoresha bashaka kuvuga ku muntu uvuga mu gihe asinziriye. Umuntu nkuwo , iyo ari mu bitotsi avuga amagambo anyuranye ku bitari ubushake kandi atanabizi. Iyo bukeye ntabwo ajya abasha kumenya ko yaraye avuga cyangwa se ngo yibuke ibyo yavugaga.

Kuvuga umuntu aryamye ntacyo byangiza ku bitotsi by’abagira iki kibazo kuko bitababuza kubyuka bameze neza mu gitondo.

Abantu ¾ nibo bagerwaho n’iki kibazo mu buzima bwabo ariko bikunda kuba cyane ku bana. Ku bantu bakuru, abagera kuri 15 mu bantu 1000 nibo bibaho ku buri munsi.

Abarota bavuga, baba bavuga iki ?

Umuntu urota avuga hari ubwo avuga amagambo, interuro zose, rimwe na rimwe agaseka, arira cyangwa se asakuza ariko hari n’abaririmba. Rimwe na rimwe ariko ibyo aba avuga ntabwo biba bisobanutse kuburyo uwo baryamanye yabasha kubyumva neza.

Ni iki gitera iki kibazo ?

Kurota umuntu avuga nta ngaruka mbi bigira ku buzima. Niba uwo murarana agira iki kibazo, ukwiriye kumenya ko bishobora guterwa na:
  Stress
  Guhangayika
  Umunaniro no kubura ibitotsi
  Kwiyanga
  Gukora imyitozo ngororamubiri igihe kirekire
  Kunywa inzoga

Abantu bagira iki kibazo bagirwa inama yo kutagira ikiyobyabwenge banywa mbere yo kujya kuryama, kudahita bajya kuryama nyuma gato yo kureba muri ‘ecran’ ndetse no kwirinda kujya impaka zirimo ibintu biteye ubwoba mbere gato yo kujya kuryama.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo