Isosiyete ya OpenAI yatangaje imibare mishya igaragaza abakoresha urubuga rw’ubwenge buhangano rwa ChatGPT bafite ibimenyetso by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, birimo agahinda gakabije ndetse n’abafite ibitekerezo byo kwiyahura.
Iyi kompanyi yatangaje ko hafi 0.07% by’abakoresha uru rubuga rw’ubwenge buhangano rwa ChatGPT bagaragaje ibyo bimenyetso, yongeraho ko uru rubuga rumenya kandi rukaganiriza abantu bafite ibyo bibazo.
N’ubwo OpenAI ivuga ko ibi biba "rimwe na rimwe," abasesenguzi bo bavuga ko n’iyo yaba ari imibare mike yatangajwe, ishobora gusobanura abantu ibihumbi amagana, kuko ChatGPT iherutse kugera ku bayikoresha bangana na miliyoni 800 buri cyumweru, nk’uko byatangajwe na Sam Altman, umuyobozi wa kompanyi ya OpenAI.
hagati aho, iyi kompanyi yavuze ko yubatse itsinda ry’impuguke hirya no hino ku isi rizajya ritanga inama kuri ibyo bibazo.
Iyi kompanyi ivuga ko izo mpuguke zirimo abarenga 170 barimo abaganga b’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, abashinzwe kuvura ibibazo by’imitekerereze, n’abaganga rusange bamaze gukorera mu bihugu 60 bitandukanye.
Bongeyeho ko ubu hateguwe ibisubizo bitandukanye byo gusubiza abagana uru rubuga, hagamijwe kubashishikariza kuruyoboka no mu gihe bakeneye inama mu buzima busanzwe.
Gusa ingano y’iyo mibare yatangaje benshi mu baganga b’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Dr. Jason Nagata, umwarimu wigisha iby’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rubyiruko muri Kaminuza ya California, San Francisco yagize ati "N’ubwo 0.07% isa nk’aho ari umubare muto, ariko ku rwego rw’abakoresha urwo rubuga barenga miliyoni amagana menshi, bishobora kuba ari abantu benshi cyane."
Dr. Nagata yongeyeho ati: "Ubwenge bw’ubukorano (AI) bushobora gufasha umubare munini w’abantu benshi kubona ubufasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko tugomba kumenya aho ubushobozi bwabwo bugarukira."
Iyi kompanyi kandi yemeza ko 0.15% by’abakoresha ChatGPT bagirana ibiganiro birimo "ibimenyetso bigaragaza abafite imigambi yo kwiyahura."
Bongeyeho ko haherutse gukorwa ivugururwa kuri ChatGPT rigamije "Kuganira no gusubiza mu buryo butekanye kandi budahungabanya ku bayikoresha bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, agahinda gakabije ndetse n’abagaragaza ibimenyetso byo kwiyahura.
ChatGPT kandi yatojwe uburyo bwo kuyobora no gusubiza mu biganiro bigoye bisaba kwitondera "bizajya biva kuri porogaramu ya mudasobwa imwe bijya ku yindi ariko yo yizewe" bizajya bikorwa hafungurwa umuyoboro mushya binyuzwaho.
Mu gusubiza ku bibazo BBC yabajije ku ishidikanya riri ku bijyanye n’umubare w’abantu bashobora kuba bari mu byago, OpenAI yavuze ko nubwo uwo mubare ari muto, uhagarariye abantu benshi kandi ko iri gukora cyane kugirango habe impinduka.
Izo mpinduka zibaye mu gihe kompanyi ya OpenAI ikomeje gusuzumwa n’inzego z’amategeko ku bijyanye n’uburyo ChatGPT iganira n’abayikoresha.
Mu rubanza rwavuzwe cyane ruherutse kubera muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za amerika, ababyeyi b’umusore witabye Imana bareze OpenAI bavuga ko ChatGPT yamushishikarije kwiyahura muri Mata.
Urwo rubanza rwarezwe n’ababyeyi ba Adam Raine, w’imyaka 16, rukaba ari rwo rwa mbere rurega OpenAI icyaha cyo guteza urupfu rudasobanutse.
Mu rundi rubanza rutandukanye, uwaketsweho ubwicanyi hanyuma nawe akaza kwiyahura mu kwezi kwa Kanama i Greenwich, Connecticut muri leta zunze ubumwe za amerika yanditse ku mbuga nkoranyambaga ibiganiro bye n’inyandiko yagiranye na ChatGPT, bisa nk’aho ari byo byatumye uwo muntu akora icyaha.
Umuyobozi w’ikigo cy’amategeko n’iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano muri Kaminuza ya California Law, yagize ati "Abantu benshi bakoresha ubwenge bw’ubukorano batangiye guhura n’ibibazo kuko izo imbuga ziganirirwaho ziremamo abantu ibitekerezo by’ibinyoma kandi bifite ingaruka.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi kompanyi ya OpenAI ikwiye gushimirwa, yagize ati "kuba yarashyize ahagaragara imibare ndetse no gukora ibishoboka mu kugerageza gukemura ibibazo," yongeyeho ati: "Iyi kompanyi ikwiye gushyiraho impuruza ziburira, ariko umuntu ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ashobora kutabasha kuzikurikiza."
BBC











/B_ART_COM>