Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore(sécheresse vaginale) bigira ingaruka mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri rusange hagati y’abashakanye.
Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera iki kibazo. Umukunzi wa Rwandamagazine.com yadusabye ko twamubariza muganga impamvu zaba zitera iki kibazo cyo kubura ububobere mu gitsina ku mugore mu gihe cyo gutera akabariro ku rugo n’ugifite icyo yakora ngo gikire burundu.
Nkuko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina nta bubobere burimo. Kutagira ububobere mu gitsina bishobora gufata umugore mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye.
Abagore bageze mu myaka yo gucura (menopause) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu burwayi, ariko n’abagore bakiri bato bashobora kugira icyo kibazo cy’ububobere bucye mu gitsina.
Dr Iba Mayere , umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) yagize icyo atubwira kuri iki kibazo.
Dr Iba yadusobanuriye ko kugira ngo umugore abure ubobere kandi yarabuhoranye biterwa n’impamvu zinyuranye harimo izituruka mu mitekereze cyangwa izindi zinyuranye. Muri izo harimo: gushyingirwa ku gahato, kubana abantu badashingiye ku rukundo bafite ikindi bakurikiye, gufatwa ku ngufu, ibibazo binyuranye byo mu kazi cyangwa biri hagati y’abashakanye.
Mu bindi bitera iki kibazo harimo n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro cyane ubukoresha inshinge ku bagore bamwe na bamwe kuko bitabagiraho ingaruka ku buryo bumwe, indwara zinyuranye n’izindi mpamvu.
Ese iki kibazo kiravurwa kigakira?
Dr Iba yamaze impungenge abagore bafite iki kibazo. " Ikibazo cyo kutagira ububobere kiravurwa kigakira iyo ugifite agiye kwivuza kwa muganga."
Mu buryo yadusobanuriye bifashisha bavura iki kibazo , hari imiti yabugenewe yitwa Oestrogene ikoze mu bwoko bw’imisemburo. Bitewe n’inkomoko y’ikibazo, muganga Iba yatubwiye ko bashobora kuvura umugore bakoresheje uburyo bwo kumugira inama.
Nawe niba ufite ubundi burwayi cyangwa ikibazo ushaka ko twakubariza muganga, wakohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]