Kokerwa mu gitsina, kunyara ukababara…ibiranga ’infections vaginales’ ku bagore

Ubwandu bw’imyanya ndangagitsina y’umugore (Les vaginites et infections vaginales) ni ukwangirika kw’iyo myanya ndetse ikaba yanabyimba bitewe n’impamvu zinyuranye cyane cyane udukoko dutandukanye .

Ubu bwandu bushobora guterwa n’isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, n’ahandi. Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi.

’Infections vaginales’ zirangwa n’iki?

Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy’umugore. Bitewe n’ubwoko bw’udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,…..

Mu bindi bimenyetso twavugamo:

 Kugira uburyaryate mu gitsina

 Ububabare bukabije

 Kumva wokerwa mu gitsina

 Ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

 Kujya kunyara ukababara

 Kubyimba kwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina by’inyuma

Ese iyi ndwara isuzumwa ite?

Muganga w’inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina niwe usuzuma iyi ndwara, aho afata rwa rurenda akarupima kugira ngo arebe impamvu yabiteye.

Ese ubu burwayi buravurwa ?

Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura. Si byiza kwivurisha imiti iyo ariyo yose mu gihe utagiye kwa muganga ngo barebe impamvu igutera ubu burwayi ndetse banakwandikire imiti yabugenewe.

Inama abagore n’abakobwa bagirwa

Zimwe mu nama abagore n’abakobwa bagirwa mu kwirinda indwara zifata imyanya ndangagitsina harimo :

 Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi

 Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina

 Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)

 Kudakomeza kwambara imyambaro y’imbere igihe yatose.

 Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

 Mu gihe cy’imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.

 Mu gihe avuye mu bwiherero, umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugira ngo umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s’essuyer d’avant en arrière pour éviter de ramener les germes de l’anus vers le vagin).

 Kwirinda imyambaro ifatira cyane.

 Kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.

Ubundi burwayi ushaka ko twazakubariza muganga, wakohereza ikibazo cyawe kuri email: [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo