Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, agaragaza ko isuku yo hafi y’urugo ari imwe mu ngamba abaturage batitaho uko bikwiye, nyamara usanga ari ho hakunze kuba ubwororokero n’ubwihisho bw’igihe kirekire bw’imibu itera Malariya.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro tariki 25 Mata 2026, ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malariya bihera Kuri njye: Turabishoboye, tubikoreye”.
Uyu munsi wahujwe n’umuganda rusange, aho inzego zitandukanye zeretse abaturage ibyuho byagaragaye mu kuvanaho ibintu byose bishobora guha icyuho imibu itera Malariya. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Mme. Martine Urujeni, avuga ko uretse ibikorwa bifatanyijemo, uyu wanabaye umwanya mwiza wo gusangira amakuru n’abaturage.
Ati “Twakoze ibikorwa byo kurwanya Malariya, harimo ibikorwa byo gukuraho ibihuru bibundikira imibu ndetse dusura n’abaturage mu ngo, tugenda tubereka ahantu bashobora kuba batazi ko ari indiri ya Malariya, kugira ngo babashe kumenya uburyo bayirinda.”
Umuyobozi w’Isham rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko abaturage badakwiriye kwemerera imibu ko yororoka.
Ati “Hari ikintu twirengagiza tukarindira ko imibu idusanga mu ngo zacu, tukajya gukora isuku mu bihuru kandi dusize amazi aretse mu ngo zacu. Aho twasuye, twasanze hari amapine n’amajerekani aretsemo amazi amaze igihe kinini kandi arimo amajyi y’imibu.”
Yerekanye kandi ko gukumira imibu bavanaho ubwororokero n’ubwihisho bwayo bwose, bahereye aho batuye, ari byo bigomba kuza imbere.
Ati “Umuganda ugomba guhera iwawe, ukabanza ukareba ko nta hantu hari ubwororokero bw’imibu. Mbere y’uko ujya gushaka imibu yamaze kuba mikuru, banza uyishake ikiri amajyi.”
Aka gace kari mu twugarijwe cyane, kuko imibare yerekana ko umwaka ushize abaturage basaga ibihumbi 114 ku baturage 491,731 batuye Kicukiro barwaye Malariya, mu gihe uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali [Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge] twose turi myanya 10 ya mbere mu bibasiwe.
Uyu munsi wizihijwe bwa mbere ku Isi muri 2008 kandi usanze imibare yerekana ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza Werurwe 2026, u Rwanda rwari rumaze kubarura abarwayi ba Malaria basaga ibihumbi 928.
RBC ivuga ko hakomeje ubukangurambaga buri kwibanda ku kugaragaza ibyuho biriho, ingamba z’ubwirinzi n’uburyo bwo kuvura indwara ya Malariya.
Hariho gahunda zo kuyirwanya hashingiwe ku mwihariko w’ahantu, imirenge ubwiganze buri hejuru y’abarwayi 100 ku baturage 1,000, itererwa imiti mu nzu[IRS], naho imirenge iri hagati ya 99-30 yo ihabwa inzitiramibu zikoranye imiti [LLINs].
RBC kandi itangaza ko u Rwanda rwahisemo gukoresha buryo bushya bwo kuvura Malariya hifashishijwe imiti irenze umwe buzwi nka “Multiple First-Line Therapies” mu rwego rwo kwirinda ko udukoko dutera Malariya tumenyera umuti umwe gusa, hakabaho kugabanuka k’ubudahangarwa.
Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, uturere two mu Rwanda twashyizwe mu matsinda atatu, akoreshwamo imiti itandukanye ari yo Artemether – Lumefantrine [Coartem] uri mu majyepfo, uwa Dihydroartemisinin-Piperaquine [DHAP], mu Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali ndetse n’uwa Pyronaridine-Artesunate [ASPY], mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kaneza Narcisse , umukozi wa RICH, umuryango ufatanya na RBC kurwanya Malaria mu Ntara y’Amajyepfo ubwo yari mu muganda
Uhereye i bumoso hari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Mme. Martine Urujeni , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi
Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali yari muri uyu mugana wahujwe no ku ahanizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malariya bihera Kuri njye: Turabishoboye, tubikoreye”
Hagaragajwe ko isuku yo hafi y’urugo ari imwe mu ngamba abaturage batitaho uko bikwiye, nyamara usanga ari ho hakunze kuba ubwororokero n’ubwihisho bw’igihe kirekire bw’imibu itera Malariya
Nyuma y’umuganda rusange, abaturage basunzwe Malaria, banavurwa ku buntu n’abajyanama b’Ubuzima
Hatanzwe inzitiramubu zikoranye umuti
Beretswe uburyo imibu yororoka ndetse n’imikurire n’imyitwarire yayo ndetse n’uko yakwirindwa
Umukozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima, RBC, Ukuriye Ishami ryo gukumira Malaria n’ubukangurambaga bw’iyi ndwara, Epaphrodite Habanabakize yasobanuye ko hashyizweho ingamba zitandukanye zo guhashya Malaria
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Sinior Superintendent of POlice (SSP) James Kayihura ukuriye Police mu Karere ka Kicukiro
Muramira Bernard ukuriye Strive Foundation Rwanda, abafanyabikorwa ba RBC mu kurwanya Malaria mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Mme. Martine Urujeni, avuga ko uretse ibikorwa bifatanyijemo, uyu wanabaye umwanya mwiza wo gusangira amakuru n’abaturage
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko abaturage badakwiriye kwemerera imibu ko yororoka

































































































































/B_ART_COM>