Iyo umuntu anyweye inzoga (alcool) ijya he ? Ingaruka igira ku mubiri ni izihe ? Kuba bitoroshye gusubiza ibi bibazo, niyo mpamvu dukwiriye kumenya ingaruka zayo.
Iyo umuntu anyweye inzoga zijya he ?
Iyo umuntu anyweye inzoga ihita ijya mu maraso iciye mu gifu n’amara. Hari impamvu zimwe zatuma inzoga yihutira gukwirakwira mu maraso:
– Inzoga zishyushye cyangwa zifite gaz Carbonique, zirimo isukari, divayi ishyushye cyangwa se ibinyobwa bitera imbaraga.
– Kunywa inzoga umuntu atariye, igifu kirimo ubusa
– Kunywa inzoga vuba vuba
Urubuga Medisite rutangaza ko iyo inzoga imaze kugera mu maraso, ihita yihutira mu bindi bice by’umubiri. Itangira kugira ubukana nibura hashize isaha umuntu ayinyweye ari nayo mpamvu gusinda bitwara umwanya runaka bitewe n’imikorere y’umubiri wa buri muntu.
Iyo inzoga igiye no mu bindi bice by’umubiri, igera no mu bwonko. Ingaruka zayo rero ziterwa n’ingano y’inzoga yanywewe cyangwa ibihe umuntu arimo. Bamwe inzoga zituma bishima mu gihe abandi ituma barira.
Igikurikiraho ni uko umwijima utangira akazi ko gusohora ‘Alcool’ mu mubiri, isigaye igasoka binyuze mu mwuka, mu nkari cyangwa ibyuya. Ku mpuzandengo, umubiri usohora ‘Alcool’ ingana na garama 0,1 kugeza kuri garama 0,15 mu gihe kingana n’isaha. Nta bundi buryo bwo kwihutisha iri kurwa rya ‘Alcool’ mu mubiri.
Ingano y’inzoga mu maraso (L’alcoolémie) iterwa n’ibintu binyuranye harimo ingano y’ibiro, indeshyo cyangwa se ijanisha ry’ibinure by’umubiri. Niyo mpamvu umugore n’umugabo banyweye inzoga ingana, iganza cyane umugore ari naho hava kuvuga ko inzoga ziganza cyane abagore kurusha abagabo.
Gusaza, imiti imwe n’imwe ndetse n’indwara zimwe na zimwe cyane cyane indwara y’umwijima ni bimwe mu bituma inzoga itinda mu mubiri w’umuntu kuko uba utabashije kuyisohora nko mu bihe bisanzwe. Iyi niyo mpamvu ushaka kunywa inzoga yari akwiriye kujya abanza akabaza umuganga.
Ingaruka z’inzoga ku bice bitandukanye by’umubiri
1. Ku bwonko: – Unanirwa gufata imyanzuro
– Ugira ikibazo cyo kureba neza
– Kudidimanga
– Ikibazo cyo mu ngingo: gususumira
2. Ku mutima:– Kubyimbagana k’umutima
– Umuvuduko udasanzwe w’amaraso
– Guteragura k’umutima ku buryo budasanzwe
– Gutera k’umutima inshuro nyinshi k’umunota
3. Ku gifu:– Bitera kubyimba inda ( kuzana nyakubahwa)
– Bitera kuruka kuko iyo inzoga ibaye nyinshi ihinduka uburozi
– Bitera ibibazo mu gifu
– Bishobora kugutera kanseri y’igifu
4. Ku mwijima:– Nkuko twabibonye, Kunywa nyinshi bitobagura umwijima:
– Zitera kubyimba k’umwijima
– Zitera kanseri y’umwijima
– Iyo kanseri ituma iyo ukomeretse amaraso adakama
– Kutabasha kuyungurura amaraso ngo zivanemo imyanda na mikorobe.
– Kurwara diyabete
5. Ku myororokere:– Inzoga nyinshi zituma ucika intege mu gukora imibonano mpuzabitsina
– Umwana uvutse ku basinzi nta bwenge buhagije agira (si kuri bose)
– Kubabara cyane uri mu mihango
– Kutiyobora mu bijyanye n’imibonano, bishobora gutuma wiyandarika
– Imihango iza uko yiboneye, igihe wayiteganyaga ntibe ariho iza
– Kuba watwitira inyuma y’umura (ectopic pregnancy)
Ubushashatsi bwakozwe n’inzobere za Kaminuza ya Inserm n’Ishuri Rikuru rya London mu Bwongereza bugaragaza ko inzoga nyinshi zifite ingaruka mbi ku bwonko cyane cyane ku bantu bakuze.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 5054 n’abagore 2099 bakuze banywa inzoga cyane bwerekanye ko bahura n’ibibazo byo kwangika ubwonko ntibabashe gukurikira neza no gukora ibintu bisaba ubwenge mu gihe kirekire.
Abantu bafite ibyago bwo kugira ikibazo cy’ubwonko ngo ni abafata ibirahuri bitatu n’igice ku munsi, ibi bituma umunywi w’inzoga w’imyaka 55 ubwonko bwe bukora nk’ubw’umusaza w’imyaka 61.