Inshinge zitera kugabanya ibiro zirakorerwa iperereza kubera ibyago by’ubwiyahuzi

Ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti mu Burayi cyabwiye BBC ko kiri gukora isuzuma rya zimwe mu nshinge zitera kugabanya ibiro nyuma yo kuburirwa ku isano ishoboka yo kugira ibitekerezo by’ubwiyahuzi no kwigirira nabi ku bazikoresha.

Igihugu cya Iceland, kiri muri uyu muryango cyaburiye urwego rugenzura ubuvuzi mu Burayi (European Medecines Agency,EMA mu mpine) nyuma yo kubona ubwandu butatu.

Isuzuma ry’ubuziranenge rizareba imiti ya Wegovy, Saxenda n’indi miti isa nayo irimo nka Ozempic, ufasha kugabanya kugira amashyushyu/ubushake bwo kurya.

Amakuru asobanura uyu muti asanzwe ashyira kugira ibitekerezo byo kwiyahura ku rutonde rw’ingaruka mbi zishoboka. Imyitwarire ishingiye ku kwiyahura ntiri ku rutonde kuri iyi miti.

Komite y’urwego rwa EMA ishinzwe gusuzuma ibyago bituruka ku miti, PRAC, iri gukora iri suzuma, izareba niba ubundi buvuzi buri mu rwego rugari rusa n’ubu, nk’ubushingiye ku misemburo ituruka mu rwagashya, nabwo bukeneye isuzuma.

Ariko ku ikubitiro, iyi komite izasuzuma ibyago bishingiye ku muti utera kugabanya ibiro ufite ubumara buzwi nka semaglutide cyangwa liraglutide.

Umuyobozi muri EMA yavuze ko: “Iri suzuma riri gukorwa mu rwego rw’ikimenyetso ku buryo ubuvuzi bukorwa cyagaragajwe n’urwego rw’ubuvuzi muri Iceland nyuma yo kubona ubwandu butatu.

“Ikimenyetso ni amakuru mashya cyangwa ingaruka zisanzwe zizwi zishobora guterwa n’umuti kandi zigomba gukorerwa iperereza ryimbitse.

“Ibi bimenyetso byagaragajwe birimo n’ibitekerezo byo kwiyahura nyuma yo gukoresha umuti wa Saxenda na Ozempic.

“Ibindi byagaragaye birimo ibitekerezo byo kwikomeretsa nyuma ya Saxenda. EMA izatanga amakuru arambuye namara kuboneka.”

Novo Nordisk irabikora.

"Novo Nordisk ikomeje kwiyemeza umutekano w’abarwayi."

Urwego rugenzura imiti mu Bwongereza, ruzwi nka MHRA, mu mpine, rwavuze ko ruri kugenzura ibi bintu.

Dr Alison Cave, umuyobozi w’urwego rw’umutekano w’abarwayi muri MHRA, yavuze ko: "Nka kimwe mu bigize ubugenzuzi bwacu, ibimenyetso bishya bigaragaye bisuzumirwa hamwe n’andi makuru, arimo n’uburyo imiti ishobora gutera ibibazo. Nibiba ngombwa tuzaha inama nshya abatanga ubuvuzi n’abarwayi.

"Niba ufite ibitekerezo by’ubwiyahuzi cyangwa ibitekerezo byo kwigirira nabi, nyabuneka ihutire gushaka ubufasha kwa muganga.

"Turasaba buri wese gutanga amakuru y’ingaruka z’imiti ku rubuga rwacu".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo