Inkomoko y’ibiheri byo mu maso n’uko wabyivuza

Ubushashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bugaragaza ko abantu bari hagati y’imyaka 11 na 30 bigeze bagaragaza ibiheri mu maso, muri bo 27% bikabasigira inkovu zigaragara mu maso.

Ibiheri mu maso cyangwa se muri rusange biterwa n’iki ?

Ahanini ibiheri bikomoka mu kwiyongera kw’imisemburo(hormones)mu mubiri cyane cyane umusemburo witwa testosterone.Uyu musemburo utuma umubiri ukora ibinure byinshi(=sebum).

Ibi binure iyo bihuye n’uturemangingo tw’uruhu dushaje(cellules mortes) birafatana bigafunga utwenge two ku ruhu bikabyara igiheri ndetse rimwe na rimwe hakazamo na mikorobe zibyara amashyira mu giheri.

Abana bato nabo bashobora kurwara ibiheri kuko bashobora guhabwa imisemburo myinshi na ba nyina igihe babatwite cyangwa igihe bonka. Igitsina gore nacyo gikunze kugaragaza izamuka ry’iyi misemburo mu kwezi kwabo niyo mpamvu uzasanga hari igihe kigera bakagira uduheri ariko tugahita tugenda. Stress nayo itera ibiheri kuko nayo ni kimwe mubyongera ikorwa ry’ibinure byinshi mu ruhu.

Umuti wavura ibiheri burundu urangwa n’iki ?

Umuti mwiza w’ibiheri ni umuti ufite ubushobozi:

 Bwo kuzibura utwenge tw’uruhu

 Kugabanya ibinure(sebum)mu ruhu

 Kwica mikorobe igihe zihari

 Kugabanya imisemburo itera kwiyongera kw’ibinure mu ruhu

 Umuti urinda stress

Uburyo wakwivuza ibiheri

Ubu buryo butangirira mu rugo ku isuku umurwayi yigirira, ku buzima bwe bwa buri munsi kugeza ageze kwa muganga w’uruhu. Ubu buryo iyo bwitaweho nta kabuza umurwayi arakira burundu kandi neza.

1.Kwoga mu maso cyangwa ahandi hari ibiheri nibura kabiri ku muns i(mu gitondo umuntu abyutse na mbere y’uko aryama) hakoreshejwe isabune ifite ingano yegereye nibura 5,5(PH 5.5 ku bundi busobanuro kuri PH wabaza inzobere zirimo abaganga cyangwa abahanga mu by’imiti).Ikindi ushobora kwifashisha aka ’gant’ yorohereye.

2.Ibintu birimo “acide salicylique” bisukura uruhu, bikomora uruhu rushaje hakaza urushya. Ikinini cya asipirine kibamo iyi acide, ni nayo mpamvu rero iyo ufashe ikinini cya asipirine ukagitoba mu mazi ukayihanaguza, bituma uruhu ruzibuka.

Amazi abantu basigaye bihanaguza mu maso yitwa”eau precieuse”abamo iyi acide.

3.Kwisiga amavuta arimo umuti(cream):

 Amavuta arimo umuti bita“benzoyl peroxide”: Uyu muti ufasha gukuraho uturemangingo tw’uruhu twapfuye, ukanafasha uruhu gukora udushya. Amenyerewe cyane azwi nka”cutacnyl”

 Amavuta arimo “soufre”:Soufre ifasha mu gushongesha ibinure n’uturemangingo dushaje biba byafunze utwengehu.

 Amavuta arimo umuti witwa “retinoid”:uyu muti ukungahaye muri vitamine A ifasha mu kubaka uruhu ruzima rufite utwenge dukora neza.Amenyerewe azwi nka “Acnesol”

 Amavuta arimo umuti bita “azelaic acid”:iyi acide yica mikorobe ziba zagiye mu biheri bityo igiheri kigahita gikamuka kikuma kigashiraho. Amenyerewe azwi nka “skinoren”

Icyitonderwa: Iyi miti yo kwisiga ni byiza ko ugisha inama inzobere mu by’imiti cyangwa abaganga kuko ishobora kugutera kubabuka uruhu, guhindura ibara ry’uruhu,cyangwa izindi ndwara z’uruhu igihe ikoreshejwe nabi.

4.Imiti yo kunywa

Uretse imiti yo kwisiga, muganga w’uruhu nanone ashobora kuguha imiti yo kunywa, iyi miti ahanini usanga ari imiti yica mikorobe(antibiotique) ziba zagiye muri cya kibumbe k’ibinure ndetse n’uturemangingo tw’uruhu dushaje bigatera igiheri kuzamo amashyira imwe muri iyi miti ni nka “doxycycline”,”erythromycin”,...

Ikindi muganga w’uruhu ashobora kukohereza ku muganga uzobereye mu misemburo y’umubiri nawe akaba yaguha imiti ishyira ku kigero cya nyacyo imisemburo (cyane cyane umusemburo wa testosterone),kuko twabonye ko kwiyongera kw’imisemburo bituma hakorwa ibinure byinshi bifunga utwengehu bigatera kuzana ibiheri.

5.Ubundi buryo buboneka mu mavuriro y’indwara z’uruhu:

 Uburyo bwo kwambara mask:izi usanga zimeze nka za mask z’ininja ariko akarusho kazo haba harimo imiti yica mikorobe ndetse igakurura n’imyanda mu ruhu bityo ibiheri bikagenda bikira buhoro buhoro.

 Uburyo bita”microdermabrasion”: Ubu ni uburyo tekiniki zo komora ibice bishaje by’uruhu ndetse bugatuma haza uruhu rushyasha rufite ubuzima.

 Uburyo bwo kuvura hakoreshejwe “Laser”: Lazer ni ubwoko bw’imirasire. Iyi mirasire iragenda ikica uturemangingo tumwe na tumwe dukora ibinure mu ruhu hagasigara uduhagije dukora ibinure bihagije.

 Uburyo bwo gukoresha urumuri: Urumuri narwo rurakoreshwa cyane mu kwica mikorobe mu biheri.Cyo kimwe na Laser ubu buryo buritonderwa cyane kuko bukozwe nabi bwateza ubumuga bwo kutabona.

6.Uburyo bwo gukora siporo zitandukanye

Siporo zitandukanye zituma umuntu agira ibyiyumviro by’umunezero, ibi bituma umubiri urekura umusemburo witwa”endorphin” ugabanya stress mu mubiri kandi twabonye ko stress ari kimwe mu bitera kuzana ibiheri mu maso. Siporo nanone itwika ibinure byo mu mubiri bikagabanuka ndetse ibyuya bisohoka bizibura utwengehu.

Izindi nama zagufasha guhangana n’ibiheri mu maso

 Kudakunda kwikorakora mu maso kuko intoki zacu zifata henshi hari umwanda bityo umuntu akaba yashyira mikorobe mu maso.

 Kurya ibintu birimo intungamubiri zihagije, ukagabanya indyo irimo amavuta menshi ndetse n’ibisukari byinshi ahubwo wibande ku mbuto n’imboga.

 Sinzira nibura amasaha 8 ku munsi. Gusinzira bihagije bituma umubiri uruhuka ndetse ukavamo ibintu byawubera uburozi kuri wo ndetse umubiri ubona n’umwanya wo gusimbuza uruhu rushaje.

 Gusoma ibitabo, kuganira n’abandi, kureba firimi, kubyina ni bimwe mu birinda stress nabyo.

 Kunywa amazi ahagije(byibura ibirahure 8 ku munsi):amazi afasha mu kwirukana uburozi mu mubiri.

 kwisiga ibintu birimo amavuta menshi cyangwa gukoresha imiti runaka bishobora gutera cyangwa kongera ibiheri, buri gihe ni byiza kubaza inzobere.

 Ugomba kwirinda gukorakora igiheri, kugikuba cyangwa kukimena kuko bishobora kukubyarira inkovu nini cyangwa ubundi burwayi.

 Irinde imirasire y’izuba cyangwa indi mirasire yose ituruka ku bintu bimurika.

 Itondere ibintu bya makiyaje(Maquillage)kandi nujya kuryama ubikureho.

Ni byiza ko mu kwivuza indwara y’ibiheri burundu, uburyo bw’imiti yo kwisiga bwunganirwa n’uburyo busukura uruhu byaba na ngombwa n’imiti yo kunywa ikitabazwa kugirango biranduke burundu.Turinde uruhu rwacu turuha ibyo rukeneye harimo n’isuku ya buri gihe.

Ku bindi bitekerezo mwatwoherereza e-mail kuri [email protected] cyangwa mukatwandikira mu mwanya wagenewe ibitekerezo by’abakunzi bacu.

Phn N.Marcelo Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Ezechiel M

    Iriya miti yokwisiga irimo ama acide,ikoresherezwa icyarimwe? wayisize wanywa n’indi? murakoze, nkeneye inama nange mfite indwara y’ibiheri byinshi bimbabaza mumaso.

    - 21/03/2019 - 17:50
  • ishimwe david

    Nibyiza nange nasomye kandi nakuyemo igitekerezo gifatika kuberako nange ndabirwaye pee icyo twabasaba izonzobere twazibona gute ngozidufashe ese twabona number zabo

    - 29/07/2019 - 03:48
  • ishimwe david

    Nibyiza nange nasomye kandi nakuyemo igitekerezo gifatika kuberako nange ndabirwaye pee icyo twabasaba izonzobere twazibona gute ngozidufashe ese twabona number zabo komwaba mudukoreye?

    - 29/07/2019 - 03:50
Tanga Igitekerezo