Biroroshye ko umuntu ashobora kwirengagiza ubuzima bw’uruhago kugezaho rutangiye gutera ibibazo by’ubuzima.
Uru rugingo ruto, rumeze nka ’ballon’, ruherereye mu nzira yo hepfo y’umuyoboro w’inkari, rubika bucece kandi rukarekura inkari, rufasha umubiri gusohora umwanda no gukomeza kuringaniza amazi akenewe mu mubiri wacu.
Kimwe n’umutima cyangwa ibihaha, uruhago rukeneye kwitabwaho.
Kubyirengagiza birashobora gutera kubura amahwemo, kwandura kw’inkari n’ibintu bikomeye nko kutagira ubushobozi bwo kugenzura (kurekura inkari nta bushake) cyangwa na kanseri.
Ibibazo byinshi by’uruhago bishobora kwirindwa.
1. Gutindana inkari igihe kirekire
Gutindana inkari bituma imitsi y’uruhago ikweguka. Ibi bikaba bishobora kunaniza uruhago, bikarutera kutagira uboshobozi kwo gusohora inkari.
Ubushakashatsi bwerekana ko gutindana inkari biha bagiteri (udukoko tutera indwara) igihe kinini cyo kugwira, bikaba byatera kurwara k’umuyoboro w’inkari- yitwa (UTIs).
Abahanga mu by’ubuzima bw’uruhago baratanga inama yuko umuntu akwiye kwihagarika byibura nyuma ya buri masaha atatu cyangwa ane. Bavuga ko kutihagarika bishobora mu gihe kinini kwangiza impyiko.
Mu gihe ugiye mu bwiherero, by’umwihariko, abagore, bagomba kwihagarika bicaye aho kunama, kugirango borohereze imitsi gusohora inkari.
Fata umwanya wawe hanyuma utekereze kwihagarika kabiri: nyuma yo kurangiza, tegereza amasegonda 10 kugeza kuri 20 kugirango umenye neza ko uruhago rwawe rushizemo inkari.
2. Kutanywa amazi ahagije
Kutanywa amazi bitera umwuma ndetse bigatuma inkari zitiyongera, bigakomeretsa urukuta rw’uruhago kandi bikaba byatera uburwayi (Infection).
Turasabwa kunywa amazi byibura ibirahure bitandatu kugeza ku munani (hafi litiro 1.5 kugeza kuri 2) ku munsi, cyangwa ukanywa arenzayo cyane mu gihe hari ikirere cy’ubushyuhe.
3. Kafeine nyinshi n’inzoga
Kafeine n’inzoga bishobora gutuma habaho ububabare buke buterwa n’ubushye, bikongera umusaruro w’inkari. Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko abantu banywa hejuru ya 450mg za kafeyine ku munsi (hafi ibikombe bine bya kawa) bakunze guhura n’ibibazo kurusha abanywa munsi ya mg 150.
Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko abagabo banywa ibinyobwa bisindisha bitandatu kugeza ku icumi buri cyumweru bakunze kugira ibimenyetso by’inkari nkeya kurusha abatanywa inzoga zingana gutyo.
Kunywa inzoga nyinshi bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhago, nubwo ibimenyetso bivuguruzanya. Kugabanya kunywa inzoga bishobora kugabanya ibimenyetso bifitanye isano n’uruhago.
4. Itabi
Imibare iragaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abanduye kanseri y’uruhago babiterwa no kunywa itabi.
Abanywa itabi bafite amahirwe yo kwandura iyi indwara inshuro enye kurusha abatanywa itabi, cyane cyane iyo batangiye bakiri bato cyangwa banywa itabi cyane imyaka.
Ibinyabutabire biri mu itabi byinjira mu maraso, biyungurura impyiko, bikabikwa mu nkari.
Iyo inkari zigumye mu ruhago, ibyo binyabutabire birimo ’arylamine’ bishobora kwangiza inkike z’uruhago.
5. Isuku nke y’ubwiherero
Isuku nke ishobora kwinjiza udukoko (bacteria) mu nzira y’inkari. Kwihanagura umwanda inyuma ugana imbere, gukoresha amasabune akaze, cyangwa kudakaraba intoki bishobora guhungabanya mikorobe karemano z’umubiri kandi bikongera ibyago byo kurwara.
Imibonano mpuzabitsina ishobora kandi kwanduza bagiteri kuva mu mara cyangwa mu gitsina ndetse no mu nzira y’inkari.
Abagabo n’abagore bashobora kugabanya amahirwe yo kwandura nyuma y’imibonano.
6. Indyo mbi no kubura imyitozo
Indyo yawe n’ibikorwa by’umubiri bigira ingaruka kuruhago kurenza uko byari bitekerezwa.
Si byiza ko ibinure biremerera uruhago. Imyitozo ngororangingo isanzwe ifasha kugumana ibiro byiza no kwirinda kuribwa mu nda, netse no kugabanya uburemere ku ruhago.
BBC











/B_ART_COM>