Ingaruka mbi zo kunywa umuti wa Ibuprofene ku rugero rwo hejuru

Ibuprofene ni umuti ukunda gukoreshwa mu kugabanya ububare. Abakobwa n’abagore benshi bakunda kuwifashisha mu kugabanya uburibwe mu gihe cy’imihango.Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo uyu muti ufashwe ku rugero rwo hejuru utera ingaruka mbi harimo no kwangirika k’umutsi ujyana amaraso mu mutwe.

Ubushakashatsi buvuga ku ngaruka mbi yo kunywa umuti Ibuprofene ku rugero rwo hejuru bwashyizwe hanze muri Mata 2015 n’ ikigo gishinzwe imiti mu burayi (Agence Europeene du medicament).

Inzobere mu by’imiti zitangaza ko kunywa umuti wa Ibuprofene ku kigero cyo hejuru utera ingaruka zo kugira ibibazo by’imitsi itembereza amaraso mu mubiri . Izi ngaruka abo zigeraho cyane ni abanywa umuti wa ibuprofene uri hejuru ya mg 2400 ku munsi.

Abarwayi banywa nibura mg 1200 ku munsi nta ngaruka mbi bagaragaje nkuko ubu bushakashatsi bubigaragaza. Ubusanzwe umuntu mukuru aba agomba kunywa hagati ya mg 200 na 400 gatatu ku munsi.

Ibuprofene ni umuti watangiye gucuruzwa mu myaka ya 1960. Nkuko inzobere mu by’imiti zikomeza zibitangaza, ingaruka mbi z’umuti wa Ibuprofene ungana n’uw’undi muti witwa diclofénac nawo ugabanya uburibwe gusa uyu wo ukaba ubujijwe guhabwa abantu bafite uburwayi bw’umutima kuva muri 2013.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bwagaragaje ko abagore banywa ibuprofene inshuro 6 ku cyumweru baba bafite ibyago byo kugira ibibazo byo kumva neza ku kigero cya 24% ugereranyije n’abagore batayinywa.

Muri Kanama uyu mwaka , mu nama yahurije abahanga mu bya siyansi i Barcelona muri Espagne , hagaragajwe nabwo ko kunywa ibuprofene ku rugero rwo hejuru bituma uyinywa agira umuvuduko ukabije w’amaraso n’indwara z’umutima.

Ibuprofene ni umwe mu miti ukunda gukoreshwa n’abakobwa ndetse n’abakobwa mu kubagabanyiriza ububabare mu gihe cy’imihango

Nubwo uyu muti ukunda kwifashishwa n’abakobwa cyangwa abagore mu kubagabanyiriza ububabare mu gihe cy’imihango, uretse ingaruka zagaragajwe n’ubushakashatsi twavuze haruguru, aganira na Rwandamagazine.com , Natacha Baranyuzwe inzobere mu by’imiti yadutangarije ko atari byiza gukunda kwimenyereza uyu muti kuko ushobora gutera ikibazo cyo guharagata igifu kikaba cyazaho udusebe bikabyara ubundi burwayi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo