Ingaruka mbi ziterwa no kugira umubyibuho ukabije

Muri iki gihe umubyibuho ukabije ukomeje kwiyongera,akenshi biterwa n’imibereho y’abantu itameze neza, ibyo turya, ibyo tunywa ndetse n’uburyo twitwara mu mibereho ya buri munsi.

Kugira ngo umenye ko ubyibushye cyane hari igipimo bita BMI (Body Mass Index) bagenderaho, ufata ibiro byawe ukagabanya uburebure bwawe bwikubye kabiri.

Iyo igipimo cya BMI kiri hejuru ya 25 uba watangiye kujya mu cyiciro cy’abantu bafite ibiro birenze uburebure bwabo. Iyo birenze 30 noneho uba wageze mu gice cy’abafite umubyibuho ukabije (obesity) ibi bikaba bigendana n’ingaruka nyinshi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka ziterwa no kugira umubyibuho ukabije.

• Umuvuduko ukabije w’amaraso

Kugirango amaraso agere mu bice by’umubiri bisaba ko umutima uyasunika. Nibyo twita umuvuduko w’amaraso. Iyo ubyibushye bikabije, imitsi yawe isa n’iyifunze noneho kuko umutima ugomba byanze bikunze kohereza amaraso bikawusaba kongera umuvuduko. Nibwo bavuga ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso. Bishobora kandi kujyana no kureba ibicyezicyezi, kurwara impyiko, nokugira amaso azengamo amaraso.

• Diyabete

Akenshi umubyibuho ukabije na diyabete biragendana nubwo atari kuri bose. Diyabete iba yerekana ko umubiri wawe udakoresha umusemburo wa insulin uko bikwiye. Diyabete itewe n’umubyibuho ukabije kandi ishobora gukurikirwa no guhuma, kurwara impyiko, gupfa imburagihe.

• Indwara z’umutima

Ingaruka ya mbere ni indwara zinyuranye z’umutima. Uko BMI yawe igenda izamuka niko umuvuduko w’amaraso nawo uzamuka, cholesterol mbi ikiyongera ndetse n’ibinure bikaba byinshi. Ibi byose bituma imitsi y’amaraso isa n’ijemo icyo twakita ingese n’urubobi nuko umwanya amaraso acamo ukagabanyuka. Ingaruka ni ugutera n’ingufu k’umutima, kubura umwuka uhagije ujya mu mutima byose bigatera umutima gukora nabi no kurwara.

• Uburumbuke

Ku bagabo umubyibuho ukabije ushobora gutera ikibazo cyo kudashyukwa cyangwa gushyukwa amazinga. Ibi bikaba byabatera kutabyara no kutabasha gukora imibonano neza. Ku bagore bitera kugira imihango ihindagurika bidasanzwe, imisemburo itaringaniye, kutabyara, gukuramo inda, kubyara abazwe, ndetse no guhorana ubushyuhe bishobora kumutera guhorana umushyukwe.

• Stroke

Nkuko hejuru tubibonye hari igihe imitsi y’amaraso mo imbere izamo ingese cyangwa urubobi. Ibyo birimo hari igihe rero byomoka nuko bigafunga aho amaraso yacaga nuko akavuriramo. Iyo bibereye hafi y’ubwonko bituma umwuka wajyagamo ubura nuko bigatera indwara ya stroke, ishobora nanone no guterwa nuko umutsi ujyana amaraso mu bwonko waturitse. Ibi bikaba biterwa byose no kugira igipimo cya BMI kirenze igikenewe.

• Indwara z’amagufa n’imitsi

Amagufa yacu akozwe kugirango abashe gutwara uburemere bujyanye n’uko tureshya. Iyo ubyibushye cyane rero ibiro byawe bitsikamira amagufa n’imitsi nuko ukarwara indwara zinyuranye zirimo kuribwa mu ngingo cyane cyane amatako, amavi, ubujana bw’ikirenge n’umugongo. Ibi kandi binagira ingaruka ku kwangirika kw’amagufa.

Wari uzi ko hari ubundi buryo wagabanya ibiro ku buryo bwizewe ?

Ni inkuru nziza ku bantu bafite ubiro byinshi batishimiye ndetse bishobora kubakururira ibyago twavuze haruguru,ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera,zikaba zitwika ibinure mu mubiri bigatuma ibiro bigabanyuka.Zizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration). Muri yo twavugamo nka Slimming Capsules,Proslim tea,Lipid Care tea,Kuding plus tea,…. Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.

Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo