Hari benshi usanga bifuza kubyibuha kuko wenda aribwo baba bumva bameze neza. Hari n’abandi baba barabuze uko bananuka ngo basubire uko kera bari bameze mbere batarabyibuha, nyamara nubwo bimeze gutyo hari benshi baba batazi ingaruka zishobora kuzanwa n’umubyibuho ukabije.
Muri iyi nkuru tugiye kureba ingaruka mbi zigera kuri 6 zikomeye umubyibuho ukabije (Obesity) ushobora gutera.
Ingaruka 6 zikomeye zishobora guterwa n’umubyibuho ukabije
Indwara z’umutima
Ingaruka ya mbere ni indwara zinyuranye z’umutima. Uko ugenda ubyibuha cyane niko umuvuduko w’amaraso nawo ugenda uzamuka, urugimbu rubi (cholesterol) rukiyongera ndetse n’ibinure bikaba byinshi. Ibi byose bituma imitsi y’amaraso isa n’ijemo icyo twakita ingese n’urubobi nuko umwanya amaraso acamo ukagabanyuka. Ingaruka ni ugutera n’ingufu k’umutima, kubura umwuka uhagije ujya mu mutima byose bigatera umutima gukora nabi no kurwara.
Diyabete
Akenshi umubyibuho ukabije na diyabete biragendana nubwo atari kuri bose. Diyabete iba yerekana ko umubiri wawe udakoresha umusemburo wa insulin uko bikwiye. Diyabete itewe n’umubyibuho ukabije kandi ishobora gukurikirwa no guhuma, kurwara impyiko, gupfa imburagihe.
Umuvuduko ukabije w’amaraso
Kugirango amaraso agere mu bice by’umubiri bisaba ko umutima uyasunika. Nibyo twita umuvuduko w’amaraso. Iyo ubyibushye bikabije, imitsi yawe isa n’iyifunze noneho kuko umutima ugomba byanze bikunze kohereza amaraso bikawusaba kongera umuvuduko. Nibwo bavuga ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso. Bishobora kandi kujyana no kureba ibicyezicyezi, kurwara impyiko no kugira amaso azengamo amaraso.
Indwara y’ubwonko bita “Stroke”
Nkuko hejuru tubibonye hari igihe imitsi y’amaraso mo imbere izamo ingese cyangwa urubobi. Ibyo birimo hari igihe rero byomoka nuko bigafunga aho amaraso yacaga nuko akavuriramo. Iyo bibereye hafi y’ubwonko bituma umwuka wajyagamo ubura nuko bigatera indwara ya stroke, ishobora nanone no guterwa nuko umutsi ujyana amaraso mu bwonko waturitse.
Indwara z’amagufa n’imitsi
Amagufa yacu akozwe kugirango abashe gutwara uburemere bujyanye n’uko tureshya. Iyo ubyibushye cyane rero ibiro byawe bitsikamira amagufa n’imitsi nuko ukarwara indwara zinyuranye zirimo kuribwa mu ngingo cyane cyane amatako, amavi, ubujana bw’ikirenge n’umugongo. Ibi kandi binagira ingaruka ku kwangirika kw’amagufa.
Uburumbuke
Ku bagabo umubyibuho ukabije ushobora gutera ikibazo cyo kudashyukwa cyangwa gushyukwa amazinga. Ibi bikaba byabatera kutabyara no kutabasha gukora imibonano neza. Ku bagore bitera kugira imihango ihindagurika bidasanzwe, imisemburo itaringaniye, kutabyara, gukuramo inda, kubyara abazwe, ndetse no guhorana ubushyuhe bishobora kumutera guhorana umushyukwe.