Ingaruka mbi za diyabete ushobora kuba utajyaga witaho

Muri iyi minsi abantu benshi bibasiwe n’indwara ikomeye ya Diyabeti cyangwa se indwara y’igisukari ariko abenshi ntibazi ingaruka mbi zayo kuburyo hari nabagirwaho ingaruka nayo ntibamenye ko uburwayi bafite ariyo yabuteye.

Kugira ngo wirinde ingaruka mbi za Diabete, ni ngombwa gukurikirana cyane uko isukari igenda ihindagurika umunsi ku munsi, gukora uturimo dutandukanye, kwita ku mirire iboneye ndetse no gukoresha imiti uba wandikiwe na muganga kandi ukayikoresha neza.

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwita Webmd mu nkuru uru rubuga rwahaye umutwe ugira uti ‘Complications of Diabetes’, dore zimwe mu ngaruka mbi za Diyabeti:

1. Kugira ibibazo by’amenyo ndetse n’ishinya

Diyabeti ituma umubiri ucika intege bigatuma udukoko tuba twinshi mu kanwa,bityo ishinya igatangira kwangirika,ndetse ukibasirwa n’indwara zitandukanye z’amenyo. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015,bwagaragaje ko abantu barwaye Diyabeti batakaza amenyo inshuro byikubye kabiri ugereranyije n’abatayirwaye.Ni byiza rero kugana Muganga w’amenyo igihe wumva utameze neza mu kanwa.

2. Kugira ibibazo mu kureba (Problems with vision)

Diyabeti igira ingaruka mbi ku maso, itera indwara z’amaso bita Glaucoma ndetse no kugira ishaza mu jisho. Ishobora no kwangiza imitsi itembereza amaraso mu maso ibyo bita Diabetic retinopathy.Uko iminsi igenda ishira ni ko amaso agenda yangirika,bikaba byanakuviramo ubuhumyi. Ni byiza kugana muganga w’amaso mu buryo buhoraho.

3. Kwangirika kw’imitsi itwara amakuru mu mubiri (Nerves), imyakura

Abantu benshi barwaye Diyabeti,iyi mitsi itangira kwangirika,ibyo bita Neuropathy,bishobora kuba ahantu henshi mu mubiri,ariko ibice bikunze kwibasira ni amaboko,amaguru,ibiganza,ndetse n’ibirenge. Ibi nibyo bita Peripheral neuropathy.bimwe mu bimyetso biagaragara harimo nko: kugira ibinya mu mubiri,kumva utuntu tukujomba nk’udushinge mu birenge ndetse nk kubababara.

4. Ingorane mu mibonano mpuzabitsina (sexual problems)

Iyo Diyabeti yangije imitsi itwara amakur mu mubiri ndetse n’itwara amaraso,bituma imikorere y’imyanya ndagagitsina imera nabi,nko ku bagabo bigatera kudashyukwa neza. Ku bagore, ubushake buragabanyuka. bakagira ububababre mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere bukagabanyuka.Ni byiza kwiyitaho kugirango wirinde ibyo bibazo byose.

5. Ibibazo by’uruhu

Uburwayi bwa Diyabeti butuma umubiri utakaza ubudahangarwa,bityo udukoko tukaba twinshi tugatangira no kwangiza ibice byinshi by’umubiri harimo n’uruhu.Ni nayo mpamvu iyo umurwayi wa Diyabeti arwaye nk’igisebe,gitinda gukira.Ubudahangarwa bw’umubiri buba buri hasi.

6. Indwara z’umutima ndetse n’impyiko

Indwara ya Diyabeti kubera kwangiza imitsi itembereza amaraso mu mubiri,ishobora gutera ibice bitandukanye gukora nabi,umutima uri mu bice byibasirwa cyane kuko ari rwo ruganda rutunganya amaraso mu mubiri, si umutima gusa kuko hari n’ibindi bice bishobora kwangirika,aha twavugamo nk’impyiko n’ibindi,…

7. Kugira ibibazo mu igogorwa ry’ibiryo

Iyo Diyabeti yamaze kwangiza imitsi itwara amakuru mu mubiri,cyane cyane umutsi ushinzwe igogora bita Vagus nerve,Igogora ritangira kugenda nabi.Utangira kugira ikirungurira,isesemi,kuruka,Kugugara mu nda,Kubura ubushake bwo kurya,….Ibi kandi bishobora no kugutera impatwe (constipation) nyangwa ducibwamo (Diarrhea).

8. Indwara y’ubwonko bita Stroke

Iyi ndwara ikunze kubaho ku barwayi ba Diyabeti,Stroke iterwa no kwifunga cyangwa kwangirika k’udutsi duto dutwara amaraso mu bwonko,Diyabeti rero twabonye ko ishobora kwangiza imitsi y’amaraso,ibyo bikaba byagera no ku mitsi y’ubwonko bityo ukaba warwara stroke ndetse bikaba byavamo n’urupfu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo