Nubwo abana bakunda cyane ibiribwa birimo amasukari menshi cyane cyane za ‘bonbons’, inzobere mu buzima zitangaza ko atari byiza kubitegeza abana kuko bigira ingaruka ku mirire yabo ndetse bikaba byabateza uburwayi burimo n’ubukomeye.
Kuba ziba zitatse mu mabara meza anogeye ijisho ndetse zinafite uburyohere bwinshi , ni imwe mu mpamvu abana bakunda cyane ‘bonbons’. Kurya Bonbons ku mwana ubwabyo si bibi ariko kuzirya buri munsi nibyo bimugiraho ingaruka mbi.
Urubuga Medisite rwandika ku nkuru z’ubuzima rugira inama ababyeyi kudategeza abana ibiribwa birimo isukari nyinshi cyane cyane za ‘Bonbons’ kuko umwana uzirya ryane aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’amenyo, diabete, umubyibuho ukabije cyane cyane iyo azifanze na za ‘Sodas’.
Medisite itangaza ko ibiribwa birimo amasukari bituma umwana atagira ubushake bwo kurya (appétit). Ikindi ngo abana bakunda kurya ‘BonsBons’ ntibakunda kurya ibiryo bifitiye umubiri akamaro nk’imboga n’imbuto ndetse ngo banywa amazi make. Ibi nibyo bishobora gutuma umwana agira imirire mibi (carences nutritionnelles).
Kwangiza uruhu nayo ni indi ngaruka ya za Bonbons nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “Les bonbons, c’est pas si bon “ yo muri Mata 2017. Iki kinyamakuru gitangaza ko iyo umwana ariye Bonbons nyinshi, ‘Proteines’ zigize uruhu ndetse n’imiyoboro y’amaraso byihuza ikaba yabyangiza, bikagira ingaruka ku ruhu.
Uko umwana yimenyereza kurya ‘Bonbons’ ninako arushaho kumenyera ibinyamasukari bimutera kugira ibiro by’umurengera.
Indi ngaruka mbi ya ‘Bonbons ‘ ku bana bana ni uko ishobora kumuhagama mu muhogo ikaba yafunga inzira z’ubuhumekero.
Umubyeyi wese afite inshingano zo kutamenyereza ‘Bonbons’ , akagena igihe runaka umwana azajya azirya, nibura nk’inshuro imwe mu byumweru bibiri kandi akamuhatira kurya indyo itarimo amasukari menshi ahubwo akamuhatira imbuto, imboga no kunywa amazi menshi mu mwanya wo kumuha za ‘Bonbons’.