Kunywa amazi igihe ufite inyota ntabwo bihagije. Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Ntabwo rero umuntu ayanywa gusa ari uko agize inyota, ahubwo wakagombye kugira umuco wo kunywa amazi buri munsi.
Nkuko tubikesha urubuga Medisite na Docteur Daniel Scimeca, Umuganga w’inzobere, baradusobanurira indwara ndetse n’ibibazo umubiri wawe wagira uramutse utanyoye amazi mu buryo buhoraho.
1. Kutanywa amazi bitera gufatwa n’imbwa (Crampes Musculaire)
Ni kenshi umuntu afatwa n’ibinya mu mikaya cyangwa se bimwe abantu bita imbwa, gusa ubu ntabwo ari uburwayi kuri bamwe, ahubwo iki ni ikimenyetso akenshi cyo kubura amazi mu mubiri cyane cyane ku bantu bakora imyitozo ngororamubiri.
Impamvu itera ibi ni uko uko imikaya ikora cyane, igenda ibika imyanda bita Acide lactique. Uko igenda iba myinshi mu mikaya , umwuka mwiza wa Oxygene ugenda uba muke bityo bigatuma ufatwa n’imbwa. Nkuko Dr Daniel Scimeca, umuganga rusange yabivuze mu gitabo yanditse cyitwa “Plus jamais fatigué aux Editions Alpen, ngo kunywa amazi bifasha isohorwa ry’imyanda mu mubiri bityo bigatuma udafatwa n’imbwa.
2. Kutanywa amazi bitera Impatwe (constipation)
“Ese ujya wibuka kunywa amazi mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro?” Amazi ni ngombwa cyane mu igogora ry’ibiryo. Iyo unyoye amazi mbere yo gufata amafunguro, bituma igikoma cy’ibyo wariye gikorerwa mu mara cyoroha, bityo bigatuma intungamubiri zivamo kuburyo bworoshye, kandi ntibinanize igogora ry’ibiryo. Iyo rero utanyoye amazi, ni hahandi usanga ibiryo byatinze mu mara, bigatuma n’imyanda itinda gusohoka, igatangira ikiremamo utubumbe, bigatera impatwe cyangwa kuyisohora bikagorana.
Mu bimenyetso by’impatwe twavugamo:Kujya ku musarani inshuro zitarenze eshatu mu cyumweru, ububabare mu nda, kugugara, no kubabara mu gihe wituma n’ibindi. Kunywa amazi rero ni byiza cyane ku rwungano ngogozi (Digestive system)
3. Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato na hato
Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato nahato. Nubwo nta bushakashatsi bwihariye burakorwa, ariko ibitekerezo by’inzobere mu by’ubuzima bivuga ko iyo utanyoye amazi ahagije, bituma umubiri ukoresha ayo wifitemo bigatuma umubiri ukakara. Iyo amazi abuze mu mubiri, umwuka mwiza wa oxygène uragabanyuka. Iyo rero ubwonko bubuze wa mwuka mwiza, nibwo wumva utangiye kurwara umutwe udasobanutse, gusa ntabwo umutwe ukurya burighe uba watewe n’amazi make, kuko hari n’izindi mpamvu nyinshi.
Inama zitangwa n’abaganga b’inzobere ni uko byibuze kunywa ibirahure by’amazi hagati ya 3 na 4 ku munsi ari byiza mu kwirinda umutwe wa hato na hato.
4. Kutanywa amazi bitera utubuye duto mu mpyiko
Nubwo ushobora kuba utagira inyota, tangira wige umuco wo kunywa amazi ahagije buri munsi kuko kutanywa amazi bishobora gutuma impyiko zawe zangirika.
Uti bigenda gute? Nkuko bisobanurwa na Dr Daniel Scimeca impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda. Iyo myanda rero iba irimo n’imyunyungugu. Ngo iyo utanyoye amazi ahagije iyo myanda yiremamo utubuye duto ku buryo twakwangiza impyiko. Bimwe mu bimenyetso by’utwo tubuye twavugamo nk’ububabare bukabije bw’umugongo, mu ruhande rw’impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gihande cy’impyiko n’ibindi.
5. Kutanywa amazi bitera kugira ibibazo bijyanye n’imyakura (Des troubles neurologiques)
Dr. Daniel Scimeca avuga ko uko umuntu agenda asaza, ariko ubushake bwo kunywa amazi bugenda bugabanyuka. Nubwo ubushake bwo kunywa amazi buba budahari, ariko umubiri uba uyakeneye. Kumara imyaka runaka rero utanywa amazi biteza ibibazo bishingiye ku myakura.
Nubwo nta bushakashatsi buhamye kuri ibi, ibitekerezo by’abahanga mu by’ubuzima bivuga ko iyo ubwonko bubuze amazi, ibice bitandukanye byabwo bitangira gukora nabi ugasanga umuntu arazengera akaba yanitura hasi.
6. Kutanywa amazi bituma udukoko (Bacteria) tutava mu mubiri
Amazi ni kimwe mu bigize moteri y’umubiri wacu. Arakenewe cyane mu mubiri wacu cyane cyane mu isohorwa ry’udukoko mu mubiri. Iyo utanywa amazi ahagije, cyane cyane igitsina gore, ushobora kugira ibibazo byo kwangirika kw’imiyoboro y’inkari kubera utwo dukoko tuba tutasohotse.
Ngo impamvu abagore bibasirwa cyane ni uko bagira umuyoboro w’inkari muto ugereranije n’uw’abagabo. Nk’uko Dr. Daniel Scimeca akomeza abisobanura ngo uko unywa amazi mezi, uba ufite amahirwe yo gusohora mikorobi nyinshi mu mubiri bityo ukirinda izo ndwara.
7. Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite
Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko burya gutwita bituma uruti rw’umugongo rw’umugore utwite ruba ruremerewe cyane. Iyo rero utuntu bita ‘disc’ tuba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo tubuze amazi, bituma twangirika bigateza ibibazo bikomeye ku mugongo w’umugore utwite. Abagore batwite rero bagirwa inama zo kunywa amazi ahagije buri munsi.
NDORIMANA Jean Denys/Rwandamagazine.com
jojo
nonese Ku bagore bonsa bo amazi amaze iki
AUDACE
none uheje kunywa amazi mu gatonde worindira umwanya ungana gute kugira unywe icayi? n ikosa gufungura wongera unywa amazi?nimba ari bibi hoca umwanya ungana gute kugira unywe amazi nyuma yo gufata amafunguro?murakoze.
Consolee muhawe
Izi nama ni nziza.ariko kubona umwanya wo kunywa amazi buri minota 45 ni ikibazo.sinzi ko umuntu yabyibuka pe!