Impamvu zituma umukobwa cyangwa umugore agira impumuro mbi mu gitsina

Kugira impumuro mbi mu gitsina cy’umukobwa cyangwa umugore ni imwe mu mpamvu zishobora gutera ibibazo mu mibanire y’abakundana,cyane cyane mu gutera akabariro ku bashakanye.Ibi kandi bibangamira cyane abagore n’abakobwa.

Burya rero buri mukobwa cyangwa umugore agira impumuro ye yihariye mu gitsina.Ariko iyo wumva mu gitsina hasohokamo umwuka utari mwiza, biba ari ikibazo gikomeye.

Ese wari uzi ko hari ikiba kibyihishe inyuma?Muri iyi nkuru rero,tugiye kureba zimwe mu mpamvu zitandukanye zagutera kugira impumuro mbi mu gitsina ugomba kumenya.

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa VKOOL mu nkuru bahaye umutwe ugira uti” Common Causes Of Vaginal Odor That You Should Be Aware Of”, Dore zimwe mu mpamvu zitera kugira umwuka mubi mu gitsina ku bakobwa cyangwa abagore

Kugira isuku nkeya mu gitsina

Burya kugira isuku nkeya mu gitsina ni imwe mu mpamvu zitera abagore n’abakobwa kugira impumuro mbi mu gitsina. Mu gitsina cy’umugore ni ahantu hororokera cyane udukoko dutandukanye. Uko twiyongera rero niko igitsina gihumura nabi.Ni byiza rero kuhagirira isuku ihagije.

Indwara ya Tirikomonasi (Trichomoniasis)

Abagore cyangwa abakobwa bakunda kurwara indwara ya Tirikomonasi. Iyi ni indwara yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina. Iyi rero nayo itera kugira impumuro mbi mu gitsina.

Guhindagurika kw’imisemburo y’abagore

Imisemburo bita Estrogen iyo yagabanyutse cyane cyane ku bagore bageze mu gihe cyo gucura, ibi bitera impinduka nyinshi mu myanya ndangagitsina. Aha rero niho umugore atangira kugira impumuro mbi mu gitsina.

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi: Buriya ngo mu myanya ndangagitsina cy’abagore cyangwa abakobwa habamo ibinyabutabire bita acidic pH noneho mu masohoro y’abagabo habamo alkaline pH. Iyo bivanze rero nabyo bishobora gutera impumuro mbi mu gitsina.

Kanseri ifata inkondo y’umura

Impumuro mbi mu gitsina kandi ishobora guterwa na kanseri ifata inkondo y’umura, hahandi no mu gitsina hasohokamo ururenda kandi runuka.Ni byiza rero iyo ubonye ibidasanzwe bisohoka mu gitsina kwihutira kugana muganga.

Kubira ibyuya byinshi

Hari igihe usanga umuntu akunda gushyuhirana ndetse akabira n’ibyuya byinshi mu myanya ndangagitsina,ibi rero bituma igitsina gisohora umwuka mubi.

Kudahindura Cotex mu gihe uri mu mihango

Ubundi niba uri mu mihango ugomba byibuze guhindura Cotex muri buri masaha 4,kugira ngo wirinde umwanda ari nawo wagutera impumuro mbi mu gitsina ndetse ukaba wagira n’izindi ngorane.

Imyenda y’imbere (Sous Vetements) idafite isuku ihagije

Imyenda y’imbere na yo ishobora impumuro mbi mu gitsina. Ni byiza ko imeswa neza kandi ikanikwa ahantu hagera imirasire y’izuba, byaba na byiza igaterwa ipasi mbere yo kuyambara.

Icyo umuntu ufite impumuro mbi mu gitsina yakora

Impumuro mbi yo mu gitsina kimwe n’indwara iyo ari yo yose, iyo hamenyekanye impamvu yayiteye iravurwa igakira. Ni byiza rero ko umuntu ufite iki kibazo yihutira kujya kwa muganga, mu rwegorwo kwirinda ko yahabwa akato kubera umunuko cyangwa bikaba byamuviramo n’ubundi burwayi burimo no kuba imyanya myibarukiro yakwangirika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo