Igitsina cy’umukobwa cyangwa se umugore kigizwe n’ibice bitandukanye, hari ibice bigaragara inyuma ndetse n’ibice by’imbere.
Bijya bibaho ko mu gitsina cy’umugore cyangwa umukobwa ashobora kumva hamuryaryata,akumva yashimamo cyangwa hakaba hababara kuburyo yihagarika akaribwa bitewe n’impamvu zitandukanye akenshi zituruka ku burwayi nkuko bitangazwa n’urubuga allodocteurs.fr rwandika ku buzima.
Impamvu zitera uburyaryate mu gitsina
• Ubwandu bw’imyanya ndangagitsina y’umugore (Infections vaginales), ibi bikaba biterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Bacterie. Ibi biherekezwa no kugira impumuro mbi mu gitsina,iyi mpumuro mbi yiyongera kenshi nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.
• Indwara ya tirikomunasi (Trichomonas vaginalis) nayo igira ibimenyetso byo kokerwa mu myanya ndangagitsina y’umugore agahora yishimaguramo ndetse akaba yageza ubwo yica ibisebe mu gitsina.
• Ubu buryaryate bushobora kandi guterwa n’ibikoresho ushobora gukoresha mu gusukura imyanya ndangagitsina, nk’isabune, ndetse n’ibindi bamwe bakoresha bisukura ndetse n’imiti imwe n’imwe ikoreshwa mu gushaka ububobere mu gitsina. Umubiri rero ushobora kugira ukwivumbagatanya (Allergy) bitewe n’ibyo bikoresho.
• Gushyira imibavu ihumura ‘’perfumes’’,mu gitsina nabyo bituma hashobora gutangira kuryaryata maze hakokerwa.
• Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko gucura (Menopause) bishobora guherekezwa n’ubu buryaryate mu gitsina ku bagore.
• Bishobora kandi guterwa no kwambara imyenda igufashe cyane,maze mu gitsina hakazamo icyocyere gituma umukobwa cyangwa umugore ababuka ndetse ukumva washimamo.
• Indwara ya diabete ndetse na virusi itera SIDA,nazo ni zimwe mu ndwara zitera ibibazo byo kokerwa mu gitsina cy’umugore.
Wakora iki mu gihe ufite uburyaryate mu gitsina ?
Ku b’igitsina gore benshi, kugira uburyaryate mu gitsina bibaho, si buri gihe bifatwa nk’uburwayi ahubwo bishobora kubaho bigashira mu gihe gito, bifatwa nk’ikibazo gikomeye rero iyo bimaze igihe kinini ndetse bikaba byaherekezwa n’ibindi bibazo bikomeye nko kugira impumuro mbi mu gitsina, gucika ibisebe byatewe no kwishimagura mu gitsina, ndetse no kuzana ururenda rudasanzwe mu gitsina.
Iyo bimeze gutyo rero, ni byiza kwihutira kwa muganga akareba impamvu yabiteye ndetse ugatangira kuvurwa hakiri kare.
Ni ubuhe buvuzi buhabwa umuntu ufite uburyaryate mu gitsina ?
Iyo muganga yamaze kugusuzuma akabona impamvu igutera ubu buryaryate mu gitsina nibwo atangira kuguha imiti bitewe n’ibisubizo yabonye. Mu gihe bwatewe n’ubwivumbagatanye bw’umubiri (Allergy), ushobora guhabwa imiti yo mu bwoko bwa Anti-histaminique, iyo byatewe n’udukoko, ushobora guhabwa les Antibiotiques.
Inama zigirwa abakobwa n’abagore mu kwirinda iki kibazo
• Gukaraba inshuro nibura 2 ku munsi.
• Kudakoresha isabune ukaraba mu gitsina, ukoresha mazi meza gusa.
• Kumutsa igitsina nyuma yo gukaraba ugakoresha agatambaro gasukuye.
• Guhinduranya imyambaro y’imbere kenshi gashoboka.
• Kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba ndetse ukanayitera ipasi kuko byica. udukoko dushobora kugutera uburwayi mu gitsina.
• Mu gihe cy’imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.
• Kwirinda gusiga amavuta cyangwa guteramo imibavu ihumura mu gitsina
• Kwambara imyenda idahambira igitsina cyane kuko ibi byose bigira uruhare runini mu kokerwa mu gitsina bikaba byatera uburyaryate.
• Kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane ukoresha agakingirizo niba ukorana imibonano n’abantu batandukanye.
• Mu gihe umukobwa cyangwa umugore ari mu mihango, ni byiza guhindura cyane ibikoresho by’isuku akoresha.
Kugira ngo ubashe kurwanya uburyaryate mu gitsina rero, wirinda impamvu yose byaturukaho kandi wakwibonaho iki kibazo ukihutira kujya kwa muganga ngo abaganga bagufashe kuko akenshi bishobora kuvamo ubundi burwayi bukomeye.
PT Jean Denys NDORIMANA