Impamvu zitera kugira ubushake buke ku bagore

Kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina uko bikwiye ni ipfundo ry’urukundo n’imibanire myiza ku bashakanye n’abakundana muri rusange.

Kubura ubushake ku bagore bw’imibonano mpuzabitsina bigaragazwa n’uko umugore atagaragaza kwishima ku rugero rwo hejuru(orgasm)byakagombye kujyana n’imigendekere y’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibi bikagaragazwa na bimwe mu bimenyetso nko kutanezezwa n’imibonano mpuzabitsina, kutagira imihindukire mu misusire y’imyanya ndangagitsina, kuba nk’aho nta mpinduka zidasanzwe ku gitsina gore mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, no kutarangiza k’umugore.

Bimaze kugaragara ko icyibazo cyo kubura ubushake no gucika intege mu mibonano mpuzabitsina kigenda kibasira abagore benshi muri iyi minsi.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera iki kibazo harimo:

 Kudakura neza
 Imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri (kugabanuka kwa Ostreogen)
 Kurya nabi
 Stress (umunaniro ukabije)
 Agahinda
 Ubwoba bw’imibonano mpuzabitsina
 Kutisanzura ku mukunzi wawe
 Gutinya gutwara inda
 Umubyibuho ukabije
 Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
 Uburwayi bw’umugongo, impyiko...

Ubushakashati bwagaragaje ko imwe mu miti myimerere nka Soy power, Royal gelly, Pine pollen, vit. E na B-carotene-lycopen. Ifasha cyane abagore bafite ikibazo nk’iki, Dore ko zikize kuri anti- oxydant, Isoflavonoids na terpenoids,... bituma umubiri ukora neza, ukarwanya indwara,ugakora neza imisemburo yawo ndetse ikongera ubwiza n’imisusire ku bagore, bityo bikabarinda no gusaza vuba.

Mu gushaka gufasha abagore bafite iki kibazo, rwandamagazine.com yegereye muganga Uwizeye Dieudonne wo mu ivuriro Horaho Life ribonekamo iyi miti agira icyo ayitubwiraho.

Twabanje kumubaza niba koko iyi miti igira icyo ifasha umuntu wayikoresheje.

Ati " Abagore batugana bafite ikibazo cyo kugira ubushake buke cyangwa kutanywa n’igikorwa cyo gutera akabariro, tukabaha iriya miti birabafasha cyane, ubuhamya wabuhabwa n’abo twavuye."

Ku kigendanye n’igihe bitwara ngo iyi miti igirire akamaro uwayifashe, muganga Uwizeye yadusobanuriye ko biterwa n’imiterere y’ikibazo cya buri muntu.

Ati " Ibibazo by’abatugana biba bitandukanye, ninayo mpamvu imiti igira ingaruka nziza ku mubiri kuburyo butandukanye. Ariko muri rusange iriya miti itangira gufasha umugore nibura kuva ku munsi umwe kugeza ku byumweru 2."

Ku mpungenge z’uko iyi miti nta ngaruka yaba igira ku buzima bw’umuntu, Uwizye Dieudonne yadusobanuriye ko ntakibazo na kimwe igira kuko ari imti myimerere ikomoka ku bimera .

Uramutse ufite iki kibazo cyangwa se umugore wawe agifite, mwagana ivuriro Holaho Life aho rikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, umuryango wa 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630 bakaguha ibisobanuro birambuye.

Ku bundi burwayi wifuza ko tuzakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo