Impamvu zigutera kubira ibyuya byinshi mu ijoro uryamye

Ujya ubyuka mu ijoro ugasanga wabize ibyuya byinshi, ukibaza impamvu bikubaho ukabira ibyuya byinshi cyane iyo uryamye. Niba bikunda kukubaho kenshi hari impamvu nyinshi zinyuranye zishobora kuba zibitera ari nazo turebera hamwe muri iyi nkuru.

Kuzamuka k’ubushyuhe bw’umubiri cyangwa aho uba

Impamvu ikunda guhurirwaho itera kubira ibyuya byinshi mu ijoro ni iy’izamuka ry’ubushyuhe bw’umubiri bitewe n’ahantu hashyushye cyane. Iyo ubushyuhe ari bwinshi, ukarara unambaye imyenda yabugenewe (pyjama) ukagerekaho no kwiyorosa, ntugatungurwe no kubyuka ugasanga wabize ibyuya byinshi ari nayo mpamvu abahanga mu bya siyansi bagira inama abantu kuryama bambaye ubusa.

Ariko habaho nanone kuzamuka k’ubushyuhe bw’umubiri mu buryo busanzwe iyo umuntu aryamye. Ibi bibaho cyane ahagana ku isaha ya saa kumi z’igitondo . Iyo saha nibwo ibi bikunda kubaho ndetse ntacyo wabihinduraho kuko niko umubiri uba uri gukora.

Izindi mpamvu zinyuranye

Urubuga Sante Plus Mag rutangaza ko kubura ibitotsi nabyo biri mu mpamvu zitera umubiri gukora cyane bityo ukabira ibyuya byinshi mu ijoro.

Abagore bageze mu gihe cyo gucura (ménopause) nabo bakunda kubira ibyuya byinshi

Urubuga rwa Sante Plus Mag kandi rutangaza ko kunywa inzoga nabyo biri mu bituma umuntu abira ibyuya byinshi mu gihe aryamye.

Kurota nabi no guhangayika nabyo ngo biri mu mpamvu zimwe zitera kubira ibyuya igihe umuntu aryamye. Abana nabo bakunda kubira ibyuya cyane kubera rimwe na rimwe inzozi zikanganye baba barose, bakabira ibyuya mu buryo budasanzwe.

Impamvu zituruka ku miti cyangwa uburwayi

Izindi mpamvu zitera kubira icyuya cyinshi mu ijoro harimo imiti imwe n’imwe cyane cyane ijyanye n’imisemburo ( insuline, hormones), uburwayi bwa diyabete , ibibazo bigira ingaruka ku bwonko cyangwa imitekerereze,…Habaho impamvu nyinshi zituma umuntu abira ibyuya byinshi mu ijoro ariko iyo bihoraho cyane, ubifite aba agomba kujya kwa muganga bakamusuzuma , bakareba niba nta bundi burwayi burimo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo