Impamvu Watakaje Icyanga cy’Ubuzima Ukaba Nta Kikikuryohera n’Uko Wabigenza

Bitadusabye gutekereza cyane, ushobora kureba umuntu akikuri kure ugahita ubona ko yatsinzwe n’ubuzima. Uzamubona nta mpagarike afite, agenda buhoro mu ngufu nkeya nk’iz’umurwayi ari na ko agerageza guseka ababaye ahisha akababaro. Muri make imbaraga n’ingufu z’ubuzima bwe ziba zaratakaye. Yataye icyanga cy’ubuzima.

Hari ubwo yaba arwaye ikirwara gikomeye kidakira cyangwa aruhijwe cyane n’umutwaro w’ubuzima, arambiwe kubaho ubuzima budahinduka ndetse nta cyizere ahabwa n’urugendo rwe n’uko bugenda buri munsi.

Muri iyi nkuru dukesha Lifehack ikaba yaranditswe Tim Castle, umwanditsi w’ibitabo, Umutoza n’Umushabitsi washinze Level Up App: Elevate Your Life, ndakugezaho ibintu bimwe na bimwe bikugeza mu mimerere mibi nk’iriya aho usa n’uri mu butayu butagira amazi kandi uri wenyine kandi ngufashe kumenya icyo wabikoraho ukagaruka mu nzira y’ubuzima aho wizihiwe ufite icyizere cy’ejo hazaza kandi wumva ko uri hejuru.

Impamvu nyayo ituma wumva wanze buri kimwe cyose mu mu buzima ni uko umuriro ukugurumanamo imbere utakugeraho, mbese cya kintu kigutera umurava wo kubyuka ugakora ngo ugere ku ntego yawe y’ubuzima- Icyerekezo cyawe.

Waba wumva waratakaje icyanga cy’ubuzima kubera ibintu by’ibizazane udafite uko ugenga cyangwa utegeka, igitutu cy’ubuzima n’uburibwe, cyangwa se uhangayikishijwe n’ibyo ubuzima bugusaba kandi udafite, icyo wamenya ni uko ari wowe ubwawe wemeye ko ibi bigushyira hasi maze ukajya munsi cyane y’urwego usanzwe uriho nk’umuntu.

Ushobora kuba wibaza uko wisanga aho n’ikiba cyabaye. Byatangiye bite?

Ukuri kwihishe inyuma yo kuba waratakaje icyanga cy’ubuzima

Mbere ya byose, impamvu byakugendekeye bitya ni uko waretse kwizera ko buri kintu cyose gishoboka kuri wowe. Wageze mu karuhuko ko kurota ibintu bihambaye no gukoresha cya kirungo cyo kwizera no kugira icyo ukora ku mugambi ukomeye w’ubuzima bwawe. Uko ni ko kuri.

Kwemera kujya ku rwego ruri hasi cyane y’urwo ukwiriye kuba uriho bigira ingaruka n’uruhare rukomeye ku myanzuro n’amahitamo ukora mu buzima bwa buri munsi. Ibi, usanga bitera ibindi kugenda uko utabyifuza, ikaba ari yo mpamvu watakaje icyizere cyose wari ufite ukaba kandi warakaje icyanga kuri buri kimwe mu biba mu buzima bwawe.

Tugomba kubigira akamenyero kwibuka ko amahitamo mato dukora buri munsi ari yo adufasha kwihuza n’ikigeni [destiny] cyacu, guhagarara twemye kabone n’iyo duhuye n’imbogamizi no kutamenye icyo twakora, maze tugakomeza urugendo rugana ku cyerekezo cyacu dushize amanga.

Winyumva nabi, ndabizi ko bitoroshye. Ariko ni urugendo, kandi ushobora kurukeneka ukabimenyera uko ugenda ubisubiramo umunsi ku munsi. Bitwara imbaraga kumenya gukora amahitamo “akwiriye”.

Urwo rugendo rutangirana no kwimenya. Iyo wimenye ukamenya uwo ushaka kuba we, maze ukabihuza n’aho uri ubu, uba ushobora noneho gutangira ubuzima bwawe n’amahame n’amabwiriza agufasha kugera ku cyerekezo cyawe ndetse n’uwo wifuza kuba mu bihe bizaza.

Ubu ni bumwe mu buryo bukugumisha mu nzira n’umurongo w’ubuzima udafite ubwoba buguhangabanya uko umuyaga cyangwa umuraba bije kose. Buriya, uburyo bwo kwikongezamo ikibatsi kigutera ingufu mu buzima ni ugukora icyo ushobora gukora neza kurusha ibindi.

Kora cya kintu wumva ko gituma wiyumva nk’aho uriho: gukunda inkuru y’icyo ucuruza buri munsi kabone nubwo uyu munsi wunguka ejo ntiwunguke cyangwa se umusaruro w’intego zawe no kugera ku gasongero k’ubushobozi bwawe – aha ni ugukunda ubushobozi bwo kugera ku bikomeye wiyemeje kandi ukoresheje imbaraga zawe uko ubishoboye kose.

Mu yandi magambo, byose biva mu myitwarire n’imitekerereze ko ibintu byose bishoboka.

Ni kuki ibyo kumva twanze byose bitubaho?

Reka ubu turebere hamwe zimwe mu mpamvu zifatika zitera runaka cyangwa nyirarunaka gutakaza icyanga cy’ubuzima akumva yanze byose. Hari ubwo bidahita bigaragara, rero bikwiye ko umuntu abyitondera cyane kugira ngo ube wabasha gutahura ibimenyetso.

1. Umunaniro w’ubwonko n’umubiri

Ibi bikugeraho biza byomboka nk’umwanzi wica mu kibaya cyuje umwijima w’ijoro. Ubyiyumvamo ko ashobora kuba akuri inyuma, agutegereje, akurora, kandi yiteguye kukwesa igihe cyose amahirwe amukundira aguciye urwaho.

Aha ndavuga umunaniro. Rya jambo riteye ubwoba duhuza no kugenda gake n’ikintu kiba ku ‘bandi bantu’ bitari twe. Mu munaniro, kenshi tuba tubizi ko uturi hafi, nyamara ntidufate ingamba nyazo zo kubikoraho icyo ari cyo cyose kugeza aho amazi aturengana inkombe aho tudafite aho tubigarurira.

Mu bushakashatsi bumwe, hagaragayemo ukwiyongera gukabije k’umunaniro mu bakozi b’Abanyamerika mu 2021. Ubushakashatsi ku Murimo n’Imibereho Myiza bwakozwe na American Psychology Association mu 2021 bugakorerwa ku bakozi 1.501 b’Abanyamerika bakuze bwerekanye ko 79% bahuye n’ikibazo cy’umujagararo w’ubwonko (stress) ushingiye ku murimo.

Ni mu gihe abakozi 3 muri 5 bavuze ko bagizweho ingaruka mbi zijyana n’umunaniro w’ubwonko ushingira ku murimo, harimo umunaniro, kumva ubihiwe n’ibyo wakoraga, kumva nta ngufu, no kubura umwete ndetse no kumva ufite umunaniro w’umubiri.

Birashoboka ko yaba ari wowe usunika ukora ugakabya ubutaruhuka nk’umutima. Hari imipira yambarwa (T-shirt) tujya tubona yanditseho ngo ‘NO DAYS OFF’ [NTA MINSI YO KURUHUKA], n’iyanditseho ngo ‘Eat, Sleep, Work, Repeak’ [Rya, Uryame Usinzire, Ubyuke Ukore, Ubisubiremo Utyo,’ kandi ibi bijya gusobanura ko buri kintu dushaka kiba gihari, nyamara icyo kikaba gishobora kuturushya tugacika intege burundu.

Tugomba kwihuza n’umunezero, kumva ko ibintu bishoboka, no kubaho mu bihe tugezemo (live the present moment) mu gihe twubaka icyerekezo cy’ejo hazaza tugamije ubuzima bwiza kurushaho, kandi mu gukora ibyo, dukeneye kongera umwanya wo kwiyitaho ‘self-care’ mu byo dukora kandi bya ngombwa by’ubuzima bwa buri munsi.

Aha ndavuga ko kwiyitaho ‘kuryoshya’ ‘self-care’ ari ikintu kigomba kuza ku rutonde rw’ibyo ukora ngo ubeho, ni ukuvuga umurimo n’ibindi.

Ubu rero, kuri bamwe muri mwe, ibyo hari uwumva bitangaje. Ushobora kwibaza uti “Noneho mpagarike gukora?” Ushobora yewe no gukenera kongera imbaraga ziruseho zo gukora ibirenze mu kwishimisha no kuruhuka nko gukoresha ‘massage’, cyangwa kwicara utuje ugasoma igitabo.

Hari ubwo wakeka ko ibi bihabanye n’intego ikomeye ushaka kugeraho, ukabibona nk’imbogamizi, cyangwa inzitizi mu rugendo rukuganisha aho wiyemeje kugera. Mu gihe mu by’ukuri, uku kwiyitaho bijyana no kugera aho ushaka kugera no kuba uwo wifuza kuba. Ntibisigana.

Intego ni ugukora ibintu bishya kugira ngo wigarure ku murongo w’ubuzima – ikintu cyose wakora nko gukora ka ‘massage’, gutwara igare, kugendagenda ahari ubwiza nyaburanga bw’ibyo Imana yaremye, gutangira kwiga gucuranga, kujya gukinana umupira n’abandi, gutangira isomo runaka rishya – ibi ntubikore buri mwanya ariko ukabishakira akanya gato buri munsi cyangwa inshuro runaka mu cyumweru.

Yewe wumve ko n’akantu koroshye nko kuzimya ekara yaba iya televiziyo, cyangwa telefone, mudasobwa ku i saa mbili na 30 za nimugoroba ari impano yo kwiyitaho no kwikunda waba wihaye.

Ni igihe cyo kongera kwishoramo wowe ubwawe. Ni uburyo bwo gukwepa icyago cy’umunaniro gihora kirekereje, ukirinda ibituma wumva wanegekaye, wacanganyikiwe bituma igihe kigera noneho ibyo warimo byose bigahagara kuko umujagararo w’ubwonko (stress) iyo ubaye mwinshi uganisha ku gahinda gakabije (depression) na ko kajyana ku rupfu cyane cyane urwo umuntu “apfa ahagaze” iyo katitaweho..

Buriya kugira ngo wihute, bisaba kugenda gahoro, ni nka kwa kundi bavuga ngo ushaka gusimbuka arabanza agasubira inyuma. Ibi bigufasha gukorana ubwenge ndetse n’umurava kurushaho – ndetse bikagufasha kumenya igihe wumva usa n’utangiye kugwa aho utarora neza intego zawe zikomeye.

Iyo ibi ubibonye, ukwiye kwiga kumenya ko igihe kiba kigeze ngo uhindure gato uko wagendaga maze ugaruke ku murongo wo kwibeshaho neza. Icyiza kurushaho kandi ni uko ibi ugomba kubigira kimwe mu byo ushyira imbere bya buri munsi – itegeko.

Ugomba gukora uko ushoboye ukirinda ibintu bigutesha umurongo w’ibyo wiyemeje kandi ukirinda umunaniro ukabije ukumaramo ingufu waremanywe nk’umuntu.

2. Ntukora uko ushoboye bihagije

Ikintu gisa n’igisekeje ku munaniro utera kumva ubihiwe n’ubuzima ni uko ushobora kugutera uryohewe n’aho uri ariko muri bwa buryo nta cyo wishe nta n’icyo ukijije (too comfortable).

Ndabyumva bisa n’ibitangaje, ariko kumva uryohewe n’ibyo urimo bitakuvunnye na gato na byo bitera ibintu kuba ibisanzwe. Aha icyo twakwita ‘comfort’ ni ha handi udashobora kwiyemeza gukora igiteye ubwoba (risk), aho udashobora kwiyemeza kuvumbura (adventure), aho nta bibazo bikomeye wibaza ku biba, kandi iki ni ikibazo gikomeye kuko uko si ko umuntu yaremwe.

Nk’ikiremwamuntu, iyo nta kintu dukora ngo twisunike tugana imbere, ntidukura kandi ntidutera imbere, kandi kubera ko ubuzima bwose bugira icyanga cyabwo binyuze mu gukura no gutera imbere, iyo bigenze bityo, birumvikana uburyohe bw’ubuzima butangira kuyoyoka.

Uburyo bwo kurwanya ibi rero ni ugukora bimwe na bimwe mu bikorwa utinya byatuma wongera ingufu zawe, ugatekereza cyane, ndetse ukihuza n’imbaraga zawe z’imbere.

Na none kandi, bizagusaba kugira icyo wakora kandi ukishyira mu nzira igana intsinzi ukora ibikorwa by’ubukorerabushake cyangwa ugashaka indi mipaka yo kwigarurira.

Niwumva ikibatsi kikubamo gitangiye kuzima, tangira ushake uko wagira icyo ukora mu bintu bikugora ariko uzi ko ushoboye kandi byiza kuri wowe.

Ni urugero, gerageza gusaba amahirwe yo kugira abo uganiriza mu ruhame ku ngingo runaka ufite icyo uziho nk’umwihariko, ugende uyereke ikigo runaka cy’ubucuruzi cyangwa nushaka ujye kure ukore umushinga w’uko wacuruza igitekerezo runaka ku isoko rishya maze usabe ko wabiganirizaho ubuyobozi bw’icyo kigo.

Iyo ukoze bene ibi bikorwa, wiha ikimenyetso ubwawe ko wiyizera wifitiye icyizere, uri mu nzira y’ubuzima mu buryo bw’igitangaza, kandi ko uri umuntu ufungukiye guhura n’ibishya no kuvumbura.

Mu buryo busekeje cyane, iki na cyo ni igikorwa cyo kwiyitaho ubwacyo. Bene ibi bikorwa bisembura intego bikujyana kure ya rwaserera za buri munsi kandi bigusaba gukaza no kuzamura amayeri y’umukino w’ubwonko ari na ko uguma ugira ibyo ukora ku ntego nyamukuru y’ubuzima bwawe ikugeza kuri wowe ubwawe mwiza kurusha ibindi bihe byose.

3. Kwirengagiza gusinzira bihagije

Ibitotsi no gusinzira ni ikindi kintu gishobora kuzamura urwego rw’icyanga ubona mu buzima ndetse bigatuma bugwa agacuho kabutera ingufu.

Gusinzira bivuga kugarura ubuyanja no kwisubiza imbaraga zatakaye, kandi aho kubibona nk’umwanya wo kutagira icyo ukora cy’inyungu, ugomba kubona ugusinzira n’ibitotsi nk’ikintu gishoboza umubiri wawe n’ubwonko gukora neza uko bushoboye umurimo wabwo, gutunganya no gushyira ku murongo amakuru bwakira ava mu bice byose by’umubiri, kugushoboza kugaruka ufite ingufu ziruseho kuringaniza serotonine mu mubiri wawe, kugarura ikigero cya dopamine, kwisana no gukura.

Serotonin ni ikinyabutabire gitwara ubutumwa kibukura mu myakura y’ubwonko kikabunyanyagiza mu mubiri wawe wose. Iki kinyabutabire kigira umumaro mu kugena uko umuntu yiyumva (mood), igogora ry’ibiryo, isesemi, gukira kw’ibikomere, ubukomere bw’amenyo, ukuvura kw’amaraso iyo ukomeretse ndetse n’ubushake bwo guhuza ibitsina. Ni mu gihe dopamine yo ifasha mu kohererezanya ubutumwa hagati y’imitsi y’ubwonko.

Ushobora kuba warabitahuye ko ibitekerezo biruta ibindi biza iyo uri mu bwogero cyangwa ugendagenda mu busitani. Impamvu ni uko uko twishyira kure y’urusaku maze tukaruhuka bihagije bituma dopamine n’ihangadushya bizamuka.

Nk’uko Matthew Walker, umwanditsi w’Umwongereza wanditse igitabo “Why We Sleep” [Impamvu Dusinzira] yabivuze, “Gusinzira ni zo mbaraga ufite zikomeye kurusha izindi’’ ‘Sleep is your superpower’.

4. Umeze nk’indogobe iri mu rwobo ihagaburirwa ikaharyama

Urabyuka, ukajya ku murimo ugakora, ukarya, maze ugataha ukongera ukaryama, hanyuma mu gitondo ukabyuka, ukajya ku murimo ugakora, ukarya, maze ugataha ukarya ukaryama bikaba bityooooo imyaka igashira indi igataha.

Komeza ukore ibyo bintu, wongeyeho umwanya umara ku mbuga, n’amashusho y’amatiku kuri YouTube ubikomeze utyo, nyuma uzisanga mu rwobo nyarwo rw’ibimenyerewe bisa kandi bidatanga umusaruro.

Gusa n’uwafatiwe mu rwobo rw’ibimenyerewe ni nko kwisanga uri hagati y’ahantu hatabaho utazi nta kindi ufite uretse ibisuguti n’amazi. Bisa n’aho nta yandi mahitamo ufite uretse kurya ibyo byo kurya bidahinduka kandi bitaryoshye na gato buri munsi. Ibi ubikora kuko ugomba kubikora gusa, bitari uko ushaka kubikora.

Amahirwe kuri wowe ariko, ni uko ushobora kwikura muri urwo rwobo rw’ibimenyerewe maze ukongera ukikongezamo ikibatsi cy’ibigushimisha maze ukava ha hantu uryohewe nta kigoye gihari (comfort zone) maze ukazana ibikorwa bishya kandi bikomeye mu buzima kuko ari byo bigukomeza nyine.

5. Nturota inzozi nini kandi zihambaye bihagije

Hatitawe ku byo dushaka kugeraho mu buzima, uburyo n’ikigero twifuzaho cyane kugera ku ntego zacu ni byo biba ingenzi n’umusemburo bizitugezaho. Ikibabaje nyamara, abantu benshi cyane bagerageza gushyira imbibi ku byo bifuza n’ibyo barota maze bakibwira ari na ko babwira abandi ko batifuza kugera ku ntsinzi ihambaye y’ubuzima.

Uko byamera kose ariko, bene iyi mitekerereze ni mibi. Iyo dushyize imbibi ku byifuzo byacu, dutwikira icyo twifuzaga gukora kugira ngo tugere ku ntego zacu no gutsinda mu buzima. Iyo ibyo bibaye, duhagarika amahirwe y’umurava n’umwete mu gikorwa icyo ari cyo cyose ndetse n’icyiyumvo rusange cyo kugera ku bintu bihambaye.

Ibi kandi bisa no kwiyima umwima atabuze ndetse iyo tubuze imbaraga zo guhaguruka ngo turote kugera ku bihambaye nyamara twatekerezaga ko twabigeraho bidutera inabi no gucika intege mu mutima maze tukabihirwa n’ubuzima.

Igisubizo cy’ibi rero ni ikizwi nk’itegeko ry’Inshuro 10 (10X Rule) rigira riti “Ugomba kwiha intego zikubye inshuro 10 icyo utekereza ko ushaka, maze ugakora ukubye inshuro 10 icyo utekereza ko bizagusaba kugira ngo ugere kuri izo ntego.”

Mu gihe zimwe mu nshuti zawe cyangwa abandi bakuzi bazakubwira ko kwiha intego zidashoboka kugeraho bica intege zo kugera no ku byoroshye bishoboka kandi ko icyiza ari “ugusezeranya bike maze ugasohoza byinshi,” icyo wamenya ni uko uyu murongo w’imitekerereze urimo ubwenge buke.

Kwiha intego zo gukora ibigera ku nshuro 10 bizakuremamo ingufu zo gukora cyane kurushaho no kugerageza cyane gukoresha ingufu zirita kure izo wigeze gukoresha mbere.

Ikindi kandi, nubwo wenda twananirwa kugera ku ntego zacu ku rwego rwikubye inshuro 10, buriya n’ubundi kunanirwa kugera ku ntego ikomeye kuruta kunanirwa kugera ku ntego ntoya cyane yoroshye.

Iyo wihaye intego yo kugera ku bihambaye cyane, wowe ubwawe wishakamo imbaraga nyinshi kandi ukaba umunyambaraga kurushaho mu kugera ku ntego ikomeye.

Icyakora, kwiha no gushyiraho intego ihambaye ni intambwe ibanza gusa. Intambwe ikurikira ni ugukuba inshuro nyinshi ingano y’igikorwa utekereza ko ari ngombwa mu kugera kuri ya ntego.

Uburyo bwo kwishakamo kandi ukibonamo ingufu imbere muri wowe

Ikintu gikomeye kurusha ibindi ku kugera no kuguma ku rugero urwo ari rwo rwose ruhambaye rw’intsinzi ni ukumenya icyo ugomba gukora kugira ngo ugere ku mwuzuro mu gihe urwana n’ibyo ubuzima ubwabwo busaba. Ibi biranakomera kurusha yewe n’igihe watakaje icyanga cy’ubuzima.

Uba uzi inzira ukwiye gucamo ariko ukisanga ugerageza gutuma buri kintu kigenda (harimo no kwiyitaho) kabone nubwo hari ibicantege byinshi, kwiyumva nabi kw’abandi, abana barira, ikirere kibi, guhemukirwa ndetse n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose kigerageza kukubuza kugenda ujya imbere.

Ikirungo kiruta ibindi byose cyo gukura no gutera imbere kiva mu kuba hejuru y’urusaku no kugira nyambere ukwimenya kugira ngo ushobore gukora uko bisabwa. Ibi biva mu kwitoza no gushyira mu bikorwa ukwiyitaho (self-care) buri munsi kabone nubwo ibirangaza n’ibibabaza bihari ndetse n’icyifuzo cyo gushaka kubaha amarangamutima yacu nko kumva ubabaye no kumva uri mu kuri.

Intsinzi iri hano, ntabwo iva ahandi ikurimo– ahubwo yahageze. Iba imbere, kandi tugomba kurwana no guharanira kuyirinda.

Buri munsi, twese ibitubaho ni bimwe, ariko duhitamo uko tubyakira, uko tuganira, ibyo tureba, uko dukora ndetse n’uko twitwara. Kwiyemeza kuguma ku rwego ruhambaye ni byo bituma tunesha ya myumvire n’imigirire yo gukora ibintu bitari ku rwego rukora itandukaniro (mediocrity) kandi bikadushoboza kugendera ku mahame mashya atugenga ubwacu nk’aya akurikira:

• Ntabwo uko umuntu yaramutse ari byo nzagenderaho ngo bimpindure.
• Ntabwo ibyo umuntu asohoye aciriye ari byo nzatora ngo mbimire.
• Sinzareka kwishima no kunyurwa, no guha agaciro umwuka mwiza undi iruhande.
• Nihuje kandi niziritse cyane ku muntu w’imbere ndi we ndetse n’imbaraga zihambaye zinkomeza kurusha izindi.

Uburyo bwiza bwo kuguma mu mwuka w’ibyishimo nubwo ibitubabaza ari byinshi ni ukubabarira, kuba mu mahoro – tugakomeza urugendo rujya imbere kabone nubwo ibitwitambika ari byinshi, bigamije kutunyunyusamo ingufu ndetse no kutubuza umutuzo n’ibyishimo biva ku kugera ku cyo twiyemeje.

Intsinzi y’ubuzima no kugera ku cyo wiyemeje ituruka mu gucecekesha urusaku rwose maze uko rwaba ari rwinshi kose, tugakora icyo twiyemeje. Intsinzi ni uwo uri we n’uburyo uhitamo gusubiza no kwitwara ku bibazo bikugarije.

Iyo twishingikiriza ku biva cyangwa ibiri hanze kugira ngo tugire ibyishimo, twumve dufite umwete, twumve turiho cyangwa twizeye, twiyima kandi tugafunga isoko ivubura urukundo rw’imbere muri twe. Kwiyobora biva imbere muri twe, kwikunda biva imbere muri twe, ndetse no kumva tunyuzwe imbere muri twe ni ho intsinzi iva hanze itangirira, ntabwo bigenda mu buryo butandukanye n’ubwo.

Ibyo ni byo ukwiye kwiyemeza. Ongera ubisome, ukore ku buryo umenya ko wabyuje neza. Uru ni urugendo rwawe. Ibyishimo n’umunezero biramba iyo ubyishatsemo, n’urukundo ni uko. Iyo bivuye hanze ntibiramba kandi kenshi iyo bihindutse bibabaza mu buryo bigoye kwihanganira.

Gukura kwawe, intsinzi yawe, urukundo no gushima no kwishimira ibyo ufite bishobora kubaka no guhindura ubuzima bwa benshi.

Urufunguzo ni ugukora ikintu gishya kikuzamuramo umukiro mu mutima, urugero:
• Gendagenda ahari ibyaremwe n’ibyiza nyaburanga (nature)- Reka intekerezo zawe zitembe nk’amazi ku rutare- ibere umuhamya w’ubwiza bw’ibyo Imana yaremye ndetse n’imbaraga z’ubuzima.
• Shaka aho wakoresha ka ‘massage’ cyangwa ikindi gifite umumaro nk’uwayo. Ihe amahirwe yo kwigaruramo imbaraga no kwiyuzuzamo ingufu watakaje mbere.
• Shaka ahantu wajya ujya mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororangingo (gym) cyangwa se wihe gahunda yo gukora siporo ku isaha runaka bitabangamira umurimo. Ukwiye kujya ubira icyuya ugasohora iyo myanda birangira iguteye kujagarara ubwonko.
• Fata akagare unyonge uri kumwe n’abandi – ishimire ibiganiro byubaka hamwe n’abandi n’ubwiza bw’ibyo Imana yaremye.
• Tangira igikorwa gishya utakoraga maze ufungurire isi imiryango yawe ugire ubundi bumenyi.
• Gira ubunararibonye bushya, maze uhure n’abandi bantu bafite icyizere cy’ejo hazaza kandi bafite icyo bagezeho.
• Soma igitabo gishya, cyangwa utangire umugambi runaka wo kwiteza imbere.
• Rekura kandi uzibukire icyo ari cyo cyose uzi ko kikubuza amahoro y’umutima.

Kora ikintu gusa gituma wumva ufite ubuzima muri iyi ndege y’ubuzima – muri iki kirere. Gendera hejuru ku nyanjya nk’imbata cyangwa nk’utsuka ku mutumba w’insina.

Korera mu mitekerereze y’icyizere ko ibintu bizagenda neza utinuba ngo wirirwe ugira abo ushinja amakosa kandi wicuza. Ishimire impano yo guseka n’ibyishimo, ni umuti n’urukingo ku ndwara nyinshi.

Izere ko ibintu bizagenda neza ku rwawe ruhande kandi ko isi n’isanzure biri ku ruhande rwawe ndetse biguherekeje ku rugendo kandi bigamije kukorohereza kugera ku byiza kurushaho. Baho ibyishimo byawe. Fata inshingano ku nkuru wibarira ubwawe.
Muri Make
Nanzura, imwe mu mpamvu twumva twatakaje icyanga cy’ubuzima tukumva nta kidushimishije cyangwa kibudushishikajemo ni uko tugera ahantu twumva twishimiye cyane ahantu hatagize icyo hatwiciye cyangwa hadukirije (too comfortable). Kumva turi ahantu nk’aho ni nko kurota ku manywa.

Na none kandi, bene ibi ubyumva iyo umaze igihe nta byishimo uheruka cyangwa utasinziye ibitotsi bihagije byo ku kigero gikwiriye.

Turashaka gukorera mu ruhurirane rw’intego zigoye kandi zikomeye ariko zishoboka kugeraho. Uko ni ko abantu ducometse. Dukunda kandi tugakenera ibibazo bidusaba gukoresha ubwenge bwacu.

Iyi ni yo mimerere y’aho dushobora kumva imbaraga tutamenyaga ko dufite noneho zituzamukamo – tukagira umusaruro uhambaye mu byo twiga no mu gukura kwacu mu gihe twumva turiho.

Nsoza rero, reka nsoreze kuri aya magambo yavuzwe na Viktor E. Frankl, umwalimu wa kaminuza w’Umunya-Otirishe wigishaga ubumenyi ku bwonko n’imitekerereze wavuze ati “Umuntu ntapfa kubaho atyo gusa ahubwo iteka ahitamo uko uko kubaho kumera, n’icyo azaba ari cyo mu gihe kiza.”
Ni wowe uhitamo ikijya mu mutwe wawe. Icyo ubwonko bwawe butekereza. bugaburire neza.

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo