Ngo ‘akabura bakarya ni umunyu’, ariko kandi umunyu ni indyoshyandyo itabura mu biryo cyangwa ku meza ya benshi. Umunyu - ahanini ugizwe n’ikinyabutabire cya chlorure de sodium (NaCl) – ni mwiza ku mubiri ariko ukagira ingaruka zikomeye.
Umunyu ubusanzwe ukurwa mu mazi y’inyanja, cyangwa ugacukurwa mu birombe, ntabwo uribwa mu biryo gusa kuko unakoreshwa cyane mu nganda zitunganya ibiribwa bigurishwa.
Umunyu uba utandukanye bitewe n’aho ukenewe, n’ubushobozi bw’abawukeneye. Ushobora rero kuba ari; umunyu w’ibiheri, umunyu useye neza cyane, cyangwa umunyu ukoreshwa n’inganda.
Ibyiza by’umunyu ku magara
Umunyu ni ngombwa ku magara yacu. Ugira uruhare mu gutuma imikorere y’umubiri igumana ubuhehere no kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
Ku bwa Dr Valérie Quenum Ndiaye, inzobere mu mirire, “umunyu uzana ibinyabutabire by’ingenzi cyane mu gukora neza kw’utunyangingo mu maraso no mu mpyiko”.
Iyi nzobere isobanura ko “umunyu ufasha mu kuringaniza uruhererekane rw’ibikorwa byose biba mu mubiri w’umuntu”.
Mu by’ukuri ikinyabutabire cya sodium kigira uruhare rw’ingenzi mu kugumishaho kuringanira kw’ubuhehere imbere no hanze y’utunyangingo. Ibyo ni ingenzi mu mikorere y’imitsi n’imikaya yacu.
Ku bw’abaganga, umunyu ugira kandi uruhare mu gufasha amara kwakira neza ibinyabutabire nka ‘chlore’, glucose (isukari), n’amazi.
Ni yo mpamvu kubura gukabije sodium mu mubiri bishobora gutera ibibazo by’ubwonko, kumererwa nabi, isesemi, guta ubwenge, no gushikagurika k’umubiri bivuye ku kibazo mu bwonko.
Ni yihe ngano y’umunyu dukwiye kurya ?
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi, OMS/WHO, rivuga ko abantu bose ku isi, cyangwa hafi ya bose, barya sodium ikabije.
Ku bantu bakuru, OMS ijya inama yo gufata munsi ya garama ebyiri (2g) za sodium ku munsi (izo zingana no munsi ya 5g z’umunyu usanzwe ku munsi, icyo ni nk’igice cy’akayiko gato k’icyayi).
Ku bana bari hagati y’imyaka 2 na 15, OMS ijya inama yo kugabanyaho kuri uwo munyu umuntu mukuru afata. Icyo kigero ku bana ntabwo kireba igihe umwana aba agomba konka gusa (hagati ya 0 n’amezi 6), cyangwa mu gihe afata imfashabere (hagati y’amezi 6 na 24).
Umunyu wose uribwa ugomba kuba ukungahaye kuri ‘iode’, ikinyabutabire cy’ingenzi mu gufasha gukura neza k’ubwonko bw’umwana ukirimo kwirema mu nda ya nyina, n’umwana ukiri muto ukeneye gukomera kw’ubwonko.
Nyamara ikigereranyo cya sodium abantu bakuru bafata ku munsi ni 4,3g (bingana na 10.78g z’umunyu ku munsi). Ni hejuru y’inshuro ebyiri z’igipimo OMS igira abantu inama ngo ntibarenze.
Dr Valérie Quenum asobanura ko icyo gipimo cy’umunyu dufata giterwa n’uko dukunze kurya ibintu birimo umunyu mwinshi mu bintu tugura biba byatunganyijwe.
Iyi nzobere isobanura ko muri Afurika “twitiranya kuryoha no gukunda umunyu”
“Action on Salt” – itsinda ry’inzobere zo muri Kaminuza ya Queen Mary y’i Londres, rigereranya ko 75% by’umunyu turya uba uri mu biribwa bya buri munsi, nk’umugati, fromage, amasosi, inyama zatunganyirijwe mu nganda, ko rero byoroshye kurya umunyu mwinshi utabizi.
Nubwo sodium ari ingenzi mu ndyo yacu kugira ngo iringanize amatembabuzi mu mubiri, ni gacye cyane ko iyo dufata iba nkeya cyane. Ahubwo, ni kenshi dufata irenze ikenewe, ibishobora kugira ingaruka ku buzima.
Ni ibihe byago byo kurya mwinshi?
Umunyu ni isoko y’ibanze ya sodium mu ndyo zacu kandi iyo sodium niyo iteza ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, bityo ikazana indwara z’umutima, kanseri y’igifu, umubyibuho ukabije, n’indwara z’impyiko nk’uko bisobanurwa na “Action on Salt”.
Kandi, waba iroza, umukara, umweru, igiheri cyangwa useye neza, umunyu iteka ugira ingaruka zimwe ku muvuduko w’amaraso yacu.
Bisanzwe bizwi ko umuvuduko ukabije w’amaraso ari imwe mu mpamvu z’ibanze z’indwara z’umutima.
Ni ngombwa kumenya ko ibyago byo kurwara umutima byiyongera iyo umuvuduko w’amaraso mu mitsi yacu uri guhera kuri 115/75 mmHg (mmHg – bivuze ‘millimeters of mercury’ – ni igipimo cy’ubugenge kibarirwaho umuvuduko w’amaraso).
Umunyu ni ikintu cy’ingenzi mu kongera umuvuduko w’amaraso, bityo ni wo nyirabayazana w’ndwara zo gucika k’udutsi two mu bwoko cyangwa guhagarara k’umutima.
Inzobere zivuga ko indyo ikungahaye ku munyu ihungabanya igipimo cya sodium isanzwe mu mubiri. Iyo bigenze bityo umubiri wanga kurekura amazi, maze bikongera igitutu ku maraso mu mitsi.
Kugabanya kurya umunyu kuva kuri 10g ukagera kuri 6g ku munsi bifasha kugabanya igitutu ku gutembera kw’amaraso, kandi buri mwaka byagabanya impfu miliyoni 2,6 ku isi ziva ku gucika k’udutsi two mu bwonko no guhagarara k’umutima, nk’uko ONU ibivuga.
Bityo, kugabanya umunyu turya ni bumwe mu buryo bw’ingenzi kandi bwihuse bwo kugabanya ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ni gute wagabanya umunyu urya ?
Ibiribwa bibamo umunyu mwinshi ni umugati (30% by’umunyu turya ku munsi), inyama zitunganyije mu nganda na fromage/cheese (20% buri kimwe), Imitsima (gâteaux/cake), amasosi yo mu nganda, n’ibiryo bitetse nabyo biba bikungahaye ku munyu.
Kugabanya bimwe mu byo turya birimo umunyu bishobora kugabanya igipimo cyawo mu mubiri.
Dr Valérie Quenum ajya inama yo kwirinda kongera umunyu mu biryo bitetse, no kwirinda ibiribwa byo mu nganda, n’ibiryo umuntu afata ku ruhande.
Naho OMS, ubu ni uburyo itanga bwagufasha kugabanya umunyu urya:
- Kurya ibiribwa bitekeweho no kwirinda ibyatunganyijwe mu nganda
- Guhitamo ibicuruzwa biribwa birimo sodium nke (munsi ya 120 mg/100 g ya sodium)
- Gutekesha umunyu mucye
- Gukoresha ibimera mu kurunga ibiryo aho kurungisha ibyakozwe n’inganda biba birimo umunyu mwinshi
- Kwirinda gukoresha amasosi akorwa n’inganda
- Kugabanya kurya ibiribwa bikorwa n’inganda
- Gukura ku meza akantu kajyamo umunyu mu kwirinda gushukwa ukongeramo
- Raporo ya mbere ku isi ijyanye no kugabanya sodium yatangajwe mu 2023. Igamije gukurikirana impinduka nziza muri gahunda zo kugabanya kurya umunyu nk’ingamba yafashwe na OMS mu kurwanya indwara z’umuvuduko w’amaraso n’umutima ku isi.
Ku bijyanye n’imirire muri Afurika, Dr Valérie Quenum atekereza ko imyifatire yo kugabanya kurya umunyu mu biribwa izafata igihe.
BBC