Impamvu Nahisemo Kumara Imyaka 17 Nta Muntu Wese Mvugisha No Kutagenda n’Imodoka Imyaka 22

Umunyamerika John Francis yafashe umwanzuro yo guhindura imibereho ye akaba umusore ufite umurongo ngenderwaho ahagazemo: yiyemeje kureka kugira uwo ari we wese avugisha bimara imyaka 17.

Yararuciye ararumira maze amara imyaka 17 nta we baganira mbere yo gutahura ko hari ikintu yifuzaga gutobora akakibwira isi.

Bijya gutangira, byatangiriye ku byago by’impanuka. Impanuka yabaye hagati y’ubwato bubiri bwari butwaye amavuta akoresha moteri z’ibinyabiziga.

Hari mu 1971 ubwo iyi mpanuka yateye ubwandu bukomeye butewe n’amavuta mu mwigimbakirwa wa San Francisco, aho utugunguru 500.000 twa peteroli idatunganije twasandariye mu mazi.

“Nkimara kumva iyo nkuru, nashakaga kubyibonera n’amaso yanjye. Nafashe imodoka yanjye nerekeza i San Francisco mvuye mu mujyi muto nari ntuyemo wa Inverness. Nabonye abantu ku mwaro mu matsinda matomato basukura.”

Binjiraga mu mazi hanyuma bakavanamo inyoni zo mu nyanja- imbata, amafi, udushopfu n’imisambi- zabaga zititizwa n’ubutita bwo gutoswa na peteroli.
Kubona inyoni n’abantu bagerageza kuzirokora no kuzitabara byamukoze cyane ku mutima kugeza ubwo yiyumvisemo ko byari ngombwa kugira icyo yakora.

“Naratekereje nti ‘Sinzongere gutwara na rimwe imodoka ukundi, kandi nafashe umwanzuro nywuhamanya n’umutima wanjye ko uko nari buzabigenze koko.”
Wibuke ko ubu turi myaka ya za 1970 i California. Buri muntu wese muri iki gihe yatwaraga imodoka cyangwa akayitega aho ari ho hose yajyaga, bityo kureka rwose gutwara imodoka cyari icyemezo n’intambwe y’ubutwari bukomeye ndetse kuri benshi bakumva bitarashobokaga, bikaba byari nko kwigerezaho.

John yisanze muri ibyo bihe ari we muntu wenyine ugenda n’amaguru. Ati “Natekerezaga ko buri wese azagendeshana nanjye ibirenge kuko uburyo amavuta yari yamenetse byakoze abantu ku mitima cyane ukajya wumva bavuga ngo “Nzareka gutwara imodoka.’ Aha rero, nta cyo numvaga gitangaje kuvuga. “Icyakora, mbyiyemeza, ababyumvise baravuze bati ‘Ibi ukora ni iki? Yasaze! Nta kizahinduka.’
“Na mama umbyara ubwe yambwiye ko ndi umugome mubi [nyina yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya heroin], ariko nakomeje kugenda n’amaguru.” “Ubwo nabigenzaga ntyo, hari ikintu cyatangiye kumbaho, natangiye kwiyumvamo ibyishimo, ntangira kwishimira kuba aho nari ntuye no kutongera kurira imodoka ngo nyitware ndeka kujya mu mujyi cyangwa kujya guhaha ibintu mu maduka ndabireka…nibera gusa aho nari ntuye.

Iki cyemezo cye cyakuruye impaka no kwibaza ibibazo byinshi mu bantu. Ati “Abantu barannyeze cyane banangisha impaka nyinshi bampinyura bambaza niba narumvaga koko umuntu umwe rukumbi hari impinduka iyo ari yo yose yazana.”

Abashoferi bamunengaga ko yabateye kwiyumva nabi cyangwa gushaka ko biyumva nabi, John agakomeza yisobanura…kugeza ubwo yarambiriwe kwisobanura, yabonaga asa n’ucurangira abahetsi, abantu ntibamwumvaga, ntibanashakaga kureka kugenda n’imodoka.

Impano y’umukunzi

Impano yahawe buri bucye ari umunsi w’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 27, John yasomaga igitabo cyitwa “The Hobbit” cya JRR Tolkien maze igitekerezo kimuzamo. Iki gitekerezo cyari uguceceka, ntazongere kuganira n’abantu, ntazongere kugira uwo avugisha, kuko ntawe bavuganaga ngo yumve ibitekerezo bye.

“Bityo rero, mu gitondo mbyutse ku munsi wakurikiyeho nararuciye ndarumira.” “Igihe cy’iyi ndahiro y’amasaha 24 atavuga, natahuye ko mbere nta muntu numvaga, aho ncececekeye, ni njye ubwanjye noneho wiyumvaga, kandi nshobora noneho kugira icyo niga.”

“Naratekereje nti ‘N’ejo nzaceceka,’ ni uko n’ejo n’ejobundi bigenda bityo icyumweru kirahita ikindi kirataha, nta muntu mvugisha.”

Ese umuryango n’inshuti ze baramwumvaga ?

Umukunzi wanjye yarabyishimiye kandi ntiyabigiraho ikibazo mu minsi ya mbere, gusa nyuma y’icyumweru cyangwa kirengaho iminsi yashatse kumenya igihe ibi bizarangirira (niba nzatangira kuganira n’abantu bari kumwe na we). Abantu bandi benshi batekerezaga ko nari nasazemo gato.”

Niyumvaga neza mbitewe no kutagira uwo nganiriza kuko natahuye ko narimo niga.”
“Mu byumweru bike byabanje, niyumvisemo ibiganiro byinshi mu bwenge bwanjye nibaza icyo nari nkwiye kuvuga n’igihe nari gutangirira kongera kugira uwo nganiriza hanyuma rero mfata umwanzuro wo kugira uwo ari we wese mvugisha nyuma y’umwaka umwe.”

Yakomeje guceceka ari na ko agenda amaguru aho yajyaga hose.
“Nkimara gufata uyu mwanzuro, numvaga nduhutse imitwaro yose hanyuma ndituriza ndaceceka, kandi n’imbere muri jye nkumva ncecetse.” Ni imvugo nziza: “Uguceceka kwanjye na ko kwaturije imbere muri njye.”

Ubwo umunsi we w’amavuko wageraga umwaka wirenze, yongeye gutekereza na none ku mwanzuro we maze yanzura kongera guceceka mu gihe cy’undi mwaka….umwaka na none warahise, hahita undi n’undi urataha bityo…

Imyaka 17 yarahise, aho icyo yakoraga cyonyine muri iyi myaka yose kwari “ugutekereza, kugenda n’amaguru ava muri California kugeza Oregon no kujya mu butayu.’’

Hanyuma na none kandi yasubiye mu ishuri, ngo abone impamyabumenyi, nubwo yabaga acecetse cwe! Ati “Ndibuka ubwo najyaga mu biro by’umwanditsi wa kaminuza ‘registrar’ (muri Kaminuza ya Oregon y’Epfo iri i Ashlandi) ngerageza kumusobanurira ko ntavuga kandi ko nashakaga kwiga.’’

“Nicaye imbere ye nubika umutwe hanyuma mfatanya ibiganza byanjye ndongera ndabifungura nkoresheje ikimenyetso cy’igitabo nigira nk’aho ndimo ngisoma.”
John yarongeye asubiramo ibyo bimenyetso kugeza ubwo basobanukiwe icyo yashaka kuvuga.

“Ese mama urashaka kwiga hano?’’, ni ikibazo registrar yamubajije maze John amusubiza azunguza umutwe awuzamura hejuru anawusubiza hasi avuga ‘yego’.

Kongera kuvugana na rubanda

John yagize amahirwe yo kwiga neza arangiza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza byamuhesheje impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (masters’ degree) aho yakoze ubushakashatsi ku kibazo cy’impinduka, intambara, amahoro n’ibidukikije. Hari mu mwaka wa 1986.

Aha rero amarembo meza kandi magari yatangiye kumukingukira. Yasabwe gukora nk’umujyanama wa leta ya Amerika inama ku kibazo cyo kumeneka kw’amavuta ya peteroli ahumanya ibidukikije no kuyandikira amabwiriza kuri iki kibazo. Umuryango w’Abibumbye na wo wamusabye kuwubera ambasaderi w’ibidukikije…

“Biratangaje cyane’’. Amazina atatu kandi hafi y’imyaka isaga 20 nyuma yaho, John yiyumvisemo ko hari ikintu cyo kuvuga yari afite hanyuma ashyiraho itariki ku ndangaminsi ye mu gatabo yandikagamo ibimubaho umunsi ku wundi.
Iyi yari itariki yiyemeje nk’iyo yagombaga kongera gutobora akavuga na none: Yari tariki 2 Mutarama 1990.

“Nahisemo uyu Munsi mpuzamahanga, kuko nashakaga kuganiriza rubanda no kuvuga ku bidukikije, ikintu kuri njye cyari kivuye ku bintu dutekereza mu buryo butajyanye nb’igihe- impinduka z’imiterere y’umwuka ziva ku biwuhumanya, ukumeneka kw’amavuta, ukwanduza no guhumanya ibidukikije n’ibintu nk’ibyo- kubihuza n’uburyo abantu ubwacu twitanaho.

“Tekereza urugero uburyo twanduza amazi tutitaye cyangwa ngo dutekereze ku bantu batuye epfo y’umugezi baba bagomba kuyasukura.”
Kwirinda kwanduza no guhumanya ibidukikije by’umwihariko amazi, ni bwo butumwa John yashakaga gusakaza ku isi kandi ko yari yiteguye kureka guceceka kwe byari bimaze imyaka 17.

Yiyumvise ate bwa mbere yongera kuvuga ?

John Francis acuranga igikoresho cya muzika yakoresheje ku munsi yongeyeho kuvuga ijambo rya mbere nyuma y’imyaka 17

“Natangiriye kuganirira rubanda i Washington DC, kuri hoteli yari yiyemeje kuntegurira ibirori bito, aho natumiye zimwe mu nshuti n’umuryango wanjye.
Bimwe mu bitangazamakuru birimo National Geographic na Los Angeles Times byari byaje gutara iyo nkuru.

“Narabanje ncurangaho gato kuri banjo (ni igikoresho gisa nka gitari) hanyuma ntangira mvuga nti “Mwakoze mwese kuba mwaje hano.” Aha mama wanjye yahise ahaguruka ku ntebe yari yicayeho asimbukira hejuru mu byishimo byinshi aravuga ati “Haleluya, John aravuze!

Icyakora kuko nari maze igihe kirekire ntumva ijwi ryanjye, sinasobanukirwaga rwose aho ryaturukaga, narebye inyuma ngo ndebe uwaba yaravugaga icyo natekerezaga njye. “Narashidutse cyane ntangira guseka ni uko mbona data anyitegereza atekereza ati ‘Ni byo yarasaze rwose.’

Iryo ni ryo ryabaye itangiriro ryo kongera kuvuga kwe no kongera nibura kubaho ubuzima busanzwe, ubu nubwo John akoresha imodoka mu ngendo ze, aracyakora ingendo nyinshi n’amaguru.

“Ndacyagenda n’amaguru. Mu kuri, guhera muri Kanama nzaba ngenda n’amaguru muri Afurika. Ikindi rero hari ubwo mara umunsi wose ntavuze ijambo na rimwe. Ibyo ari byo byose, imyaka 17 ntavuga n’imyaka 22 yo kugenda n’amaguru ntiyagenda ityo gusa.”

Abajijwe ngo “ese wagira abandi inama yo kugenza batyo bakoresheje kutavuga?, yasubije iki kibazo ati “Njye najya inama yo kumvikana gusa.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo