Impamvu koza amenyo kabiri ku munsi atari byo byiza buri gihe

Twese twibaza ko tuzi koza amenyo yacu – gucishamo uburoso mu gitondo na nijoro, kwiyunyuguza ugacira, rimwe na rimwe ukaba wanakoresha umuti wa ’mouthwash’.

Ariko inzobere mu menyo zivuga ko na ba bantu bita cyane ku koza neza amenyo bashobora gukora amakosa atuma ibyiza byose bakoze bayoza biba impfabusa.

Dr Praveen Sharma, wo muri University of Birmingham agashami kigisha iby’amenyo, avuga ko "niba ishinya yawe iva amaraso cyangwa hari aho ibyimba ibyo ni ikimenyetso ko ukeneye koza neza amenyo".

Ibi ni ibintu bine uyu muganga w’amenyo hamwe na bagenzi be Dr Xand na Dr Chris van Tulleken bavuga ko benshi muri twe dukora twibeshya nyamara tubihinduye byafasha cyane amenyo yacu:

1. Koza amenyo rimwe neza biruta kabiri vuba vuba

Ariko Dr Sharma avuga ko icy’ingenzi ari ukuyoza neza atari ukuyoza kenshi.

Ni imwe mu nama zikomeye z’abaganga b’amenyo henshi ku isi – kuyoza kabiri ku munsi.

Agira ati: "Uramutse ubona akanya, yego, kabiri ku munsi. Ariko byaruta kubikora neza rimwe ku munsi kurusha kabiri vuba vuba".

Uhisemo kubikora rimwe ku munsi ajya inama ko byaba nijoro kandi ugacisha akantu hagati y’amenyo (flossing).

Nibyo abantu benshi ntibakunda gukora icyo gikorwa cyo kunyuza akantu hagati y’amenyo, ariko Dr Sharma avuga ko uburozo bwabugenewe, by’umwihariko ubwa ’rubber’, bubikora neza kandi ntibubabaza.

Mu koza neza amenyo, buri ryinyo rigira hanze tubona, inyuma n’impande zaryo, aho hose hagomba kozwa.

Dr Sharma ajya inama yo koza uzungurutsa uburoso mu buryo bw’uruziga kandi udakoresheje imbaraga nyinshi. Akanavuga ko dukwiye kwita cyane ku mwanya w’aho ishinya ihurira n’iryinyo kuko ari ho indwara z’ishinya zibasira.

Dr Xand avuga ko ari ingenzi koza amenyo ubyitayeho, no kwirinda kubikora uri mu bindi nko kureba kuri telephone yawe.

2. Oza amenyo mbere yo gusamura, si nyuma yabyo

Abantu benshi boza amenyo bakimara kurya, nyamara ibyo bishobora kuba bidafasha amenyo yawe.

"Ibyiza, oza amenyo mbere yo gusamura[gufata ifunguro rya mu gitondo]" ni ko Dr Sharma avuga.

Yongeraho ati: "Si byiza koza amenyo ukimara gufata amafunguro. Niba ubikoze ugomba gushyiramo umwanya hagati yo kurya no kuza amenyo".

Ibyo ni ukubera ko ’acids’ zo mu biryo n’ibinyobwa, cyane cyane nk’imbuto cyangwa nk’ikawa, bifasha iryinyo kumera neza kandi koza amenyo ako kanya bikaba bishobora gutuma ibyo bihita bihagarara.

Dr Chris ajya inama yo kwiyunyuguza n’amazi umaze kurya maze ugategereza nibura iminota 30 nyuma yo gusamura ukabona koza amenyo.

3. Reka kwiyunyuguza umaze koza amenyo

Niba iyo urimo koza amenyo ushyira utuzi mu kanwa ukajugutura ugacira, warangiza ukaniyunyuguza utyo, ushobora kuba ukwiye gutekereza uko wabireka.

Dr Sharma ajya inama ati: "Uracira ariko ntugomba kwiyunyuguza".

Kwiyunyuguza n’amazi bisohora umuti wa fluoride, ibyo bivuze ko gucira uwo muti wari usigaye bituma udashobora gukorameza akazi ko kurinda amenyo.

Ni byiza gucira ariko si byiza kwiyunyuguza ukamarayo umuti wose wari gusigara urinda amenyo yawe.

4. Umuti wo koza amenyo uhenze si wo mwiza cyane

Mu gihe aho icururizwa uzahabona amoko menshi biba byoroshye kwibwira ko uhenze ari wo ushobora washafasha kurushaho amenyo yawe.

Ariko ku bwa Dr Sharma, ntabwo mu by’ukuri ari ubwoko bw’umuti w’amenyo uhitamo, icya ngombwa ni uko uba ufite ubwoko bumwe bw’ibigomba kuba bigize bene iyi miti dukoresha twoza amenyo.

Agira ati: "Igihe cyose umuti ukoresha ufite ’fluoride’, nta tandukaniro rinini riba rihari n’iyindi." Yongeraho ko we agura umuti wose abona uhendutse, upfa kuba ufite ’fluoride’.

’Fluoride’ ifasha kurinda igice cyo hanze tubona cy’iryinyo, ikanarinda ko bacteria zangiza iryinyo (decays), kandi ibyo ni byo mu by’ukuri by’ingenzi ku buzima bwiza bw’amenyo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo