Impamvu amaso yawe ahora atukuye

Rimwe na rimwe ushobora kubona amaso yawe yabaye umutuku ndetse ukaba wagira ngo si ayawe, bamwe bagatangira kukwibazaho bakeka ko waba unywa itabi, gusa bibaho gutukura amaso ndetse rimwe na rimwe bikajyana no kubyimba cyangwa kuyabyiringira.

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera amaso gutukura.Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora gutera gutukura amaso ndetse n’ubufasha.

Zimwe mu mpamvu zitera gutukura amaso:

1. Kunywa itabi

Kunywa itabi bigendana no kurwara indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, umutima na kanseri. Si ibyo gusa kuko banagira ikibazo ku maso yabo kuko ahora atukuye ndetse banasaza amaso vuba ugereranyije n’abatarinywa.Umuti wabyo ntawundi ni ukurireka.

2. Urumogi

Ushobora kutanywa itabi ariko ukaba unywa urumogi.Mu rumogi habamo ikinyabutabire cyitwa THC (Tetrahydrocannabinol) kikaba kizwiho gutera imitsi kurega bigatuma amaraso areka mu maso bigatwara kandi amasaha menshi ngo bikire..Aha naho ntawundi muti uretse kureka urumogi.

3. Kudasinzira

Amaso atukura, abyimbye ni ikimenyetso cyo kudasinzira neza. Ushobora kudasinzira neza kubera akazi, kubura ibitotsi, indwara cyangwa indi mpamvu harimo no kurara mu tubyiniro.Aha abenshi iyo bucyeye bitabaza imwe mu miti ishyirwa mu maso ngo agarure kuba umweru nka Visine na Minhavez, nyamara inama nziza ni ugufata umwanya ukaruhuka ukaryama ugasinzira neza kuko birikiza iyo wabashije gusinzira neza. Imiti si myiza mu gihe nta burwayi bwihariye ufite.

4. Zimwe mu ndwara z’amaso

Hari indwara zinyuranye z’amaso ziyatera gutukura harimo amaso azwi nk’amarundi, ndetse n’ubundi burwayi bunyuranye bw’amaso burangwa n’ibimenyetso binyuranye harimo no gutukura kwayo.Ibi byose kubivura havurwa indwara kuko iyo ikize no gutukura birakira.

5. Urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Gukoresha cyane ibikoresho bifite urumuri bitanga nka televiziyo, mudasobwa, telefoni nabyo bizwiho gutera amaso kunanirwa nuko agatukura.Impamvu ibitera kenshi ni uko iyo turi kurebamo duhumbya gacye nuko bikagabanya ububobere bw’amaso, ingaruka ikaba kwa gutukura.Niba akazi ukora kagusaba gukoresha ibi bikoresho usabwa kujya unyuzamo buri minota 30 ukaba ubigiye kure byibuze iminota yindi hagati ya 2 na 5. Niba ari telefoni yo byibuze buri minota 15 usabwa kuba uretse kuyirebamo ahubwo ugakora umwitozo wo guhumbaguza kugirango amaso yongere abobere.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo