Impamvu 5 Ubuzima Bwakubanye Insobe

Tuba mu isi aho impinduka na za kirogoya ntaho bihungirwa. Mu myaka isaga ibiri ishize, twagiye kubona no kumva tubona icyorezo cyaje bugubugu kitwituraho turashoberwa. Nta bushobozi bwo kukigenzura ndetse imbaraga zidushoboza kugena icyo dukora zari zadukuweho. Kugira ngo turokoke, twagombye kwemera no kubaha amategeko yashyizweho na leta kugira ngo twirinde kandi twirukane agakoko byavugwaga ko gashobora burundu kwangiza umuryango mugari tubamo uko tuwuzi ubu. Kuki ubuzima bugoye?

Kimwe nawe, byarankomereye kumenyera kubaho ubuzima aho kugira uwo twegerana ngo dusabane bisanzwe bya kimuntu bidashoboka uretse abo tubana mu rugo. Numvise ndatinze ko kugira ngo mbashe gucengera nkabana n’amabwiriza n’amategeko ya COVID-19, nagombaga koroshya ubuzima bwanjye uko mbishoboye kose.

Uko nakomezaga ubuzima bwanjye, ni ko bwarushagaho kunsaza, kumpangayikisha no kuntera ubwoba. Ibi ntibyanyoroheye ndetse umunsi ku wundi, nagombaga kugira icyo nkora ngo mpangane n’imbogamizi yari inyugarije iruta izindi zose kunkomerera ari yo: ibitekerezo byanjye.

Kuki ubuzima mu by’ukuri bugukomerera ukabura icyangwa cyabwo ?

Niba wumva ko ubuzima ubayeho bugukomereye, nifashishije iyi nkuru y’urubuga lifehack.org, ndakugezaho impamvu 5 ibi bikumereye bityo. Amakuru meza ngufitiye ariko ni uko nuramuka uhanganye n’izo mbogamizi 5, uzaba ufite amahirwe menshi yisumbuyeho kandi meza yo kubaho ubuzima budakomeye.

1. Kwibanda ku gukomera k’ubuzima

Iyo ugira amahirwe yo kubaza Conficius niba ubuzima bukomeye, igisubizo yaguha ni uko, “ubuzima rwose buroroshye, gusa ni uko twibanda mu kubukomeza.” Conficius ni umutekereza (filozofe) ukomeye w’Umushinwa, benshi mu Bashinwa n’abandi baturanye n’icyo gihugu bagendera ku bitekerezo bye bifatwa nk’ivanjili kuri benshi.
Igikorwa cyankomereye ndetse cyampangayikishaga kurusha ibindi nabonye mu gihe cya gumamurugo ya 4 kwari uguhaha nsanzwe nkora rimwe mu cyumweru.

Kumenyera uburyo bushya bwo guhaha aho wisangaga inyuma y’imirongo miremire imbere y’iduka musabwa guhana intera ya metero 2 haba hanze n’imbere mu iduka cyari ikintu kinteye ishozi cyane.

Umuntu umwe mu rugo ni we wari yemerewe kujya guhaha, nisanze ari njye uhawe iyo nshingano. Natangiye gutinya urugendo rwa buri cyumweru, kandi nagombaga gukora cyane uko nshoboye ngo mpangane n’umuhangayiko wari unsaze. Nyuma gato naje gusanga uko ninkomeza kwizera ko uyu mwitozo wo guhaha ari ikintu gikomeye, uzi icyari kuba? Niko byari kumera: Byari kunkomerera koko.

Biroroshye kubona ikintu nk’igikomeye iyo kiduhatira ubuzima bwacu tubuganisha mu nzira runaka, nyamara akenshi ni ingenzi mbere na mbere kubanza kubona iyo mpinduka mu buryo bwiza kandi butaremereye. Iyi mpinduka izakwigisha iki? Ese wayifata ukayishyira mu kamenyero kawe bitabanje kukubangamira? Nubona impinduka, uba ukwiye kuyimenyereza uko ushoboye kose udatinze.

Ugukomera kwa baringa

Ugukomera kwa baringa ni yo mpamvu twe ibiremwamuntu twisanga mu nzira yo gukomeza ubuzima bwacu aho koroshya ibintu. Iyo duhanze amaso amakuru menshi bikabije cyangwa turi mu mimerere yo gushidikanya ku kintu runaka, mu buryo bwa kamere tuzibanda ku bukomere bw’icyo kintu aho gushaka igisubizo cyose. Mu nkuru imwe iherutse gusohoka, umwanditsi asobanura ko “iyo twisanze duhanze ugukomera kwa baringa, tuba twibanda cyane bikabije ku gukomera kw’ikibazo kungana na 10% tukirengagiza ukoroha kwacyo kwa 90%.”

Iyo uhanganye n’ikibazo [situation] wumva ko gikomeye kandi cyakurenze, gerageza kwibanda ku kugikemura ukoresheje ibisubizo n’ingamba zoroshye. Ibaze iki kibazo: Ninkoresha uburyo bworoshye kandi buziguye, umusaruro uzaba uwuhe? Gukomeza kuba muba mu gihirahiro cyangwa wenda igisubizo? Ntekereza ko nawe aha uzi igusubizo!

2. Gukomeza guhangayika

Nk’abantu, turi ibiremwa by’amarangamutima. Iyo tujagaraye mu bwonko (stressed), turakaye, tutabonye ibyo twitegaga cyangwa tutishimye, ibitekerezo n’amarangamutima yacu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo twitwara (react) kuri iki kibazo.

Gukomeza guhangayikira ubutaretsa ibibazo byawe n’ibigutegereje ahazaza bishobora kugushengura bikakumaramo imbaraga ndetse bikakwangiriza umubiri ndetse bikagutera uburibwe mu marangamutima mu buzima bwawe. Uko ukomeza guhangayika, ni ko ubuzima busa n’uburushaho kugukomerera.

Gushaka uburyo bworoshye kandi burusha ubundi bwiza bwo gukemura ikibazo si ibintu bitwizanira bityo mu buryo bwa kamere. Bisaba gukora kandi tugashyiraho imihati ihoraho ngo tubashe kugenda iyo nzira ikikije ibibazo n’imipira iremereye ubuzima butujugunyira.

Ku bw’amahirwe, hari ingamba nyinshi wafata zikagufasha guturisha umutima wawe ukoroshya umuhangayiko wawe. Gerageza ibi bintu bikurikira urebe icyagukorera:

• Imyitozo yo guhumeka
• Gutekereza (meditation)
• Imyitozo ifasha umutima gutera neza (cardio exercises)
• Kwandika muri ajenda (diary)
• Gukora yoga
• Kumva umuziki
• Kuganira n’inshuti

3. Kugerageza kugenzura no kwita kuri buri kintu kiba mu buzima

Tuba mu isi igiye y’uruvangavange n’uruvunganzoka rw’ibiyiberamo kandi bishobora kuba ikintu gikomeye kubona ibisubizo by’ibibazo duhura na byo mu buzima bwacu. Twese hari ikintu dufite dutinya, byaba ubwoba bwo gutsindwa ntitugere ku cyo dushaka, gupfa cyangwa kubura uwo twakundaga. Guharanira kugira ubugenzuzi (control) ku buzima bwa runaka ni ukugerageza gutaba ubwoba bwawe kugira ngo utazahangana nab wo.

Niba ufata imyanzuro yerekeye ubuzima bwawe ushaka kugenzura ibibubamo byose, aha ni igihe cyo kubihagarika. Guharanira kugenzura ubuzima bwawe ni ikimenyetso cy’uko ubaho ubuzima bwawe mu bwoba. Ukeneye guca ingoyi z’ubwoba bwawe ukiga kwemera ko hari ibintu mu buzima udashobora kugenzura ndetse utanafite ubushobozi bwo kuba hari icyo wabikoraho.

Niwemera ko ubuzima ari urugendo ugenda utoteza inzira yabwo aho kugerageza kubigenzura bwose, uzasanga ko uko ubona ubuzima bizahinduka bukaba bwiza (positive) aho kububona nk’ubukomeye.

“Ubuzima ni 10% y’ibikubaho na 90% y’uko ubyitwaramo,” ni Charles R. Swindoll wavuze aya magambo.

4. Gushingira ibyishimo byawe ku by’abandi

Ubuzima bwawe iteka buzagorana ndetse bugukomerere cyane nushingira ibyishimo byawe ku bandi bandi bari mu buzima bwawe. Ibyishimo ntibiva ku bandi, biva imbere muri wowe.

Nushaka kubaho ubuzima bwawe ushingiye ku byishimo by’undi muntu, kenshi amagorwa y’ubuzima azakugariza hanyuma wisange wabuze icyiyumvo cyo kubaho nkawe. Uzasanga iteka ugerageza gushimisha abandi ngo utume bahorana ibyishimo- ikintu kinaniza kandi kikangiza imibereho yawe myiza.

Ukeneye kuruhuka ugahumeka, ukirebamo imbere mu ndiba y’umutima hanyuma ugahitamo. Ese ushaka kubaho ubuzima wiha agaciro wowe ubwawe ndetse ukiyizera mu buryo ukwiye, cyangwa se urashaka kubaho ubuzima bushingiye ku byishimo by’abandi? Njye nzi icyo nahitamo.

5. Kwivanga muri za rwaserera z’ubuzima

Mu kwivanga no kwiterera mu mata nk’isazi mu bibazo na rwaserera by’abandi bantu, ukomeza ubuzima bwawe kurusha uko byakagombye. Rwaserera, ibibazo bigeretsho kugira abantu babi (toxic) mu buzima bwawe ni ikirungo cyiyongera ku ipanu ubuzima bugukarangiraho ubundi ukabaho ubuzima bugushengurira amarangamutima kandi bukakugora cyane.

Hari ubwoko bw’abantu babaho ubuzima bwabo muri rwaserera n’inkubi z’imiyaga nsa. Bahitamo gusubiza ibibazo by’ingorane z’ubuzima mu buryo budatanga umusaruro. Bene abo ujye ubagendera kure. Nibagusanga bazanye bazanye rwaserera zabo, ujye ubanza uhumeke wikije umutima, nuko wihe igihe cyo gutekereza neza no kugira icyo ukora mu buryo bwiza kuri icyo kibazo utaguye mu mutego wo kwikorera ku rutugu ingufu mbi (negative energy) zabo.

Si ibintu uzahita ubasha rimwe, gusa uko ukomeza kugira icyo ukora cyerekeye kwiyakira no kwiyizera wowe ubwawe, ni ko uzaba umunyembaraga kandi wigirire icyizere kurushaho. Hamwe n’izi mbaraga, uzabasha gutera intambwe maze rwaserera mbi zose uzivane mu buzima bwawe. Numara gukora ibi, ubuzima bwawe buzakugora gake ndetse bibe ari ko bikorohera kurushaho kugenda inzira y’ubuzima uhangana wemye n’ingorane ubuzima buzagushyira imbere utabiteganyaga nta n’uruhare ubigizemo.

Muri make

“Niwiyakira ukanakira ubuzima mu mwuzuro wabwo no kutamenya icyo buzana iteka, uzasanga budakomeye, bugorana gusa iyo utabwakiriye,” ni ko Marty Rubin yavuze.

Nta kizabuza ibisataza kuza, ndetse iteka ubuzima buzazana ibihe birushya kandi uko uzabukomeza, ni ko buzagukomerera kurushaho.

Uko wibanda ku gucecekesha amajwi akuri mu mutwe, kugumya utuje ndetse ukitega amatwi wowe ubwawe uko uhumeka, ni ko ubuzima buzakorohera. Ubu ni uburyo bworoshye kandi buhendutse bwo kubaho ubuzima bwuzuye bwujujwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo