Watermelon (soma: wotameloni) ni urubuto rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye ndetse rukaba rugirira umubiri akamaro gakomeye cyane. Uru rubuto rero rumaze kwamamara cyane rukaba rushobora kuribwa mu buryo butandukanye nko kuba warushyira kuri salad ndetse ukaba wanarurya rwonyine. Abantu benshi bakunze kurya uru rubuto, nyamara ntibazi akamaro rugirira imibiri yabo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima bita elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti 4 REASONS YOU SHOULD EAT MORE WATERMELONS, tugiye kureba impamvu 4 kurya uru rubuto ari byiza ku buzima bwacu:
1. Watermelon ikungahaye kuri Vitamini zitandukanye
Watermelon ikungahaye cyane kuri vitamin A, iyi vitamin ifasha cyane amazo gukora neza, Vitamini C, iyi yo izamura ubudahangarwa bw’umubiri, ikarinda uturemangingo kwangirika,ifasha amenyo kumera neza ndetse igafasha imvune gukira vuba ndetse na Vitamin B6 ifasha cyane ubwonko gukora neza.
2. Watermelon irinda indwara z’umutima ndetse na Kanseri ya Prostate
Watermelon ikungahaye ku kinyabutabire bita Lycopen, iki kikaba gifasha kurinda ndetse no kurwanya indwara zifata umutima (Heart Diseases) ndetse na Kanseri ya Prostate. Niba rero ushaka kwirinda izi ndwara ni byiza kwimenyereza kurya izi mbuto za Watermelon.
3. Watermelon irinda indwara y’umuvuduko w’amaraso
Watermelon ikungahaye kuri Potassium, iyi rero ifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse igafasha imikaya (Muscles) y’umubiri ndetse n’imyakura (nerves) gukora neza.
4. Watermelon ifasha imitsi y’amaraso gukora neza
Watermelon ikungahaye cyane ku byo bita citrulline na amino acids, ibi rero bifasha imitsi y’amaraso ndetse bikanatuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Niba umaze gusoma ibi ukaba utaryaga uru rubuto, noneho ubonye akamaro ka Watermelon,tangira rero ujye urya uru rubuto kuko bizafasha umubiri wawe gukora neza ndetse bikurinde n’indwara zitandukanye.
/B_ART_COM>