Gutekereza no kwiha intego biroroshye. Gusa kugena ibice bifatika by’intego, gukora imbata (plan) y’ibikorwa, hanyuma ugakurikiza umurongo w’ibyo bikorwa ari na ko usunika “iye bagabo!!” urenga imbogamizi n’inzitizi uhurira na zo mu nzira ni indi nkuru. Nk’uko ubibona, impamvu ni nyinshi tunanirwa kugera ku ntego zacu.
Teddy Roosevelt wabaye Perezida wa USA azwi cyane kubera aya magambo yavuze agira ati:
“Nta kintu mu isi umuntu akwiriye kugira cyangwa gukora niba kidasobanura umwete, uburibwe n’ingorane.”
Byakoroha gutunga runaka intoki kuko yahunze uburibwe n’ugukomera kw’ibibazo kuko intego nyinshi rubanda twiha zitagerwaho, gusa nta kabuza hagomba kuba hari ikirenze icyo, si byo? Kirahari rwose.
Muri iyi nkuru twaguteguriye twifashishije urubuga lifehack.org, turakugezaho impamvu zitubuza kugera ku ntego zacu ndetse n’utunama duke twagufasha kugera ku ntego washyize ku rutonde rwawe bwite.
1. Kwerekeza ibitekerezo ku nyungu aho kubishyira ku murava
Gutekereza ku nyungu ya nyuma no kugera ku ntsinzi yo kugera ku ntego bishimisha umutima: “Eh ‘Man’, si njye uzarota mbonye kariya kazi gashya” cyangwa “Nzaba nkeye bikaze ku mucanga ku mazi muri iyi mpeshyi” aya ni amagambo wumva rwose atera akanyabugabo. Biroroha gutangira wumva wujuje imyuka n’ingufu ndetse ufite umurava koko ku ntangiriro kuko icyo twibandaho ari impera.
Nyamara, hari itandukaniro ry’icyo ubwonko bwacu bwibandaho mbere y’uko dutangira intego zacu na nyuma y’uko mu by’ukuri dutangira. Mbere y’uko dutangira gukora tutikoresheje, twibanda ku nyungu ibyo twiyemeje bizazana. Hanyuma gake gake, dutangira kwibanda cyane ku mwete (ni ukuvuga gukora cyane ‘hard work) n’imbaraga bisaba ngo tugere kuri iyo nyungu.
Urufunguzo rero ni ni uguhindura ibitekerezo tukabigarura ku nyungu kuko kenshi bisaba imbaraga gusunika ngo ubigereho.
2. Intego zacu ntizisobanutse, ntizitomoye
Birashoboka ko ushaka kwandika igitabo cy’inkuru y’impimbano (novel) kizacuruza amakopi amamiliyoni cyangwa ukaba icyamamare kuri YouTube. Yego, ibyo ni byiza, kandi nta cyo bitwaye rwose, ariko se ni gute ugambiriye kugira izo nzozi zawe impamo? Niba nta mugambi wanditse ugaragara w’uko ibi uzabigeraho, ibyo ni ibyifuzo biri aho gusa, ni nk’inzozi nsa urota ku manywa.
Niba utarasoma igitabo cyangwa ngo inyandiko wanditse ndende ibe itarusha uburebure ubutumwa wandika kuri Twitter, Facebook cyangwa WhatsApp, kwandika igitabo kizacuruza ni inzozi zishingiye ku busa. Na none kandi, kuvuga gusa ko ushaka kuba icyamamare kuri YouTube ni icyuka, niba utabasha kwerekana bitomoye icyo uzahakora.
Shyiraho intego ‘z’UBWENGE’ (SMART), ziri specific (zitomoye), zibarika mu buryo bw’imibare (Measurable), ushobora kugeraho (Achievable) ndetse za nyazo (Realistic) Soma inkuru twakoze ku buryo ukora intego “z’UBWENGE”.
Izo ntego zawe zisobanure ushyiraho intego nto uzagenda ukora uko iminsi izagenda ihita, nko “kujya mu itsinda ry’abanditsi b’ibitabo” cyangwa “gukora videwo imwe mu cyumweru.” Ibi bizaguha kugira ukwibanda no kuguma ku ntego bigufasha kugera ku za ntego zibyibushye.
3. Ufite byinshi cyane byo gukora bigutegereje
Kugira intego nyinshi mu gihe kimwe si bibi. Icyakora kugira intego nyinshi ku buryo nta cyo ufata nk’icy’ibanze (priority) bizatuma ugira umusaruro hafi ya ntawo. Niba wumva usa n’aho hari igikorwa utuzuza neza byuzuye cyangwa usa n’aho utazi icy’ibanze, bisa n’aho wihereye icyarimwe intego nyinshi bikabije.
Benshi muri twe dukunda gutekereza ko dufite ubushobozi bwo gukorera icyarimwe imirimo myinshi nyamara siyansi si uko ibivuga, ndetse n’Umunyarwanda utarakandagiye mu ishuri yavuze ko “imirimo ibiri yananiye impyisi.”
Uritonde utaziyikoreza imitwaro utabasha kwigeza ku rutugu kuko ibi bikunaniza n’iyo ushoboye kwikorera utagifite intege ziyigushyiraho, iga ahubwo kumenya icyo wakora mbere mu byo wiyemeje, uzagera ku ntego wihaye byihuse.
Umva ko ufite igihe gito kandi ko udashobora gukora buri kintu icyarimwe. Menya ko mu gihe utarangije ibyo wakoraga, ubura amahirwe yakagusekeye iyo urangije imishinga ukoraho.
4. Igenamigambi ribi rituma umwete wawe wose upfa ubusa
Buri ntego izasaba nibura kugena gato umugambi mu buryo bumwe, mu gihe indi, nta kabuza izasaba kuyigenera imigambi mu buryo bukomeye bimwe byanasaba ko ukoresha ababyize. Niwirengagiza cyangwa ntiwite ku gukora ku ntambwe zerekana uko uzava ku cyapa A kugeza kuri B, ibyago byinshi ni uko utapfa ugeze kuri B.
Bishoboka ko ushaka kongera abakiliya ba bizinesi ukora ku kigero cya 30% muri uyu mwaka dutangiye. Ese uzakenera kongera abakozi ngo ubigereho? Ni izihe ngamba nshya washyiraho? Ese ingamba mwakoreshaga mu kwamamaza murazinoza cyangwa murazireka mukore izindi? Kwibaza no gusubiza bene utu tubazo mu ntango ndetse n’igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje ni ingenzi cyane.
5. Gutakaza kurora ‘impamvu y’ikirenga’
Intego ni byo, zishobora gushyirwaho kuri buri ngingo yibazwaho ariko niba udafite ‘impamvu y’ikirenga’, ndakurahiye, bituma byoroha ‘kubivamo’ igihe cyose icyaguteraga umurava no kumva ushishikariye umugambi gisa n’aho kivuyeho.
Kumva neza uburyo intego yawe igufitiye akamaro n’inyungu zikomeye bikubashisha gushikama ubudatsimburwa ntucike intege n’ubwo byakomera bite!
Reka tuvuge ko wiyemeje kwimura umuryango wawe ukajya mu mujyi mushya gukorerayo akazi. Niba ufite abana bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu, bishoboka ko bizagorana kubyumva. Gusa nubasobanurira batarumva ‘impamvu idasubizwa inyuma’ hari ubwo batabyemera kuko barashaka kumva ngo ‘ni ukubera iki?” Urugero, kubabwira ko bagomba kwimuka kuko mama na papa umwe yabonye imirimo mishya byakoroha. Iyo ni impamvu ariko se kubera iki?
Ahari, kwimuka bisobanura ko urugo ruzinjiza aruta ayo rwinjiza bigatuma mubaho neza kurushaho kandi heza kurushaho.
Kuri iyi ngingo y’intego n’impamvu ikomeye yo kuyigeraho, urugero ruzwi cyane rukunda gutangwa ni umwete abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda barwananye bagatsinda igisirikare cyari kibakubye ubwinshi mu mubare, ibikoresho ndetse n’amasomo ubwayo mu gihe abandi bo bari bafite intego yo kugaruka mu gihugu cyabo, bakava ku izina ry’impunzi bagacyura ababyeyi babo bagasazira kuri gakondo bari baravukijwe ku maherere.
6. Inzitwazo, inzitwazo na none inzitwazo
Ibintu bizagenda nabi, ntibigende uko wabiteganije. Iryo ni ihame ry’ubuzima. Nihagira ikikwitambika ntugere ku ntego yawe, ni nde uzashinja amakosa? Ni nde uzagerekaho icyaha? Umukoresha wawe wagutindije ku kazi bigatuma udakora kuri cya gitabo wandika cyangwa ikirere cyabaye kibi bikubuza kujya muri siporo? Niba atari ikosa ryawe, nta cyo wabikoraho, si byo ?
Buri wese iteka ashobora gutanga inzitwazo zo kudakora iki cyangwa kiriya. Gushaka no gutanga inzitwazo zakubujije kugera ku ntego yawe kenshi biroroha kurusha gukomeza ugatera intambwe ugana imbere. Mu gihe hari inzitwazo zakumvikana, hari izindi ziba ari ziri aho gusa, ari kwa kundi utabura icyo witwaza gusa.
Inzitwazo biroroshye kuzitanga iyo bigeze ku kuba wava ku ntego wihaye gusa buriya zigusiga mu gisa n’ikinya. Utitondeye inzitwazo, zishobora kukubuza kugera kuri buri ntego wiha. Niba wumva wegereye ibyago by’uko intego yawe yahura n’imbogamizi, itegereze neza hanyuma wibaze niba impamvu ugiye guhagarika intego yawe ifatika cyangwa hari urwitwazo ruto rw’intege nkeya rukubuza gukomeza.
Emera ko ari amakosa yawe kutagera ku ntego zawe. Nufata inshingano ukiyemeza ukemera ko ari wowe nyirabayazana, uzisanga noneho ubizi neza ko ufite ubushobozi bugenzura bunagushoboza kugera ku ntego zawe.
7. Ubwoba bwo gutsindwa no kutagera ku mugambi
Kutagera ku ntego wihaye kubera ubwoba bwo gutsindwa no kutagera ku mugambi (fear of failure) ni urucantege rukomeye cyane kandi ni ukwishidikanyaho kuzagufata kugusigaze inyuma mu buzima. Nta muntu wifuza gutsindwa, kandi ubwoba bwo gutsindwa kenshi bukomoka ku kumva wakora ibintu bitagira inenge, uri nta makemwa (need for perfectionism). Nyamara nta mwiza wabuze inenge.
Kwanga kwiyemeza gukora ibikomeye (gufata risks) si yo nzira wagaciye. Icyiza ahubwo ni uko iyo witegereje impamvu ushobora kuba ufite ubwoba, aha bigushoboza gutekereza uko wabunesha ntiwemere ko burogoya intego zawe.
8. Kunanirwa kwitega no kwitegura inzitizi
Urabizi? Uwo mugambi wawe mwiza, uteye amabengeza ndetse usa n’aho ari mwiza ku buryo utakwanga kugenda neza nk’uko wawuteguye, ntabwo uzagenda neza uko wawugennye. Ibyago n’ibibazo bitera bidateguje, ingorane n’inzitizi na zo ugahura na zo utabiteganije, ni ko isi iteye. Nuramuka unaniwe kwitegura no kwitega bimwe muri ibi bibazo mbere y’igihe, bishobora kuzakubuza kugera ku ntego yawe byose hamwe.
Gerageza gushyiraho ingamba n’inkomezi uzifashisha igihe waba wumva utangiye guta umurongo cyangwa ibibazo bigusatira. Kugira umugambi wa mbere (plan A) ukomeye nk’urutare iteka ni ikintu cyiza, gusa na none kugira umugambi wo kwifashisha (plan B) igihe uwa mbere (A) wanze si igiterezo kibi.
9. Nta gihe ntarengwa gihari
Byaba ari ukugerageza kwiga umwuga mushya cyangwa kuba umuherwe w’uruganda, ishyirireho igihe ntarengwa hanyuma ucyandike! Uri 42% ku kigero cy’amahirwe yo kugera ku ntego zawe nuramuka uzanditse kandi nutishyiriraho igihe ntarengwa (deadline), ibi wiyemeje ntibizaba.
Aha rero, kuki gushyiraho igihe ntarengwa ari ingenzi kugira ngo ugere ku ntego yawe? Nyirantarengwa y’igihe imera nk’igufata igahora ikwibutsa ibyo ukora ari na ko ikwishyuza igihe uta. Reka tuvuge ko ushaka kugabanya ibiro 20. Yego, ariko ryari se? Niwiyemeza ko uzaba wabigezeho bitarenze itariki ya 1 Kamena, ni urugero, uzabigeraho cyangwa ntibikunde, gusa ‘deadline’ igushyiraho igitutu cyo guhaguruka ukajya gukora ibyo ugambiriye.
10. Kwemerera abacantege gushidikanya ku ntego yawe
Uko intego iba ngari, ni ko uzagira abantu bazashidikanya ko ushobora kuyigeraho. Biroroshye kumva abacantege maze ukemerera ugushidikanya kwabo kuguca intege no gutinza intego zawe kandi ibi bishobora kuba impamvu tutabasha kugera ku ntego zacu. Iteka ryose hazaba abanenga n’abanzi kandi uko ubona bashidikanya bakanatanga ibitekerezo bibi ku mushinga wawe bifite imizi mu ishyari ryabo.
Ntukemerere ubuswa n’icyizere gike bifitiye kukubuza gukoresha imbaraga n’ubwenge bwawe, ahubwo, uko bagupinga, bakunenga uzabikoreshe nk’amavuta y’igitoro ukoresha wenyegeza umuriro wawe ucanye ku cyo wiyemeje ubundi ukomerezeho.
Igihe cyose uzi intego z’icyerekezo cyawe, ntukite ku bacantege. Ushobora yego kumva no gutega amatwi ibyo bavuga ariko ukamenya neza ko ari wowe ufata umwanzuro wa nyuma kuko ni wowe uzi icyo ushaka n’ikiguzi bisaba ngo ukigereho.
11. Gusubika bitinza kandi bikica umugambi
Abraham Lincoln bivugwa ko yigeze avuga ngo: “Mpa amasaha atandatu yo kuba natemye igiti, ane ya mbere nzayamara ntyaza ishoka.” Mu mpamvu zose tunanirwa kugera ku ntego zacu, nta yo ikomeye cyangwa mbi kurusha iyo guhora dusubika icyo twagakoze ubu: ‘procrastination’.
Biroroshye kwibwira ko uzatangira ejo cyangwa wahura n’inzitizi ku mugambi wawe ugahita wanzura kuzawukoraho ubutaha cyangwa ejo. Inshuro nyinshi ndetse cyane ariko, hanyuma cyangwa ubutaha uvuga ntihajya na rimwe haza, noneho umurava ukabipfiramo.
Bavuga ko iby’ejo bibara ab’ejo, kandi ko umunsi wacu ari none ndetse ko utazi akaraye i Fumbwe araza ifu.
Nk’uko Harvard Business Review ibivuga, bumwe mu buryo bwiza kuruta ubundi bwo kunesha isubikagahunda rya hato na hato ‘procrastination’ ni ukubyiyemereza mu ruhame. Abantu benshi bashaka gukwepa kugaragara nk’abanebwe cyangwa nk’abatsinzwe, mu gihe nyamara kubwira abandi ko tugiye gukora ikintu runaka bihatira ubwonko bwacu kwibanda ku nyungu tuzakura ku kintu runaka.
Ukwiye gufata intego yawe ukayicagaguramo udusate duto dushobora gukorwa hanyuma ugahita utangira gukora ku ntego zawe ushyizeho umwete.
Muri Make:
Kugera ku ntego ni ibintu bidapfa koroha kandi iteka bishobora gufata igihe kirekire ndetse bikakubiza icyuya kigusohoka mu mubiri ari na ko bigushyushya mu mutwe. Ubu rero ubwo uzi zimwe mu mpamvu abantu batagera ku ntego zabo, ushobora gukora cyane ngo wiyongerere amahirwe yo kurenga wa murongo basorezaho isiganwa ukitwa umutsinzi.
Samson Iradukunda
/B_ART_COM>