Rajatane (izina ryahinduwe), umugabo muremure, w’uburanga mu isura n’umubiri mwiza wubakitse, yageze i Mumbai agiye gushaka uko yatangira umwuga wo kwerekana imideli nyuma yo kurangiza kaminuza. Hagati aho yabonye n’akazi gaciriritse.
Rajat yagize amahirwe abona umwanya wo gukina muri filimi ubwo yatangiraga akazi ke ko guhanga no kwerekana imideli. Yasabwaga kugabanyaga umubiri akananuka kuko abamukinishaga muri filimi ari ko babishakaga bitewe n’umwanya (role) yari bukine muri iyo filimi.
Byihuse Rajat yatangiye gukorera siporo mu nzu ‘gym’ zabugenewe ndetse atangira kumara umwanya munini yitoza. Yakoze ibishoboka byose ngo agumane umubiri we abifashishijwemo n’umutoza wa siporo ngororamubiri y’abubaka umubiri (fitness trainer).
Nyuma y’igihe gito, yatangiye kwitera imisemburo ya stereoid (soma siteroyide) akoresheje inshinge ari na ko yitera inyubakamubiri (protein) kugira ngo akomeze agire umubiri ugaragara neza kurushaho. Ikindi kandi mu mirire ye akibanda ku mafunguro akize ku nyubakamubiri za poroteyine.
Mu mezi abiri n’igice, yakoze akazi ke yitanga cyane maze agira umubiri mwiza ugaragara ko wubakitse koko. Impinduka zikomeye zagaragaraga ku mubiri we. Ni ibintu byashimishije cyane umuyobozi w’iyo filimi.
Gusa nyuma yatangiye kugubwa nabi bitewe no gukoresha siteroyide nyinshi cyane. Agabanije siteroyide, yatahuye ko ubugabo bwe butari bugihagaze ‘bwuma’ nk’ibisanzwe. Nyuma yo kongera gufata sitereyide nyinshi zirenzeho, birahinduka.
Gusa igihe cyose atafataga siteroyide nyinshi, guhagarara k’ubugabo bwe kwatangiraga kuzamo akabazo. Ubushake bwe bwo gutera akabariro na bwo bwabaga ari ko buyoyoka.
Ati “Byatekerezwaga ko ndi mu bihe bikomeye. Hanyuma kwita no gushyira umutima ku kazi birankomerera. Mu mutwe wanjye hajemo igitekerezo kimwe.”
Adatinze, yihutiye kujya gushaka umuganga wita ku byerekeye imibonano mpuzabitsina. Yabwiye muganga ikibazo yari afite.
“Abantu batekereza ko njye mfite uburanga cyane, ndi umusore mwiza, ko mfite umubiri mwiza uzira imize, ko n’ubushobozi mu gikorwa cy’ubusabane gabo gore ari nta makenwa, gusa si ko bimeze habe na gato. Ku bugabo bwanjye mu irushanwa sinahangana. Sinkinashaka no gukora imibonano mpuzabitsina. Sinzi icyo nakora. Ese naba naratakaje ubushobozi bwanjye bwa kigabo,” ni byo bibazo yabajije dogiteri.
Dogiteri yabanje mbere ya byose kumugira inama. Yishimiye mbere ya byose kumva ko iki ari ikibazo cyashoboraga gukemuka agasubira guhagarara bwuma mu mabanga y’ababyeyi. Rajat yari afite ikibazo cyo kugabanuka kw’ingufu za kigabo cyaterwaga na siteroyide yaterwaga n’intungamubiri yinjizaga mu mubiri abanje kuzimira ndetse no kuziterwa mu rushinge.
Dogiteri yagiriye Rajat inama yo kureka gukoresha doze z’agakabyo za siteroyide. Na none yahinduye indyo ye. Yavanywe ku ifunguro rya poroteyine gusa, ashyirwa ku byo kurya by’uruziga bizwi nka ‘square meal’ cyangwa ifunguro ryuzuye ryuje intungamubiri zigizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.
Gusa na none nta cyahindutse mu mezi abiri yakurikiyeho. Noneho muganga atangira kumuha imiti. Rajat yafashe imiti isanzwe amezi atandatu. Nyuma y’aho, nubwo byasaga n’aho bitoroshye, Rajat yasubiye uko yahoze mu mimerere ye kera.
Ese ukeneye siteroyide ngo ugire umubiri mwiza wubakitse ?
Ese ubundi iyo bavuze umubiri mwiza baba bavuga iki? Abanyamakuru ba BBC dukesha iyi nkuru baganiriye n’inzobere ngo basubize iki kibazo n’ibindi. Mbere ya byose ariko, reka tumenye icyo umubiri mwiza ari cyo.
Umubiri mwiza- mutaraga uzira imize- ni umubiri ufite imikaya myinshi n’ibinure bike.
Umuganga w’inzobere mu buvuzi bwita ku mibonano mpuzabitsina avuga ko abagabo bakora amakosa atandukanye igihe bashaka kugira imibiri myiza igaragara neza kandi yubakitse dore ko ngo abagore bayikunda!!! Ni ko Dogiteri Sagar Mundada avuga.
Amakosa ya mbere abagabo bakora ni ugukoresha imiti yongera intungabiri n’ibivumbikisho. Muganga arajya inama yo kudakora ayo makosa rwose.
Akenshi abagabo bamara igihe kinini bakora imyitozo ngo bubake umubiri byihuse. Ibi si byiza. Bigira ingaruka mbi ku mubiri. Bityo, abaganga bajya inama yo kongera ingufu [stamina] n’igihe cy’imyitozo intambwe ku yindi buhoro buhoro ntubikore nk’ushaka kubyibushya ruhaya ku munsi w’isoko .
Hari isano iri hagati ya siteroyide n’imibonano mpuzabitsina ?
Kuri iyo ngingo, Dr. Mundada avuga ko, “Umubiri w’umugabo mu bisanzwe hari imisemburo runaka urema siteroyide. Iyi misemburo ikaba ari yo ituma agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Na none kandi ni yo ituma ingufu ze mu gukora icyo gikorwa ziyongera. Ifasha muri rusange ku buzima bw’imyororokere bw’umugabo.
Gusa iyo umugabo afashe iyo misemburo ya siteroyide ayivanye hanze, ni ukuvuga mu buryo butari kamere, yangiza iyi misemburo. Iyo akomeje kuyikoresha agakomeza, bishoboka ko ubunini bw’udusabo tubika intanga (amabya) buzagabanuka kandi bigira ingaruka mbi ku mubare w’intanga, bivuze ko biwugabanya.
Ingaruka mbi irenze iyi ya siteroyide ni uko zangiza uko igitsina cy’umugabo gihagarara. Guhagarara cyemye kw’igitsina gukenerwa mu gihe cy’akabariro ntibitinda kugeza igihe igikorwa cyuzuriye. Bivuze ko hari ubwo akenshi igitsina cye kigwa nyamara igikorwa cyo kubaka urugo kitararangira.”
Iyo umugabo aramutse ahuye n’ikibazo cyo guhagarara kw’igitsina cye, ikintu cya mbere cyo gukora ni ukureka rwose umaramaje siteroyide ukoresha. Akenshi bifata amezi 3 kugeza ku mwaka kugira ngo ube ukize iki kibazo. Inama za muganga ziyongeyeho gufata imiti yabugenewe ni ingenzi cyane.
Ntukeneye gukoresha siteroyide ngo ugire umubiri wubakitse igihe ukora imyitozo. Inzobere mu mirire (nutrionist) utuye i Mumbai Dr. Shilpa Joshi atanga inama yo kudakoresha siteroyide.
Icyakora haramutse habayeho ko igihe cyo gukoresha siteroyide mu mimerere runaka yihariye kibaho, ni ngombwa ko zikoreshwa hagendewe ku nama za muganga.
“Bino bintu bifite umurongo (protocol) bikurikiza kandi na muganga arabizi. Mbere yo gukoresha siteroyide, ni ngombwa ko hagira bimwe mu bipimo by’amaraso cyangwa ibindi bifatwa ngo habanze harebwe uko amagara ya runaka ahagaze,” ni ko Dr. Shilpa Joshi avuga.
Ni uwuhe mumaro imirire igira mu kugira umubiri wubakitse ?
Irindi kosa abagabo bakora ni uko babaho bafata amafungo yuje inyubakamubiri za poroteyine nsa mu gihe cy’iminsi runaka cyangwa ugasanga nta kinti kindi na kimwe bafata uretse poroteyine igihe bari mu byo “kubaka” imibiri yabo [ngo bazane ‘amatuza, pinya na za six packs]. Abadogiteri barabagira inama yo kubicikaho.
“Kugira imirire ifite poroteyine nyinshi ni byiza kugira ngo umuntu agire umubiri uzira umuze. Ushobora kurya amagi, inyama, imboga rwatsi, ibinyamisogwe, ibivumbikisho by’inyubakamubiri ya poroteyine bitarimo siteroyide,” ni Dr. Mundada ubivuga.
Umutoza w’imyitozo ngororamubiri (fitness trainer) uba i Mumbai Sameer Joura azwiho kuba yaratoje abantu batandukanye b’ibyamamare. Farhan Akhtar, Priyanka Chopra na Shahid Kapoor batojwe na Sameer muri filimi zabo. Yakoze aka kazi mu gihe cy’imyaka 25 ishize.
Dr. Kama Sagar, ashimangira akamaro ko gufata ifunguro ry’uruziga (square meal). Ntashyigikira na gato ikoreshwa rya siteroyide kugira ngo umuntu agire umubiri ufatika. Avuga ko nta muntu n’umwe uwo ari we wese abigiramo inama.
Umubiri wa Farhan Akhtar muri fili ya ‘Bhaag Milka Bhaag’ utangwa nk’icyitegererezo.
Awuvugaho, Sameer agira ati “Ntibyoroshye kugira umubiri nk’uwo. Ku bw’ibyo, Farhan yakoraga akazi ataruha nibura umwaka umwe n’igice. Iki si ikintu kibaho mu mezi make. Imirire myiza ni ingenzi kugira ngo umuntu agire umubiri mutaraga wubakitse kandi ugaragara neza. Igomba kuba ifite ikigero gikwiriye cy’ibitera imbaraga bigizwe n’isukari, inyubakamubiri ya poroteyine, ubutare ndetse n’amavuta.”
Nta gushidikanya, abakinnyi ba za filimi bigishwa gukina filimi bahagarariwe n’ikipe ngari Sameer ashimangira hano ko ari ingenzi.
Mu gihe ibinyamisogwe, amata, imboga n’imbuto byose hamwe bikenerwa ku bantu bakora siporo n’imyitozo bihura no kuba poroteyine ikenerwa. Gusa aha na none muganga ajya inama yo kureka cyangwa kugabanya kurya hanze ‘eat out’ (mu maresitora) no gucika ku mafunguro yacishijwe mu nganda aza apfunyitse (packaged food).
Ni iki gikwiriye kwirindwa ngo umuntu agire umubiri mwiza ?
Rekana ndetse ugendere kure rwose imisemburo ya siteroyide. Inshinge z’imisemburo iterwa abantu ntizikwiye na rimwe gukoreshwa uretse igihe gusa bibaye ngombwa. Inzobere zivuga ko niba hari inyongera umuntu ashaka gufata ayifata gusa akurikije inama za muganga cyangwa indi nzobere.
Urubyiruko rwo hagati y’imyaka 18 na 20 iyi minsi barashaka guca inzira z’ubusamo ngo bagire imibiri myiza [bifotoze barase igituza hanze nka Cristiano Ronaldo cyangwa abandi basore bavugwaho ko ‘bakoze ibaba’]. Nyamara nta nzira y’ubusamo ihari kuri ibyo.
Simbagira inama yo gufata poroteyine iyo ari yo yose cyangwa ibindi bivumbikisho bindi rwose. Aganira na BBC Marathi, Sameer avuga ko umuntu ashobora kugira umubiri mwiza wubakitse aramutse akoze siporo n’imyitozo ashyizeho umwete muri iki kigero cy’imyaka.
Mu busanzwe, bifata imyaka 5 kugeza kuri 7 ngo umuntu agree ku mubiri mwiza unanutse. Sameer avuga na none ko biterwa n’umubiri n’imirire y’umuntu.
Gukoresha ibivumbikisho bya poroteyine cyangwa kubireka ?
Nk’uko muganga w’imirire Shilpa Joshi abivuga, "Nta gushidikanya ko niba ushaka poroteyine gukora umubiri n’imikaya minini mu gihe cy’imyitozo, poroteyine ni ingenzi.
"N’abatarya imboga ntibarya inyama buri munsi. Ubundi, ibivumbikisho bya poroteyine bigomba gufatwa hagendewe ku nama za muganga ubizobereye.,” ni ko Shilpa Joshi avuga.
Ntibivuga ko ipaki ya poroteyine niba igurwa ihenze bisobanuye ko ari yo nziza mu gihe indi igurwa ku giciro gito yo ari mbi. Icyo muganga avuga ni ingenzi cyane kurusha ibyo.
Na none bishobora gutera ibyago kujya ku isoko ukagura ibiribwa ngo ni uko uzi ko bifite inyubakamubiri izi n’izi utabanje kumva inama za muganga, nk’uko Dr. Shilpa Joshi abivuga.
Inkuru ya Dr. Sameer Shilpa yerekeza kurushaho kuri kopi z’ibicuruzwa biboneka ku isoko. Bishobora kugira ingaruka ku buzima. Bityo avuga na none ko ibivumbikisho bya poroteyine bigomba gukoreshwa hagendewe ku nama z’inzobere.
Gusa si buri muntu ukora siporo zo kubaka no ‘gukora’ umubiri ugirwa inama yo gukoresha ibivumbikisho bya poroteyine. Sameer ntabwo abakiliya be bose abagira inama yo kubikoresha.
Ese hari inkuru cyangwa ibihombo ziri mu gukoresha ibivumbikisho bya poroteyine? Na none dusobanurira abantu ko ari ngombwa hanyuma gusa tu tukabagira inama. Gusa uko bimeze kugeza ubu, abantu bagomba kwifatira umwanzuro niba bazabikoresha cyangwa bakabireka, ni ko Sameer abivuga.
Samson Iradukunda
/B_ART_COM>