Imikorere y’icyayi gifasha abagore kugabanya ibicece ku nda - VIDEO

Kugira ibicece cyangwa se ibinure byo ku nda bikunda kubangamira abantu benshi. Kuba umuntu afite ibinure byinshi ku nda bimutera ipfunwe no kutisanzura igihe ari mu bandi. Kugira umubyibuho ukabije ku nda kandi bibangamira abashakanye mu gikorwa cyo guhuza urugwiro.

Nyuma y’uko benshi badusabye ko twababariza abaganga, imiti bakoresha bakagabanya ibinure byo ku nda cyangwa bakagabanya umubyibuho ukabije twagannye Horaho Life ikoresha imiti y’umwimerere ikomoka ku bimera ikorwa n’inzobere zamamaye ku isi nka Green World International.

Uwizeye Dieudonne, ukora muri Horaho Life yadusobanuriye ko icyayi cya Prosilm Tea gifasha abantu mu kugabanya umubyibuho. Gikoreshwa n’abantu bafite umubyibuho ukabije kikabafasha kuwugabanya, kugabanya ibinure byo ku nda(ibicece), no kugira ibiro biringaniye.

Uwizeye avuga ko iki cyayi gikoze ijana ku ijana mu bimera bikurwa mu buvuzi gakondo bwo mu Bushinwa ariko kigashyirwaho ubuziranenge n’ibigo bikomeye ku isi harimo Food and Drugs administration (FDA) ari nayo mpamvu nta ngaruka kigira ku wagikoresheje.

Uwizeye akomeza avuga ko iki cyayi gikoreshwa n’umuntu uwo ari we wese ushaka kugabanya ibiro ukuyemo abantu batwite n’abagore bonsa. Kigizwe na Tea bags 16. Ku munsi biba bihagije ko unywa Tea bag imwe. Avuga ku gihe bitwara ngo umuntu abe yatangiye kubona impinduka, Uwizeye ahamya ko byibuze mu cyumeru kimwe uwayikoresheje aba atangiye guta ibiro.

Yagize ati " Nyuma y’icyumweru uba utangiye kubona impinduka. Proslim tea iyo uyikoresheje neza, ushobora gutakaza hagati y’ibiro 3 kugeaz ku biro 8 kuko ubundi gutakaza ibiro ushobora no gukoresha ubundi buryo bwizewe nko gukora imyitozo ngororamubiri, kunywa amazi, gusinzira mu gihe gikwiriye no kurya neza. Iyo ubikomatanyije na Proslim tea utakaza ibiro byinshi kurushaho."

Ku bantu badakunda kunywa icyayi ariko bashaka kugabanya ibiro, Uwizeye avuga ko babaha ibinini bya Slimming capsules binywebwa ari 2 mu gihe cy’ukwezi kose, ugatakaza ibiro biri hejuru y’umunani.

N’ubwo iyi gahunda yo kugabanya ibicece ku nda no kugabanya umubyibuho ukabije ngo ikunda kwitabirwa n’abagore kuko aribo babagana cyane, muganga Uwizeye yemeza ko atari bo gusa yagenewe kuko n’abagabo bakoresha iyi miti ikabafasha gutakaza ibiro batifuza.

Kubafite ibicece ku nda cyangwa umubyibuho ukabije bashaka imiti yabafasha, bagana Horaho Life aho ikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0785031649/0788698813.

REBA HANO AMASHUSHO Y’UKO MUGANGA ASOBANURA UKO PROSLIM TEA IKORA:

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo