Anemia ifata umuntu mu gihe habayeho kugabanuka kw’ikigero cya hemoglobin nka kimwe mu bigize insoro z’amaraso ze zitukura. Hemoglobin ni inyubakamubiri [protein] iba mu nsoro zitukura (red blood cells) ishizwe gutwara umwuka mwiza (oxygen) mu turemangingo.
Anemia, ikunze guterwa no kubura ubutare (Iron/fer) ni yo iri hejuru cyane, ikunze gufata umuntu mu gihe umubiri we udafite umunyungugu w’ubutare uhagije.
Umubiri wa muntu ukenera ubutare kugira ngo ukore hemoglobin. Mu gihe umubiri udafite ubutare buhagije mu maraso, ibindi bice by’umubiri ntibishobora kubona oxygen ihagije bikeneye.
Abantu benshi ntibakunze kumenya ko bafite ubu burwayi bwa anemia. Birashoboka ko abantu bagira ibimenyetso bya anemia igihe kirekire ariko batazi impamvu yabyo.
Abagore batwite bakunze guhura n’ubu burwayi (anemia) buterwa no kubura ubutare, bitewe no gutakaza ubutare mu maraso mu gihe bagize imihango ikabije cyangwa mu gihe batwite.
Indyo ikennye ku ntungamubiri/ituzuye cyangwa indwara zikunze gufata mu mara bigira ingaruka mu iyinjizwa mu mubiri ry’ubutare, bitera na none anemia ituruka ku kubura ubutare.
Ni byiza gufata inyongera y’ubutare cyangwa guhindura indyo ugafata ikize ku butare.
Buri munsi umubiri ukenera hagati ya 10mg na 18mg z’ubutare bitewe n’ikigero cy’ubukure ugezemo. Muri uwo mubare, 70% biba bibitswe mu turemangingo tw’amaraso, 26% bikabikwa mu mwijima, urwagashya n’amagufa na ho 4% bikajya ahandi hasigaye.
Akandi kamaro k’ubutare:
– Bufasha mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri bukomeye no kongera ubudahangarwa.
– Bugira uruhare runini mu mikorere y’umubiri, kuko udafite ubutare umubiri ntiwabasha guhindura isukari imbaraga umubiri ukoresha, bityo ni ingenzi cyane mu guha umubiri ingufu.
Ibimenyetso byakubwirako watangiye kugira anemia:
Umunaniro ukabije, Guhumeka nabi, Gushaka kurya n’ibitari ibiryo nk’ibumba, urubura, umukungungu, n’ibindi. Harimo kandi Kubyimba ururimi no kuzanaho udusebe, Kugira isereri ikabije, Kugira ubukonje ku ntoki no ku birenge, Kuribwa umutwe, Gutera k’umutima cyane no Kweruruka k’uruhu.
Ibikunze gutera iyi ndwara yo kubura amaraso gushingiye ku kubura ubutare:
– Kurya ibiribwa bifite ubutare budahagije igihe kirekire
– Gutwita cyangwa gutakaza amaraso menshi mu gihe cy’imihango
– Kuvira imbere (internal bleeding)
– Ubushobozi buke bw’ibice bishinzwe kwinjiza ubutare mu maraso (inability to absorb iron).
Ibiribwa wasangamo ubutare buhagije ndetse n’ibifasha kuyinjiza mu mubiri:
– Ibikomoka ku matungo birimo: Inyama zitukura, Ingurube, Inkoko, Amagi n’Amafi
– Ibikomoka ku bimera harimo: Ibishyimbo, Amashaza yumye, Imbuto za sesame, Imbuto z’ibihaza, Ibigori kimwe n’ibindi binyampeke nk’ingano, uburo n’amasaka, Beterave, Imboga rwatsi nk’idodo, isombe na epinard…
Icyitonderwa: Ni byiza gufata ibyo biribwa byose ukongeraho n’imbuto zikize kuri vitamin C kugira ngo bifashe ubutare kwinjira mu mubiri. Muri izo mbuto twavuga nk’amaronji, amapera, inanasi, umuneke, ipapayi, umwembe, n’inyanya.