Ibyo umugore uri mu mihango agomba kwirinda

Igihe cy’imihango ntabwo kimera kimwe ku bagore bose. Kuri bamwe kibabera igihe cy’uburibwe bukomeye ndetse n’umunaniro ukabije, mu gihe abandi baribwa mu kiziba cy’inda, bakaruka ndetse bakarwara umutwe cyane.

Niba uri umwe mu bavuzwe haruguguru, hari ibintu ukwiriye kwirinda gukora mu gihe uri mu mihango kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe:

1.Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Gukora imibonano mpuzabitsina kuri bamwe mu bashakanye cyangwa se abakiri ingaragu mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, hari abo bidatera ikibazo ariko hakabaho n’abadashobora gukora icyo gikorwa mu gihe umugore ari mu mihango.

Niba uri umukobwa, ukaba uri mu mihango, ariko ugakenera gukora imibonano mpuzabitsina, ni byiza ko uyikora ariko mukingira kuko aribwo ugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ubundi burwayi wakwanduriramo kuko amaraso atuma habaho kwanduzanya ku buryo bworoshye.

2.Kutarya

Mu gihe umugore amara mu gihe cy’imihango, atakaza amaraso menshi ndetse n’ibindi bitunga umubiri. Mu gihe uri mu mihango ukwiriye kurya indyo yuzuye kandi ugahaga kugira ngo ugaruze ibyo umubiri watakaje, ndetse bitume n’umubiri ukomeza gukora neza kurushaho.

Urubuga rwandika ku buzima bwa Sante Plus Mag rutangaza ko udakwiriye na gato kugira ifunguro na rimwe usimbuka ku munsi ndetse ukibanda ku mbuto, imboga no kunywa amazi menshi.

3.Gukora ibintu bisaba imbaraga nyinshi

Gukoresha imbaraga nyinshi mu gihe umukobwa cyangwa umugore ari mu mihango ni ikintu kibi ku buzima bwe. Uretse no kuba ava amaraso, hari igihe aba ababara mu kiziba cy’inda, umugongo umurya ndetse anaribwa imitsi.

Inzobere mu by’ubuzima, zigira inama abagore bari mu gihe cy’imihango kudakoresha imbaraga nyinshi cyane ahubwo bagakoresha icyo gihe mu kuruhuka kugira ngo umubiri usubirane imbaraga nubwo gukora uturimo tworoheje bitabujijwe.

4.Gukora kandi uziko ugira imihango ibabaza cyane

Ku bakobwa cyangwa abagore bagira imihango ibabaza cyane, birabagora kujya mu kazi cyangwa se banajyayo, bikabagora gutekereza neza ibijyanye nako.
Niba uri muri iki cyiciro , ugirwa inama yo kutagira isoni zo gusaba uruhushya kugira ngo umubiri wawe ubashe kwihanganira imihindagurikirre y’imisemburo iba iri kuba.

5.Kuryama utinze

Kuryama ku buryo buhagije ni kimwe mu bintu by’ingenzi ku buzima bwawe cyane cyane mu gihe uri mu mihango. Ni byiza ko ujya kuryama hakiri kare. Uretse no kuba bigufasha kugarura imbaraga ku buryo bwihuse, binafasha kugabanya uburibwe uba ufite.

Iyi ni imwe mu myitwarire umukobwa cyangwa umugore uri mu mihango akwiriye kwirinda.

Niba hari ikibazo cyangwa uburwayi ushaka ko tuzakubariza muganga, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo