Ibyo kurya wafata ukongerera umubiri wawe ubudahangarwa

Kugaburira umubiri wawe ibiryo runaka bifasha kongerera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri wawe. Iyo ushaka kwirinda indwara zitandukanye nk’iz’ibicurane, izifata mu myanya y’ubuhumekero indwara z’ama infection n’izindi ugomba kwita kubiryo bishobora kuzamura ubwirinzi bwawe kugirango uhe umubiri imbaraga zo kurwanya icyashaka kuwutera.

Tugiye kurebera hamwe ibiribwa byagufasha kuzamura ubwirinzi bw’umubiri wawe bityo bigatuma utarwaragurika mu gihe wabifashe.

Citrus fruits

Abantu benshi bakenera imbuto zikize cyane kuri Vitamin C kugirango ibafashe kuzamura ubwirinzi bw’umubiri.

Vitamin C izwiho kuzamura ikorwa ry’insoro z’umweru (White blood cells), nka rumwe mu rufunguzo rwo kurwanya infections mu mubiri. Kuko rero imbuto za Citrus zikize cyane kuri Vitamin C nibyiza kuzongera ku ifunguro ryacu rya buri munsi.

Zimwe mu mbuto za Citrus zikize kuri Vitamin C twavuga nka; imizabibu (Grapefruit), amaronji (Orange) indimu (lemons) n’izindi.

Bitewe nuko umubiri utabasha gukora cyangwa ngo ubike Vitamin C, umuntu akeneye gufata ibiribwa bikize kuri Vitamin C buri munsi.

Puwavuro zitukura

Ni byiza gufata puwavuro zitukura kuko nazo zikize kuri Vitamin C bwikube gatatu y’iboneka mu maronji. Kandi ikaba inakize cyane kuri Beta carotene. Uretse kuba Vitamin C iboneka muri puwavuro itukura ifasha mu kongerera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri, inafasha uruhu kugumana ubuzima bwiza. Beta carotene, umubiri uhinduramo Vitamin A, ifasha amaso n’uruhu kugumana ubuzima bwiza.

Broccoli

Broccoli ikize cyane kuri Vitamin n’imyunyungugu ihagije. Ikize kuri Vitamin A, C na E ndetse n’intungamubiri ndodo (fiber). Broccoli ni uruboga rutagomba kubura ku ifunguro ryawe.

Tungurusumu

Tungurusumu iboneka mu bikoni ahantu hafi ya hose ku isi. Izwiho kurwanya ama infection. Tungurusumu izwiho gutuma imitsi itwara amaraso ikora neza ndetse no kugabanya umuvuduko w’amaraso mu gihe ikoreshejwe mu rugero.
Tungurusumu ubushobozi bwo kuzamura ubwirinzi bw’umubiri ibukura ku kuba ifite bimwe mu biyigize bifite sulfur, nka allicin.

Tangawizi

Tangawizi nayo ni imwe mu bigize ibifatwa cyane n’abantu barwaye cyane cyane uburwayi bufata imyanya y’ubuhumekero. Tangawizi igabanya ibyago byo kugira inflammation, ikagabaga gufatwa n’udusebe dukunze gufata mu muhogo. Tangawizi kandi irinda abantu bakunze kugira isesemi kuyigira. Tangawizi igabanya ibinure mu mubiri.

Epinard

Epinard nayo ni uruboga rukunze kuboneka ahantu hose. Rukaba rukize cyane kuri Vitamin C. nkuko twabibonye Vitamin C ikaba igira uruhare rukomeye mukuzamura ubwirinzi bw’umubiri. Kubwo kuba ikize kuri Beta carotene kandi bituma ifasha mu kurwanya indwara ziterwa n’ama infections.

Imbuto z’ibihwagari

Imbuto z’ibihwagari zifite intungamubiri nyinshi, zirimo nka Phosphorus, magnesium, vitamin B-6 na E. Vitamin E igira uruhare mu mikorere y’ubwirinzi bw’umubiri. Ibindi biribwa twavuga bibonekamo Vitamin E ni nka Avoka, n’imboga rwatsi zijimye. Imbuto z’ibihwagari zikize kuri selenium cyane izwi cyane mu kurwanya ama infections atewe naza vurusi.

Ipapayi

Ipapayi ni urundi rubuto rukize cyane kuri Vitamin C ushobora kubonamo bwikube kabiri bwa Vitamin C iba ikenewe ku munsi. Sibyo gusa ahubwo ipapayi ifite Papain ifasha mu igogora kandi ikarinda ko habaho inflammation. Ipapayi inafite Potassium, magnesium na folate, zose zifitiye umubiri wa muntu akamoro.

Ibindi twavuga bizamura ubwirinzi bw’umubiri ni nk’imbuto zitwa kiwi, ibikomoka ku nkoko ndetse n’ubwoko bw’amafi bitwa Shellfish bifasha kuzamura ubwirinzi bw’umubiri cyane.

Aho wabona ubufasha bw’uko wabungabunga ubwirinzi bw’umubiri

Mu gihe waba wumva waratangiye kujya ugira kurwaragurika kwa hato na hato nka kimwe mu bimenyetso by’uko ubwirinzi bwawe bwacitse intege, muri horaho life tubafitiye inyunganiramirire yafasha ubwirinzi bw’umubiri wawe kongera kugira imbaraga no kongera gukora neza.

Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaje ya 3 mu muryango wa 302 na 301.

Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo