Ibyo kurya turya bigendana n’uburyo amagara y’umuntu ubirya ahagaze. Hari abafata amafunguro runaka akabateza ibibazo bikomeye birimo uburwayi no kuribwa kugeza aho hari n’abo biviramo urupfu bitewe gusa no kuvanga ibyo kurya.
Umuntu umwe ashobora kurya ikintu runaka kikamuryohera mu gihe hari n’upfa kumva impumuro yacyo akamokorwa no gutera indabyo rugeretse.
Ibi bitizwa umurindi kurushaho kenshi n’igihe unaniwe kumenya uko wavanga amafunguro mu buryo butateza ikibazo.
Buri bwoko bw’ibiryo bugira inyungu zabwo gusa iyo bivanzwe bishobora guteza umuntu ibibazo.
Ku bantu bifuza kuvanga intungamubiri kugira ngo wenda bagabanye ibiro n’izindi mpamvu ni byiza kugirwa inama z’inzobere kugira ngo izi ntungamubiri ze kuba ahubwo intandaro y’ibibazo.
Inzobere mu mirire, Habiba Haruna ukomoka muri Nijeriya yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ku bwoko butandatu bw’ibyo kurya bishobora kuba uburozi ku muntu uwo ari we wese igihe abivanze.
Ifi n’Amata
Amafi n’Amata ni ibyo kurya bigira intungamubiri nyinshi cyane ibi bituma kubivanga hamwe bishobora gutuma bidakora ibivumbikisho byiza bikwiriye bikaba bishobora guteza ibibazo hanyuma.
Umubiri w’umuntu ntuba ukeneye ibyo kurya by’ubwoko butandukanye bifite ibinyabutabire by’ubwoko bumwe ngo bivange kuko biba bishobora gutuma umuntu aruka akaba yanakwituma ahitwa nk’uwarwaye amacinya.
Amazi y’indimu n’Amata
Amata n’indimu si ibintu biba bishobora gushyirwa hamwe kuko iyi bivanzwe amata aba ashobora gucika.
Iyo umuntu avanze amata n’amazi arimo indimu ashobora kuba akoze uburozi, kandi bishobora guteza umutima ibibazo bikomeye.
.
Ubunyobwa n’Amavuta ya Elayo
Ubunyobwa bufite akamaro gakomeye mu mubiri w’umuntu ndetse bukoreshwa mu bice byinshi cyane.
Na none ubunyobwa bugira inyubakamubiri nyinshi za poteyini n’ubutare, kandi rwose ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bigira intungamubiri z’ingenzi zikenerwa n’abashaka kugabanya umubyibuho.
Ku mavuta ya elayo rero yo afasha cyane mu gukiza uburwayi butandukanye, ariko imvange y’aya mavuta n’ubunyobwa iteza ibibazo, bikaba bigirwa inama ko umuntu atabikoresha hamwe ahubwo umuntu agakoresha kimwe igihe ikindi kidahari.
Imiti n’amazi arimo indimu
Gufata imiti ukayivanga n’ikintu cyose kirimo gaze bitera ingaruka n’ibibazo bikomeye, inzobere zivuga ko kunywa imiti na soda nka fanta cyangwa Coca-Cola bishobora guteza urupfu bitewe no kwiyongera cyane kwa gaze.
Haruna Habiba yongeraho ko indimu n’ikindi cyo kunywa cyose kigira gaze bidakwiye kuvangwa kuko biteza ibibazo.
Inyama n’amagi mabisi
Kuvanga inyama itarashya neza n’amagi mabisi na byo bishobora guteza ibibazo bikomeye mu mubiri w’umuntu.
Bishobora kuba uburozi ku bantu bamwe, mu gihe bamwe byabatera kuruka no guhitwa kuko bidakwiriye ko bivangwa ngo bikoreshwe bityo.
Inyama mbisi ishobora gutera ibyago iramutse itagenzuwe neza ngo intungamubiri n’ibivumbikisho biyigize bigabanywe.
Inzobere ivuga ko amagi mabisi nta bivumbikisho aba afite ku mubiri w’umuntu, igihe akimeze atyo nta aba agomba kuribwa kugeza umuntu ayatogosheje cyangwa akayakaranga mu mavuta, ngo ni bwo yubaka umubiri.
Ati “ Amagi mabisi ntiwayizera.” Aya magi ashobora gukoreshwa barutsa uwariye uburozi ikaba ari yo mpamvu akwiye kwitonderwa kuvangwa n’ibindi.
Inzobere zigira abantu inama yo kurya ibintu bazi ko bizagirira inyungu imibiri ndetse ntibibateze ikibazo icyo ari cyo cyose.
Kugeregeza ikintu gishya kitamenyerewe bishobora kugirira umuntu umwe inyungu undi bikaba byamuteza ibibazo.
Umuntu aba akwiye rero kwitonda iyo ahitamo ibyo kurya kandi bikaba byiza ko yashyiramo ibyo kurya bifite intungamubiri zikenewe ariko akirinda kubivanga.
/B_ART_COM>