Imboga za Karoti ni imboga nziza cyane zikoreshwa mu ngo nyinshi hano iwacu mu Rwanda. Izi mboga ushobora kuziteka ndetse ahenshi zinakoreshwa ari mbisi mu byo bita “Salade”, mu ma resitora ntiwapfa kuburamo salade, ikindi kandi izi mboga ushobora no kuzihekenya cyane cyane ko zidasharira, by’umwihariko abana bazikunda kubi. Izi karoti rero zigirira akamaro kenshi umuntu uzirya.
Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe akamaro ko Kurya Karoti ndetse tunarebe inyunganiramirire nziza ikozwe muri karoti wakoresha iwawe mu rugo.
Akamaro k’imboga za Karoti mu mubiri wacu
Imboga za Karoti zikungahaye cyane ku kinyabutabire bita β-CAROTENE (soma Beta Carotene),iyo rero ukunda kurya Karoti, umubiri wawe ubona iki kinyabutabire ku buryo bworoshye, iki rero kigira akamaro kanini mu mubiri
• Karoti zifasha amaso gukora neza: intungamubiri za beta-carotene ziboneka muri karoti zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A,iyi vitamin A,igira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kubona kw’amaso ndetse no gukora neza kw’amaso. Niba ushaka kugira amaso mazima rero tangira urye Karoti kenshi gashoboka.
• Karoti zirinda kanseri zitandukanye zibasira umubiri: intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti ifasha kurinda kanseri zitandukanye cyane cyane Kanseri ya Prostate. Abagabo benshi guhera ku myaka nibura 40 bagirwa inama yo kurya Karoti kenshi gashoboka kugira ngo birinde ibyago byo kurwara Kanseri ya Prostate.
• Karoti zirinda gusaza imburagihe: Intungamubiri ya beta-carotene ikungahaye ku bituma uturemangingo tutangirika mu mubiri bigakumira gusaza imburagihe.
• Karoti zifasha uruhu kwirinda indwara: intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A,iyi vitamini rero irinda uruhu imirasire y’izuba yarwangiza,iyo iyi vitamin A ari nkeya mu mubiri,bituma uruhu, umusatsi ndetse n’inzara bikakara ndetse bikaba byahindura ibara.
• Karoti zirinda indwara z’umutima: Ubushakashatsi bwagaragaje ko intungamubiri za beta-carotene zigabanya ibyago byo kurwara umutima.
Jean Denys