Ibyiza byo kunywa umutobe w’uruvange rw’imbuto

Ni kenshi ushobora kujya ahantu haba mu kabari, resitora cyangwa se mu mahoteli ugasanga abantu bari kunywa umutobe w’imbuto zitandukanye ’Cocktail juice’.Ushobora kuba utabikunda, kandi burya bifitiye akamaro umubiri wacu.

Uyu mutobe uretse kuryoha cyane kuko uba wifitiye isukari y’umwimerere,unafitiye akamaro gakomeye umubiri wacu.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’uyu mutobe w’uruvange rw’imbuto.Gusa nituvuga umutobemwiza,ni wawundi utongewemo icyaricyo cyose nk’ amasukari n’ibindi bihindura amabara.

Nkuko tubikesha urubuga Drhealthbenefits rwandika ku buzima ndetse n’imirire,Dore ibintu 10 uyu mutobe wagufasha mu mubiri wawe:

1.Kurinda Kanseri zitandukanye

Muri uwo mutobe dusangamo ibyitwa xanthohumol na polyphenols birinda kanseri zitandukanye zishobora gufata umubiri wawe.

2. Kurinda umutima

Muri urwo ruvange rw’imbuto, tubonamo vitamin B6 ifasha gusukura imitsi y’umutima, bigatuma imitsi itifunga, bikarinda umutima.

3. Bituma amagufa akomera

Habonekamo icyitwa silicon ifasha cyane mu gukomera kw’amagufa ndetse bigatuma atavunika ku buryo bworoshye.

4. Kurinda kubura amaraso

Vitamini B12 dusangamo ndetse n’icyo bita folic acid birinda kuba wabura amaraso. Ni byiza rero ku bantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso gukoresha uwo mutobe w’imbuto.

5. Birinda gusaza imburagihe

Uwo mutobe ukungahaye kuri Vitamini E ifasha umubiri kudasaza vuba bigatuma uhorana itoto ndetse ikakurinda kuba wazana iminkanyari.

6. Bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza

Uwo mutobe ukungahaye cyane ku byo bita Fibers. Fibers zifasha kugenda neza kw’igogorwa ry’ibiryo mu mara ndetse zikanaringaniza Aside yo mu gifu.

7. Kurinda utubuye mu mpyiko (Kidney Stones)

Kuba uwo mutobe ukungahaye kuri potassium na magnesium,bituma utubuye tudashobora kwirema mu mpyiko bityo bigatuma impyiko zawe zitangirika.

8. Kurinda stress

Uwo mutobe ufasha cyane ubwonko gukora neza cyane cyane ko habamo intungamubiri zifasha ubwonko gukora neza. Bituma ubwonko buruhuka ukaba wirinze stress.

9. Kugabanya ibyago byo kurwara Diyabeti

Uwo mutobe w’imbuto ugira alukolo y’umwimerere ituma umubiri uvubura umusemburo wa Insuline bikagufasha kwirinda Diyabeti.

10.Kugabanya ibinure bibi (Cholesterol)

Muri uru ruvange rw’imbuto tubonamo ibyo bita beta-glucans zifasha gukura ibi binure bibi mu mubiri.Ikindi kandi uyu mutobe ufasha kuringaniza urugimbu rwiza mu mubiri.

Gusa n’ubwo twababwiye ibyiza by’uyu mutobe w’uruvange rw’imbuto,ntabwo ariko ibyitwa ko ari Cocktail juice byose ari byiza kuko hari aho uzasanga bongeyemo amasukari ndetse n’ibindi bihindura amabara.Ni byiza gukoresha umutobe ari wowe wawikoreye cyangwa se uwakorewe ahantu hizewe neza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo