Ibyiza by’amavuta ya Omega-3 aboneka muri Deep Sea Fish Oil Capsule

Muri iki gihe indwara nyinshi zitandukanye zigenda zihitana benshi, twavugamo nk’indwara zifata ubwonko (stroke), umutima, umuvuduko w’amaraso, imitsi,…izi ndwara rero zikaba zihangayikishije cyane.

Ni byiza ko abantu bamenya n’uburyo bwo kuzirinda. Omega-3 ifite akamaro gakomeye cyane ku mubiri by’umwihariko ku bwonko.

1. Omega-3 irwanya indwara y’agahinda gakabije no kwigunga.
2. Itanga ubuzima bwiza ku amaso.Irinda kutareba neza n’ubuhumyi.
3. Itanga ubuzima bwiza ku bwonko bw’umwana.
4. Gufata omega-3 ihagije ku mubyeyi utwite ni byiza cyane kuko:
  Umwana akura mu bwenge cyane.
  Bituma umwana atagwingira (akura neza mu gihagararo).
  Birinda Autism ku abana.
  Omega-3 kandi irinda abana kugira uruhurirane rw’indwara zitera ibibazo mu migendere y’abana (movement, posture and Balance).
  Irinda umwana ibyago byo gufatwa n’izindi ndwara zikomeye.

5. Omega-3 igabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima. Mu by’ukuri indwara z’umutima na stroke ziri mu ndwara za mbere zitera impfu nyinshi ku isi. Ariko iyo umuntu abashije kubona Omega-3 mu mubiri igabanya ibinure, igabanya umuvuduko w’amaraso, yongera cholesterol nziza (HDL) mu mubiri, irinda kuvura nabi kw’amaraso, irinda kwirema kw’ibizwi nka Plaque mu mitsi itwara amaraso, irinda kandi inflammation.

6. Iyo umubiri ufite Omega-3 birinda indwara ya Autoimmune disease: Iyi ndwara iterwa n’uko umubiri wabuze Omega-3, bigatera ubwirinzi bw’umubiri kwangiza utundi turemangingo bitewe no kutwibeshyaho ko ari ibirwanya umubiri byinjiyemo.

Urugero rwa hafi twatanga rw’ubu burwayi ni nka Type 1 Diabete aho uteremangingo dukora umusemburo wa insulin uringaniza isukari mu mubiri tuba twangijwe n’ubwirinzi bw’umubiri (Immune system).

7. Omega-3 igabanya ububabare ku bantu b’igitsinagore bari mu mihango.
8. Omega-3 itanga ubuzima bwiza ku amagufwa no mu ngingo (Joint)
9. Omega-3 igabanya ibinure k’umwijima.
10. Omega-3 igabanya ibyago byo kurwara Asima mu abana.
11. Omega-3 igabanya indwara yo kwibagirwa ahanini izanwa no gusaza.
12. Omega-3 irinda kanseri cyane cyane iya Prostate niy’ibere.

Abayikeneye cyane:

Abantu bakunze kugira ibibazo by’umutima, abafite ibibazo by’indwara y’isukari yo mubwoko bwa kabiri (Type 2 Diabete), abakunze kugira ibibazo by’amagufwa n’ingingo (Bone and joint disorders) n’abantu badakunze kubona Omega-3 ihagije mubyo barya.

Ni benshi bajya bagira ikibazo cyo kubura Omega-3 ihagije, bikabatera kugira ibibazo by’uburwayi butandukanye. Ubu habonetse umiti witwa Deep sea Fish Oil Capsule, ni inyunganiramirire mwimerere kandi ikaba ituruka ku mafi yo mu Nyanja zikonja; urizewe kandi uremewe ku rwego mpuzamahanga kuko ubifitiye ibyemezo by’uziranenge mpuzamahanga nka : FDA (Food and Drug Administration, n’ibindi).

Inyunganiramirire ya Deep Sea Fish Oil ni nziza kuko ikize ku intungamubiri nyinshi nkenerwa z’ingenzi ku buzima. Uyu muti nta ngaruka ugira ku wa wukoresheje.

Aho wabona ubu bufasha

Uramutse ukeneye uyu muti, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo